00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rw’Inteko y’Umuco mu guhanga amagambo mashya y’Ikinyarwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 21 February 2023 saa 10:47
Yasuwe :

Inteko y’Umuco yatangaje ko imaze guhanga inkoranyamuga nshya zikubiyemo akoreshwa mu nzego zirimo ibinyabuzima, Ubuhinzi n’Ubworozi mu kwimakaza gahunda yo gukoresha Ikinyarwanda kinoze muri serivisi zitandukanye.

Inteko y’Umuco yabigaragaje kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023 mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, u Rwanda rwahaye Insanganyamatsiko igira iti "Tunoze kandi dukungahaze Ikinyarwanda mu mitangire ya serivisi."

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Karama ahazwi nko ku Ntebe y’Abasizi, igice cyaturutsemo abasizi bakomeye barimo Nyirarumaga, Bagorozi, Nzabonariba n’abandi, witabirwa na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi n’abandi bayobozi.

Wabanjirijwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gusura ahantu ndangamateka, ubukangurambaga mu mashuri ku bijyanye no kwimakaza Ikinyarwanda ndetse n’ibindi biteza imbere umuco n’ururimi.

Mu gukomeza kubungabunga Ikinyarwanda no kugishakira amagambo ahagije mu nzego zitandukanye, Inteko y’Umuco yerekanye ko igeze kure ihanga amuga hagendewe kuri buri rwego.

Amuga ni amagambo mashya yinjizwa mu Kinyarwanda atari asanzwemo ahangwa n’inzobere cyangwa abo mu rwego runaka agashyikirizwa abo mu Nteko y’Umuco bagafasha kuyagorora kugira ngo urwo rwego rubone ayo gukoresha aho kwitabaza ayo mu ndimi z’Amahanga.

Ni igitekerezo cyashyizwemo imbaraga mu gihe igihugu gitera imbere ari na ko serivisi zitandukanye ziyongera zigakenera amagambo y’umwimerere aho gukoresha ayo mu ndimi z’amahanga.

Intebe y’Inteko yungirije, Uwiringiyimana Jean Claude yabwiye IGIHE ko izi nkoranyamuga zisanga iyatunganyijwe mu 2005 y’Ubucamanza yakozwe ku bufatanye n’inzego z’ubutabera.

Uwiringiyimana yavuze ko mu guhanga amuga ahangiweho abo mu nzego zitandukanye bagaragaza amagambo atari mu Kinyarwanda ariko bakunda gukoresha hanyuma abo mu Nteko y’Umuco bakabafasha kuyagorora akinjizwa mu rurimi.

Muri ayo ahangiweho, bamaze guhanga ayo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwikorezi bwo mu Kirere, Rwandair yifashishwa mu kuyobora abantu ku kibuga cy’indege ndetse n’ayo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda ariko ngo gahunda iracyakomeje no mu bindi bigo.

Ku bijyanye no guhanga amuga y’igihe kirambye ahurizwa mu nkoranyamuga zitandukanye hagendewe ku rwego runaka, Uwiringiyimana yavuze ko nyuma yo guhanga akoreshwa mu binyabuzima, Ubuhinzi n’Ubworozi, ayo mu Bukungu n’Imari nayo yararangiye asigaye kwemezwa.

Yakomeje ati “Ayo nayo umushinga wayo wararangiye dusigaje kuyemeza, mu ngengo y’ imari y’umwaka utaha tuzakurikizaho ayo mu Ikoranabuhanga. Dusigaje no kumenyekanisha izo nkoranyamuga abantu bakamenya ko ziriho. Ni gahunda izakomeza kuko ni imwe mu nshingano z’Inteko y’Umuco.”

Yagaragaje ko amuga ahangwa yose agomba kwigishwa no mu mashuri kuko n’ubwo umuntu ataba yiga Ikinyarwanda ibyo yiga azakenera kubitangamo serivisi muri urwo rurimi, bityo ko ari ngombwa kubyitaho hirindwa kuzavanga indimi mu gihe bageze ku isoko ry’umurimo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko igihugu kirajwe ishinga n’iterambere rishingiye ku muco no guteza imbere ururimi gakondo, ibivuye mu mahanga abantu bakabanza guhitamo aho kubifata byose.

Ati "Umuco ugizwe n’umurage, ibihangano ndetse n’ibihahano. Tugomba guhaha ibyiza bitwunganira bigaha ireme ibyo dukora. Turifuza ko serivisi dutanga hirya no hino zigomba gushyirwa mu Kinyarwanda."

Yavuze ko nta mpamvu yo gutanga izo serivisi mu ndimi z’amahanga kandi zigenewe Abanyarwanda cyane ko abumva Ikinyarwanda mu gihugu ari bo benshi kurusha abumva izo ndimi z’amahanga.

Minisitiri yasabye urubyiruko rukunze kurangwa n’indimi zibangamira Ikinyarwanda kwigengesera kuko "Twifuza kuzakiraga abana bacu kikiri cya kindi cy’umwimerere tubifashijwemo no gukomeza kucyubaka."

Yakanguriye abayobozi bakunda kwibanda ku ndimi z’amahanga mu gihe bari gutanga ubutumwa ku Banyarwanda kwikubita agashyi kuko ukora ibyo na we aba adatanga serivisi nk’uko bikwiriye.

Ikinyarwanda kiri mu ndimi 20 za mbere zivugwa n’abantu benshi muri Afurika aho kivugwa mu Rwanda, mu Burundi, muri Uganda, Congo-Kinshasa na Tanzania aho usanga hari abantu benshi bakivuga harimo n’abatari Abanyarwanda nta n’aho bahuriye n’u Rwanda.

Imibare igaragaza ko uru rurimi ruvugwa n’abarenga miliyoni 40, bikaba umwihariko w’uko rwumvikana mu bihugu byose ibifasha mu kwihutisha iterambere bitandukanye n’ibindi bihugu biba bifite indimi gakondo zitandukanye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO mu 1999, ryashyizeho itariki ya 21 Gashyantare nk’umunsi mpuzamahanga wo gusigasira ururimi gakondo aho rivuga ko umuco w’amahoro ushobora gushingira ku bantu bose bakoresha indimi zabo gakondo mu bwisanzure mu buzima bwabo bwose.

Ubwo Minisitiri Mbabazi yafunguraga ku mugaragaro imurika rigamije gusobanurira abantu imikurire y'umuco
Minisitiri Mbabazi yasuye aho ingabo za Ruganzu zahereye zijya gutera benginzage Benginzage wari waramwigometseho
Urubyiruko rwahawe umukoro wo kwimakaza ikoreshwa ry'Ikinyarwanda cy'umwimerere
Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera Robert (ibumoso) yari yitabiriye ibirori by'uyu munsi mpuzamahanga
Abayobozi batandukanye basobanuriwe uko Ikinyarwanda cyagiye gikura kuva mu myaka yo hambere
Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi kavukire wizihijwe mu Murenge wa Karama w'Akarere ka Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .