00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibirango bitanu bihataniye kuvamo ikizakoreshwa mu bikorwa bya Kigali Arena

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 4 December 2020 saa 05:18
Yasuwe :

Abanyabugeni batanu bageze mu cyiciro cya nyuma, aho ibirango byabo bizatoranywamo kimwe kizajya gikoreshwa imbere muri Kigali Arena no mu bindi bikorwa byayo birimo ibinyuzwa kuri internet, mu nyandiko zo ku mpapuro no mu mashusho.

Ku wa 6 Ugushyingo 2020 nibwo Ikigo QA Venue Solutions cyahawe gucunga Kigali Arena mu myaka irindwi, cyafunguriye abanyabugeni amahirwe yo gutanga ibirango bishobora gutoranywamo icyiza.

Abagera ku 1700 barimo abantu ku giti cyabo n’abahagarariye ibigo bitandukanye mu gihugu ni bo batanze ibirango bakoze.

Kigali Arena ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yashimye abantu bose bagerageje amahirwe muri iri rushanwa.

Iti "Batanu ba mbere baganirijwe mu cyumweru gishize ndetse ibirango bitanu byose byashyikirijwe abafatanyabikorwa bacu bagomba kubirebaho bwa nyuma mbere y’uko abagize Akanama Nkemurampaka [barimo abahagarariye abahanzi b’abanyabugeni, Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Kigali Arena] bahitamo uwatsinze.’’

Igihe uwatsinze azatangarizwa ntabwo cyashyizwe ahagaragara, ariko integuza yari yatanzwe ni uko kuri uyu wa 4 Ukuboza 2020 aribwo byagombaga gukorwa.

Kigali Arena iti “Turakomeza kubaha amakuru y’igihe ikirango cyatoranyijwe kizatangarizwa. Murakoze gukomeza kwihangana.’’

Ubwo hatangazwaga isoko ryo gukora ikirango cya Kigali Arena aho n’Abanyarwanda bahawe amahirwe yo kugaragaza impano zabo mu gushushanya ikiranga iyi nyubako iri mu zikomeye ziberamo ibikorwa bya siporo muri Afurika, Umuyobozi wa QA Venue Solutions, Kyle Schofield, yavuze ko ritanga amahirwe ku Rwanda rwose.

Yagize ati “Turizera ko iri rushanwa ari amahirwe adasanzwe ku muryango Nyarwanda yo kwerekana Kigali Arena mu bundi buryo. Ikirango kizatoranywa ni ikizaba cyihariye ku buryo gishushanyije, umwimerere wacyo, cyoroshye gusobanurwa ndetse turi gushaka ikirango kigaragaza by’ukuri imiterere ya Kigali Arena.’’

Umunyabugeni ikirango cye kigatoranywa ko kizajya gikoreshwa azahabwa 1000$ n’ibindi bihembo bitandukanye.

Kigali Arena iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro, yatashywe muri Kanama 2019. Yakiriye ibikorwa birimo amajonjora y’ibanze y’irushanwa Nyafurika muri Basketbal, BAL, ndetse yanabereyemo igitaramo cyaririmbyemo Umunyamerika Ne-Yo.

Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10 000 bicaye neza. Ni iya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kigali Arena yakira imikino itandukanye yatatsweho imigongo
Kigali Arena ni inyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza
Imigongo iri mu bitatse Kigali Arena
Kigali Arena yitezweho gufasha mu kubaka uburyo bugezweho buzatuma ibigo mpuzamahanga bishishikariza kwakirira ibikorwa byabyo mu Rwanda
Kigali Arena iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .