00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ururimi rw’Ikinyarwanda rwaba rute ingirakamaro muri Afurika?

Yanditswe na Padiri Rutinduka Laurent
Kuya 5 January 2023 saa 01:19
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umusomyi wa IGIHE, Padiri Rutinduka Laurent.

Iyo urebye uko indimi zivugwa n’abantu ku isi n’ibihugu zikomokamo, usanga Icyongereza, Igifaransa, Igisipanyolo n’Igiportugali ari zo ndimi zivugwa cyane ku isi zamamajwe n’ubukoloni bw’ibyo bihugu ariko nk’igishinwa, igihinde cy’igipenjab, ikirusi, icyarabu, n’ikidage wongeyeho igihaoussa, ilingala na wolof n’izindi nazo zivugwa n’abantu benshi ariko bo muri ibyo bihugu atari uko zamamajwe n’ubukoloni ahubwo zamamajwe n’ubwinshi bw’abazivuga bibereye mu gihugu iwabo.

Ikinyarwanda rero nacyo tugisanga mu ndimi 20 za mbere zivugwa n’abantu benshi muri Afurika. Twibuke ko ikinyarwanda kivugwa mu Rwanda, mu Burundi, muri Uganda, muri Congo na Tanzania aho usanga hari abantu benshi bakivuga harimo n’abatari abanyarwanda nta n’aho bahuriye n’u Rwanda.

N’iyo abanyarwanda bagiye mu bihugu bya kure, bajyanayo urwo rurimi rwacu ariko byagaragaye ko rudafatayo iyo bagarutse bagarukana narwo. Muri aka karere k’Ibiyaga Bigari, ikinyarwanda kirahari ku bwinshi. Ubu noneho ni n’agahomamunwa kubera ibibazo bya politiki muri Congo Kinshasa (R.D.C.), abavuga ikinyarwanda barimo kubizira. Barimo guhigwa bakicwa. Icyo cyo kuzira ubwoko utihaye cyangwa ururimi utahimbye atari n’igihugu cyawe ni ikibazo kiremereye kitabona umwanya muri iyi nyandiko yanjye.

Muri Afurika yo muri ibi Biyaga Bigari usanga igiswayile cyo gihagaze neza usibye ko gahunda y’ibihugu bikivuga mu kugiteza imbere itaranozwa neza. Mbona icyakora biri mu nzira nziza. Prof. Malonga Pacifique azanyunganira kuri iyi ngingo. Reka nibande ku Kinyarwanda. Ese cyakomera gite kikagirira akamaro Afurika yacu?.

Ikinyarwanda cyicwa na nde?

Iyo urebye amateka y’ururimi rw’ikinyarwanda imivugirwe yacyo, imyandikire n’ubuhanga bubumbiye mu migani migufi twita “imigani y’imigenurano”, cyangwa se “imigani tima ngiro”, ibitekerezo, ibisakuzo, ibisigo, ibyivugo, indahiro, amahamba, imyoma, n’imyato usanga ikinyarwanda gifite amagambo meza menshi ariko kubera ibihe turimo by’ibigezweho muri iyi myaka na “tekinologi”, yihuta usanga ikinyarwanda kirimo gusagarirwa n’imico y’andi mahanga y’ubukoloni, kikagorama.

Birababaje. Mujye musesengura inyandiko cyangwa mwumve imvugo yacu. Mboneyeho muri iyi nyandiko gusaba Ministeri ireba iby’Umuco n’ururimi gukomeza kurubungabunga cyane byimbitse no kururinda abarugoreka bibumbiye mu bajijutse, abanyapolitiki, abanyamadini mu matorero atandukanye, abanyamakuru, abakozi ba za ministeri n’ibigo bya Leta n’iby’abikorera, abarimu, abaganga, abacuruzi, abakozi ku Mirenge no ku Turere, n’abandi nakwita “abastars” (abantu bazwi) usanga bica ikinyarwanda ku buryo buteye impungenge. Birababaje.

Hari n’abajyana imishinga mu giturage bakivugira ibyo babonye bo bita “ikinyarwanda” kandi ukumva ni ururirmi rundi. . Abandi rero bica ikinyarwanda ni amatsinda yo kuri Whatsapp biyandikira ibyo babonye bigafatwa nk’ukuri kandi byica imyandikire. Izi nzego mvuze nizo nasanze zihemukira ururimi rw’abakurambere twarazwe na ba sogokuruza.

Hari abo nabonye bajya imbere y’abantu cyangwa kuri radio bakishimira kuvuga ibitakaragasi mu cyongereza no mu gifaransa babivanga n’ikinyarwanda nacyo kidashinga ngo berekana ko batazi ikinyarwanda ukabona birabanejeje. Ukabona barishimye kuko bavuga nabi ururimi rwacu. Kunezezwa n’uko utazi ururimi rwawe cyangwa urugoreka ukanabyerekana urusuzuguye cyane ni umuco mubi. Minisiteri nitabare.

Urugero natanga, numvise umuntu waje kutubwira iby’imishinga y’amajyambere mu murenge wacu ati: “Abaguests bacu tubabereke mubawerkaminge namwe. Please stand up. turabawerkaminze ...aba baje kudufasha kwiga neza izo projects zanyu turebe niba ziri o.k. Murazitunganya kuko muzitanze atari smart biba ari ukudiscreditanga isura y’u Rwanda a broad”

Abo bantu bafite iyi mvugo ni ukubirinda. Aba ni abantu babi ku muco w’igihugu. Leta itabare iduhe umurongo naho ubundi turimo gusenya igihugu cyacu n’umuco wacu n’ururimi rwacu kandi dufitanye igihango gikomeye n’iyo ngombyi iduhetse.

Icyo Ministeri ishinzwe Umuco yadufasha

Ibyo Minisiteri iteza imbere umuco yadufasha ni byinshi. Ariko aha ndavuga iby’ingenzi. Iramutse idukoreye ubushakashatsi tukamenya umubare wa nyawo cyangwa tukanacishiriza wa za miliyoni zivuga Ikinyarwanda muri ibi bihugu byacu duturanye byadufasha kubona uko “Kinyarwandaphonie” yahabwa agaciro iwacu no mu baturanyi. Tukubaha ikinyarwanda iwacu mu gihugu tukanacyubahisha mu mahanga. Gusa kubera ingaruka mbi z’ubukoloni zitatworoheye, ubukene n’ishyari, ubujiji no kwanga iby’iwanyu usanga umunyafurika yanga undi kuko hari icyo amurusha.

Gushyigikira ikinyarwanda ahatari mu Rwanda byakorwa neza byitondewe kugira ngo bitagira icyo bihutaza mu baturanyi n’amahanga ya kure. Cyokora birakenewe. Kubungabunga ururimi rwacu no kuruteza imbere mu ruhando rw’amahanga.

Ikinyarwanda kivugwa n’abantu miliyoni nyinshi

Mu 2009 muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (U.C.R). ishami rya “Catechese et Sciences Religieuses” muri Huye, mu isomo ry’amateka igice cya “Méthodologie Missionaire” n’ubwo tutabirangije, twasanze muri Afurika abantu bavuga Imana «peuple imanophone» bagera kuri miliyoni zirenga 37 (37.000.000), ushyizemo abanyarwanda bose, abarundi bose, abagande igice cya Gisoro, Ubufumbira, Kabale, Kasese, Rubirizi, Cyenjojo na za Kamwenge no hirya Ntungamo na Rukungiri na Mirama Hill na ruguru Mbarara na Masaka.

Muri Tanzaniya ni igice kinini cya za Karagwe; Kagera, Ngara, Nyabugombe, ujya za Shinyanga na Biharamuro no hirya y’u Burundi ahahoze hitwa u Buha ni Kibondo na Kigoma na Nguruka ujya Tabora. Ugafata Congo Kinshasa i Goma, Rutchuru, Kibumba, Nyiragongo, i Kamuronsi, Masisi na Kivu y’amajyepfo i Bukavu, iyo za Fizi, Kabare, Kalehe, Mwenga na Shabunda na Minembwe twasanze bose ari abantu bayingayinga cyangwa basaga miliyoni 40 (40.000.000) dufatiye ku mibare yo hasi.

Aba bantu bose bavuga Ikinyarwanda iwabo kongeraho n’indimi zindi cyangwa ugasanga ni ikinyarwanda gusa. Iyo mibare si ihame kuko twabuze iyo twagenderaho yemewe ariko wabonaga ari abantu benshi bavuga “Imana” bakongeraho n’inyito yayo mu ndimi zindi.

Ikinyarwanda rero n’ikirundi birasa cyane twabifatiye hamwe nk’ururimi ruvugwa n’abantu miliyoni 25 (25.000.000) kuko twacyetse ko cyera mu myaka tutazi byari ururimi rumwe kuko n’amateka yacu yenda gusa n’imico igasa, imitekerereze, imigirire, imyumvire, imyubakire, ingendo n’imisengere ku buryo cyera ndetse ntaba mbeshye mvuze ko u Rwanda n’u Burundi byahoze ari igihugu kimwe cyangwa “royaume” imwe.

Ni nk’uko i Gisaka cyari igihugu ukwacyo n’u Bugesera n’u Burundi n’u Rwanda noneho aho handi u Rwanda rukahigarurira ariko u Burundi buba ibamba kubera uruzi rw’Akanyaru n’ingabo zabo zikomeye n’amarozi yabo atisukirwa. Byatumye u Rwanda rudashobora kwigarurira u Burundi ariko ukabona ingoma z’aho n’abami, n’ururimi bavuga byaba bikomoka mu Rwanda cyangwa bifitanye isano n’u Rwanda. Tuzakomeze ubushakashatsi kuko dukeneye kubimenya.

Icyumweru cyangwa ukwezi kw’ikinyarwanda

Ministeri iramutse ibishoboye yadushyiriraho icyumweru cyangwa ukwezi kose kwa “kinyarwandaphonie” njye nakwita: “igihe cyo kuvuga no kwandika ikinyarwanda uko bikwiye”. Ubwo muri icyo cyumweru cyangwa uko kwezi twakwiga kukivuga neza no kucyandika hagatangwa amahugurwa, ibiganiro ku maradito, na televisiyo, kuri za “Youtube” no mu mashuri, tukabitozwa bigatangazwa abantu bose bakabimenya kandi babikunda kuko iyo nyota irahari.

Ibyo gusuzugura ururimi rwacu bikavaho tukabirwanya. Gusa bigategurwa neza, bigahabwa agaciro n’inzego zose kandi buri wese akabyubahiriza kuko usanga twita ku by’abandi ibyacu bigasuzugurika kubera twebwe. Ibyo ni ubukoloni bubi kandi twirirwa tubyina ngo “twaribohoye”. Nyamara iyo ugereranyije n’ibindi bihugu, abanyarwanda ntibemeye ubukoloni. Byabaye ku ngufu n’ikiboko. Ikinyarwanda rero usanga cyihagazeho. Urugero: iyo hadutse ijambo iri n’iri mu ndimi z’amahanga, ikinyarwanda kiritesha agaciro aribyo kuryanga. Bigeraho bigakunda ku kaburembe ariko byabanje kwanga.

Urugero mu 1961, ba “Bourgmestre” bagitangira kuko bari bakuyeho abatware n’ibisonga abanyarwanda barabyanze babita ba “Buguru mu isekuru”, abandi bati ni “buguru mu mbetezi” (bourgmestre). Ejo bundi mu 2006, ba “Exécutif” nibwo biswe ba “Gitifu” cyangwa ngo ni “Umunyamabanga nshingwabikorwa” bitewe n’icyo agomba gukora umugereranyije n’abandi bakozi. Ikinyarwanda cyikemera ikigambo kireshya gutyo nakwita “amuga”. Ijambo ry’iricurano, ariko ijambo “exécutif” ntirifate. Wabyumva kuko inyuguti ya “X” ikinyarwanda kitayifite. Ubwo rero abatarize indimi z’amahanga batazi kuvuga igifaransa cg icyongereza bakomera ku rurimi rwabo kurusha abize.

Ministeri y’umuco itabare, idukundishe ibyacu ubisuzuguye nk’abanyamakuru n’abagezweho bivugira ibyo babonye imbere y’abantu bahabwe gasopo. Bihutaza ururimi rw’abakurambere kandi rukenewe muri Afrika. No hirya y’u Rwanda haravugwa ikinyarwanda. Iryo si ishema ryacu? Ese turabizi?

Indangagaciro na Kirazira bihabwe ijambo

Icya nyuma Ministeri yadufasha ni ibisanzwe bikorwa ariko bikagira umurongo. Indangagaciro na kirazira bikimakazwa. Bigakundwa. Gushyiraho umwanya mu kazi no mu mashuri no mu giturage nko ku munsi w’umuganda cyangwa mu ngo tukibanda mu kuvuga ururimi runoze kandi abize nabo bakandika ibitabo mu kinyarwanda bakadushishikariza kubisoma. Aha rwose umuntu yashimira Hategekimana Richard n’abo bakorana mu rugaga rw’abanditsi b’u Rwanda. Ni intambwe nziza bateye yo kudukundisha kwandika no gusoma.

Ikindi twasaba Minisiteri n’ubwo ibihe bikiri bibisi, wenda igihe cyazatwita iminsi myiza ikazavuka, ubwo nicuka bazatubwira abantu bose bazize uririmi rw’ikinyarwanda baba abanyarwanda baba abatari abanyarwanda ba hafi cyangwa aba kure hagakorwa ilisiti yabo tukajya tubibuka kuko icyo ni gishya mu mateka y’urwa Gasabo.

Ni agahinda ku muntu wishwe ni amarira mu muryango we n’inshuti ze ariko ni ishema ry’igihugu kuko gifite abagipfira. Si ibitambo kuko ntawigeze ateganya urupfu rwabo. Ariko ayo maraso ni ibendera ry’u Rwanda rishinze aho ayo maraso yamenetse. Ni na ngombwa kubimenya kugira ngo ababikoze bazabyibutswe igihe cyageze byamaganwe. Kubibagirwa rero cyangwa ntunabamenye rwose ntuhe agaciro ayo maraso yamenekeye igihugu ni ikosa ritabona igihano.

Gukomera ku ngobyi yaguhetse ni umuco w’abakurambere natwe twarazwe, ni n’inshingano noneho zidasanzwe iyo amaraso arimo kumeneka.

Umunsi rero iyo “kinyarwandaphonie” icyumweru cyangwa igihe runaka cyo kuvuga no kwandika ikinyarwanda uko bikwiye byagize ijambo, bikajya bigaruka kenshi, tukabigira umuco n’abato bavuka, tuzaba dukunze u Rwanda byisumbuyeho. Ubwo mu myaka iri imbere inama mpuzamahanga zo mu bihugu duturanye zajya zikorwa mu kinyarwanda bikaba ari ishema ry’u Rwanda rwahanzwe na Gihanga Ngomijana. Umwaka Mwiza w’imigisha y’Imana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .