00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biseruka Joshua yatoranyijwe guhagararira u Rwanda mu imurikabikorwa ry’ubugeni ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 January 2021 saa 07:58
Yasuwe :

Umunyabugeni akaba n’umwarimu wigisha Ubugeni, Biseruka Joshua, yatoranyijwe guhagararira u Rwanda mu imurikabikorwa mpuzamahanga ryiswe EARTH-Expo (International Online Art Exhibition) rihuriyemo ibihugu 195.

Muri iri murikabikorwa, buri gihugu gihagarariwe n’umunyabugeni umwe ndetse n’igihangano kimwe.

Iri murikabikorwa ribaye ku nshuro yaryo ya mbere ryatangajwe mu Ukuboza 2020 abanyabugeni bo mu bihugu byose batanga ibihangano byagombaga gutoranywamo kimwe gihiga ibindi muri buri gihugu hagendewe ku nsanganyamatsiko yo gusakaza ubutumwa bw’amahoro n’ibyishimo ku Isi.

Biseruka avuga ko abanyabugeni b’Abanyarwanda bitabiriye gutanga ibihangano byabo bagendeye ku butumire bwemereraga ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kwitabira.

Ati “Njyewe ubutumire bwangezeho habura iminsi itanu, ubundi mbusangiza abandi harimo abashushanya, abakora ibihangano mu biti, mu ibumba n’ibindi kugira ngo turebe ko hari umunyamahirwe ushobora kuvamo agahagararira igihugu cyacu.’’

Uyu musore yahiriwe no kuba igihangano cye ari cyo cyatoranyijwe mu Rwanda, ni kimwe mu bishushanyo bigize amashusho mbarankuru (graphic novel) y’igitabo ari kwandika cyerekeye imibereho y’Abanyarwanda mu buzima bwa buri munsi muri iki gihe, aho icyo gishushanyo cyerekana mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri City Tower.

Ucyitegereje ntabwo wahita wumva isano gifitanye n’insanganyamatsiko yo gusakaza ubutumwa bw’amahoro n’ibyishimo ku Isi imurikabikorwa ryubakiyeho ariko iyo agisobanuye uhita ubyumva.

Agira ati “Kiriya gihangano gihuye n’insanganyamatsiko cyane. Kubera ko cyerekana uburyo u Rwanda ari igihugu gikataje mu kwiyubaka kandi mu mahoro n’umutekano, bisobanuye ko ahantu hari amahoro n’abanyabugeni babasha gutembera ndetse bakabika imibereho y’igihugu mu bihangano.’’

“Iyi shusho yakozwe mu buryo budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda aho umuntu ashushanya ahantu n’ibintu ako kanya, [live sketch] ntabwo rero wajya gushushanya ahantu nk’uko hatari amahoro. Ntekereza ko biri mu byo bashingiyeho kugira ngo kijye guhagararira igihugu cyane ko umuntu wese uzi u Rwanda arebye iyi shusho ahita amenya ko ari mu rw’imisozi igihumbi.”

Icyo gihangano giherekejwe n’ibindi byinshi byerekena Abanyarwanda mu mirimo yabo ya buri munsi mu mahoro n’ubwisanzure bwa buri wese.

Biseruka avuga ko ayo mashusho yose azasohoka muri icyo gitabo ari gutegura.

Ati “Uretse rero njye nk’umunyabugeni, abantu bose bakeneye amahoro kuko iyo hari amahoro iterambere rya buri muntu rirashoboka.”

Iri murikabikorwa ryatangiye muri Mutarama rizarangira muri Werurwe 2021 niryo rya mbere rihuje abanyabugeni b’Isi yose. Ryateguwe n’Umuryango mpuzamahanga uteza imbere Ubugeni, IARF (International Artists Radart Foundation) riri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Biseruka Joshua yatoranyijwe guhagararira u Rwanda mu imurikabikorwa ry’ubugeni ku Isi/Ifoto yafashwe n'Umunyakenya Njata Joseph
Igihangano cya Biseruka Joshua kigaragaza ko igihe ahantu hari amahoro, umuntu wese akora mu bwisanzure harimo ko nk'umunyabugeni ashobora kujya mu mujyi akicara agashushanya
Biseruka avuga ko imurikabikorwa rizaba inzira yo kugaragaza ubushobozi bw'abanyabugeni b'Abanyarwanda
Ifoto ya Tito Rutaremara yashushanyijwe na Biseruka Joshua

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .