Hakunze kumvikana imvugo nyinshi mu itangazamakuru, mu gihe umuyobozi yavuye mu nshigano ze ku bushake cyangwa yabihatiwe, bakavuga ko habayeho “Kwegura no Kweguzwa”.
Iyo usesenguye ururimi rw’Ikinyarwanda, inshinga kwegura cyangwa se kweguzwa ntabwo ari zo zakabaye zikoreshwa kuri iki gikorwa kiba cyabaye.
Inshinga ‘Kwegura’, ikoreshwa iyo babonye inzu yaguye igice kimwe, ni bwo bagira bati “reka iyi nzu tuyegure dukoresheje kuyitera inkingi enye.”
Iyo nshinga kandi ikoreshwa ku muntu cyangwa se ingabo zafashe umugambi wo kujya ku rugamba barwanira ikintu runaka, ni bwo bagira bati “yeguye intwaro ajya gutabarira igihugu”.
Ubundi buryo bakoresha iyo nshinga ni igihe hakozwe igikorwa cy’ikirenga kizahura igihugu bakakiramira kigiye kugwa ku manga, ni bwo bagira bati “yeguye u Rwanda rugiye guhirima ku manga”.
Iyo habaga haguye inkike y’urugo, bagakora ibikorwa byo kuyisana, na bwo bagiraga bati “yeguye inkike y’urugo ya ruguru yari yarahirimye.”
Mu gihe inka yabaga yagandaye kubera impamvu z’uburwayi, umunaniro n’ibindi, na bwo bakoreshaga imvugo yo kuyegura ikongera kugenda.
Inshinga “Kweguzwa” yo ivuga guhabwa amabwiriza yo kwegura ikintu iki n’iki kugira ngo cyongere guhagarara.
Ni yo mpamvu ukurikije umwimerere w’izo nshinga mu mikoreshereze y’Ikinyarwanda, usanga rwose bihabanye cyane n’imvugo ikoreshwa ku bayobozi bikuye ku nshingano.
Usibye no kuba icyo gikorwa cyo kwegura nta ho gihuriye n’ibyo aba bayobozi baba bakoze, nta n’ubwo kiba mu muryango umwe n’uw’igikorwa cyo kwikura ku nshingano baba bakoze.
Kwegura ni igikorwa kiranga umuco w’ubutwari bwasubije mu buryo icyari cyatannye cyangwa se kiri mu kaga. Mu gihe kiriya gikorwa abayobozi bakora cyo kwikura ku nshingano, ari igikorwa kigayitse, kigaragaza uwagwabiye ku nshingano ze agahitamo kuzireka.
Iyi ikaba ari na yo mpamvu nyamukuru iyi nshinga ikoreshwa ku bayobozi bikuye ku nshingano ko beguye ikwiye guhinduka, kuko badakora ibijyanye n’igisobanuro cyayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!