Iyi mikino yo kwishyura ya ¼ yabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 18 Mata 2024.
Umwe mu mukino wari utegerejwe cyane, ni uwo Liverpool yari yasuyemo Atalanta mu Butaliyani gusa yari ifite akazi gakomeye ko gutsinda ibitego birenze bitatu kuko umukino ubanza yari yatsinzwe 3-0.
Iyi kipe yabashije gutsinda kimwe gusa cya Mohammed Salah kuri penaliti yabonetse ku munota wa karindwi. Benshi mu bari bakurikiye umukino bumvaga ko ishobora kubona ibitego yasabwaga cyane ko yari ibonye inshundura kare.
Ntabwo ariko byagenze kuko yashatse ibitego irabibura, umukino urangira yatsinze igitego 1-0 isezererwa utyo ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.
Undi mukino wari uhanzwe amaso, ni uwo Marseille yo mu Bufaransa yakiriyemo Benfica. Umukino ubanza iyi kipe yo muri Portugal yari yatsinze ibitego 2-1.
Hamwe n’umurindi w’abafana bayo bari buzuye Stade Vélodrome, Faris Moumbagna yatsindiye iyi kipe yari mu rugo igitego ku munota wa 79.
Umukino warangiye Marseille yatsinze Benfica igitego 1-0 bityo hashyirwaho iminota 30 y’inyongera rubura gica, hitabazwa penaliti kuko amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2 mu mikino yombi.
Marseille yazitwayemo neza itsinda enye mu gihe Ángel Di María na António Silva bahushije iza Benfica umukino urangira ari penaliti 4-2.
I Londres mu Bwongereza, West Ham United yari yakiriye Bayer Leverkusen yo mu Budage itaratsindwa muri uyu mwaka. Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, Leverkusen ikomeza mu kindi cyiciro kuko umukino ubanza yari yatsinze ibitego 2-0.
Iyi kipe iheruka kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Budage ikomeje agahigo ko kudatsindwa muri uyu mwaka kuko imikino imaze kuba 44.
Undi mukino wa ¼ wahuzaga abakeba bo mu Butaliyani, AS Roma na AC Milan. Warangiye Ikipe y’i Roma yatsinze ibitego 2-1 ikomeza mu kindi cyiciro ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.
Imikino ya ½ iteganyijwe tariki 2 Gicurasi 2024, aho Marseille izakina na Atalanta, AS Roma izisobanure na Bayer Leverkusen.
Iyi mikino yo ku mugoroba yasize nta kipe yo mu Bwongereza isigaye mu marushanwa abiri akomeye ku Mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League na Europa League) nyamara yari yageze muri ¼ ari ane.
Muri Champions League, Manchester City na Arsenal zarasezerewe kongeraho Liverpool na West Ham United muri Europa League. Ibi byaherukaga kuba mu 2014/15 ko aya marushanwa yagera muri ½ nta kipe yo mu Bwongereza irimo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!