00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamuritswe igihangano Habyarimana n’umugore we Kanziga bacurishije Jenoside

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 15 April 2019 saa 09:25
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Masozera Robert, yerekanye bwa mbere igihangano cyasanzwe mu nzu ya Habyarimana Juvénal yifashishaga nk’uburyo bwo guhembera amacakubiri yabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igihangano kigaragaza umugabo muremure uhagaze, afite umuheha ari kunywera mu gacuma kari ku mutwe w’umuntu umupfukamye imbere.

Yakigaragaje ku wa 12 Mata 2019, ubwo hatangizwaga imurika ry’ibihangano by’ubugeni rizabera mu Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi i Kanombe mu minsi 100.

Iri murika ribaye bwa mbere kuva mu myaka 25 Jenoside ihagaritswe, ryashyizwe ahahoze inzu ya Habyarimana.

Rifite intego yo kwifashisha ibihangano mu gusobanura amateka icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kumenyesha urubyiruko amateka no kuyasigasira mu kubaka icyizere cy’ahazaza.

Hamuritswe ibihangano 24 birimo iby’abahanzi icyenda n’iby’urubyiruko rw’abanyeshuri byatoranyijwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge binyuze mu marushanwa. Byiyongereye ku bihangano 164 bisanzwe mu Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi.

Ambasaderi Masozera yasabye abahanzi gukoresha impano yabo neza kuko hambere yakoreshejwe mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ku gihangano ingabo za FPR Inkotanyi zasanze mu ruganiriro rwo kwa Habyarimana ubwo zafataga Kanombe muri Gicurasi 1994. Cyakuwe muri byinshi byasanzwe muri iyo nzu birimo ibikoze mu nzoka.

Yagize ati “Iki gihangano ni ubwa mbere cyeretswe Abanyarwanda nka kimwe mu byifashishwaga mu kubiba urwango mu Banyarwanda. Twabwiwe ko Habyarimana n’umugore we (Kanziga Agathe) basobanuriraga abashyitsi babasuye ko Abatutsi bakandamije Abahutu kugeza aho babanywera inzoga ku mutwe.’’

Yakomeje ati “Bihuye n’ingengabitekerezo yavugwaga ko Umugabekazi Kanjogera ahaguruka ashinze amacumu ku ntugu z’abana bato. Ni ibyakoreshwaga mu kubiba amacakubiri no gutoza abantu kwihorera.’’

Masozera yavuze ko iki gihangano kibaje mu giti yagihawe n’umusirikare wageze kwa Habyarimana bwa mbere.

Yakomeje avuga ko “Ubutumwa bukubiye mu bihangano biri hano nta mbibi z’ururimi bufite. Abahanzi bakwiye kumenya ko iyo bikoreshejwe nabi bishobora gusenya.’’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, aheruka gutangaza ko kwa Habyarimana hasanzwe igitabo Mein Kampf cyanditswe na Adolf Hitler cyavugaga ku rugamba rwe, akagikoreshamo amagambo yatuye ku rwango yari afitiye abayahudi.

Ambasaderi Masozera na we yashimangiye ko kopi yacyo yabonywe kwa Habyarimana, ahari Abayahudi yaragiye ahasimbuza Abatutsi, hanarimo ahandikishije ikaramu.

Muhawenimana Maximilien Mackson uri mu bahanzi bafite ibihangano muri iyo ngoro yavuze ko ubugeni butanga ubutumwa umuntu asigarana mu bitekerezo bye.

Uyu musore w’imyaka 25 yabwiye IGIHE ko igihangano cye yise ‘Indorerwamo y’Amateka yacu’ atanga ubutumwa bwo kwibuka, kwiyubaka no gusigasira amateka.

Ati “Kigaragaza uko igihugu cyari cyatatanye cyongeye kwiyubaka aho umuntu ashobora kwibonamo nta vangura. Twarahuje kandi hari intambwe tugomba guhora dutera kuko twiraye twasubira aho twavuye.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, yavuze ko ari iby’agaciro kuba ahatekererejwe Jenoside harashyizwe ibihangano byo kwibuka.

Yagize ati “Abakozi babaga muri iyi nzu batubwiye ko hepfo habaga ibiraro by’ingurube. Muri Jenoside bafataga Abatutsi bishe bakabagira ibiryo by’ingurube.’’

Biteganyijwe ko igikorwa cyo kwibuka abanyabugeni bishwe muri Jenoside hifashishijwe ibihangano mberajisho kizaba ngarukamwaka.

Mu rugo rwa Habyarimana hasanzwe igihangano kigaragaza uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe
Ibihangano bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, biri kumurikirwa i Kanombe mu Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi
Abanyabugeni bakoze ibihangano bigaragaza icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo, bahawe umwanya wo kubimurika
Umwe mu banyabugeni bitabiriye iki gikorwa asobanura igihangano cye

Amafoto: Niyontegereje Noah


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .