00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyuya babirira mu “Gushushanya”, imvano y’umugati ubatunga

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 3 December 2014 saa 06:40
Yasuwe :

Dolph Banza, ni rimwe mu mazina azwi mu Rwanda mu bijyanye no gushushanya. Banza yakuze ashushanya nk’impano, akabikorera abahanzi bazwi mu Rwanda barimo King James, Knowless, Meddy, Tom Close, Ridermanm, Christopher n’abandi.
Banza yashushanyije abantu bakundana, akora ibihangano by’ubugeni n’ubundi bukorikori bunyuranye mu buryo bushimisha amaso.
Buri gitondo saa moya (7am), Banza w’imyaka 33, azindukira ku kazi, Kacyiru. Aka kazi kamutunze, we n’umuryango we n’itsinda ry’abakozi be batanu (...)

Dolph Banza, ni rimwe mu mazina azwi mu Rwanda mu bijyanye no gushushanya. Banza yakuze ashushanya nk’impano, akabikorera abahanzi bazwi mu Rwanda barimo King James, Knowless, Meddy, Tom Close, Ridermanm, Christopher n’abandi.

Banza yashushanyije abantu bakundana, akora ibihangano by’ubugeni n’ubundi bukorikori bunyuranye mu buryo bushimisha amaso.

Buri gitondo saa moya (7am), Banza w’imyaka 33, azindukira ku kazi, Kacyiru. Aka kazi kamutunze, we n’umuryango we n’itsinda ry’abakozi be batanu ahemba ku kwezi, si akajyanye n’ibyo yigiye muri Kaminuza by’ubwenjeniyeri (engeneer); ahubwo ni akazi kajyanye no gushushanya, nk’impano yavukanye ababyeyi be nabo bakamufasha kuyivumbura nawe akayishyiraho ubwenge n’umutima.

Dolph Banza, ubugeni no gushushanya abikora nk'umwuga

Iruhande rwe mu biro, Banza, aba yicaranye na Pacifique Kabandana, izina ushobora kuba umenyereye gusoma kuri za Cartoon zinyura buri munsi kuri IGIHE.

Bombi; Banza na Kabandana n’abandi basore barimo Africa Irihose (Ushinzwe Graphic Design), Hassan Umande (Ushinzwe ibijyanye no gutunganya amashusho) na Yvan Munyengango (Umuhuzabikorwa) bishyize hamwe ngo bahuze izi mpano zabo mui sosiyete yabo bise “InkStain”, ikora by’umwihariko ibijyanye no gushushanya n’ubugeni nk’umwuga.

InkStain ijoro n’amanywa baba baharanira gukora akazi kibanda ku gushushanya nk’impano ariko nanone nk’umurimo bakora bagasaruramo amafaranga.

Ubonye igishushanyo bakoze kimeze neza kirangiye, wakwibaza imvune ziri mu kugikora n’inzira binyuramo. Witegereje uko bahuza ibitekerezo n’amashusho mu bitabo by’abana bakora; ubona binogeye amaso, ariko amatsiko akongera kuba ya yandi; bikorwa bite?

Aha bombi Banza na Kabandana banshushanyirije ngo ndebe uko babigenza:

Iyo arangije akazi ke, Banza aha cya gishushanyo Kabandana nawe atangiye gushyiramo amabara yifashishije mudasobwa
Ngiki igishushanyo cyuzuye, herekanywe n'inzira byaciyemo ngo gikorwe

Banza avuga ko kugira ngo agere kuri ibi, byahereye mu gutinyuka, afungura amaso akurikirana impano ye, kugeza ku rwego atangiza Kampani ahuriza hamwe bagenzi be basangiye impano.

Iyi ni nayo nama agira ababyeyi, agira ati “Mu gihe uhitiyemo umwana wawe umwuga kuri njye ni ikosa rikomeye, niba ashaka gushushanya, kuririmba, gukubura, kumanika amatara n’izindi mpano uramureka ahubwo ukamushyigikira ukamuba hafi, abigeraho kuko aba abikora yishimye kandi bimurimo.”

Yongeraho ati “Kenshi hari ibintu bizwi nk’imyuga; nko kuba ukora muri banki, ucunga imari, ukora iby’itumanaho, iby’ubuganga iyo ni imyuga tuzi; ariko hari ibijyanye n’ubugeni n’umuco ari nabyo dukora abantu baratangira kubifata nk’imyuga ariko bigenda biza.

Ishusho yerekana umugore w'umupfumu, mu myambaro ya kinyarwanda

Iyo umuntu ubujije umwana gukora icyo umutima we umubwira akamuhatira kujya mu kindi we ukeka ko ari cyo azabonamo ubuzima bwiza aba afatiye icyemezo asa nk’umuhata, umubyeyi yagombye kumureka akamuyobora gusa. Kuba twe tubikora ni uko iwacu baturetse tukabikora batadukubitiye gushushanya, kandi urabona ko bidutunze.”

Isura nyayo yo gushushanya ku bwa “InkStain” ntikiri gusa mu kwishimisha n’impano; oya! Ahubwo, ibyuya babiriramo niwo musaruro bakuramo ibibatunga, ndetse urwego rwabo rukaba rwarageze ku kwihangira imirimo ihoraho ku buryo ubu za Minisiteri harimo nk’iy’Uburezi isigaye ibiyambaza mu gukora ibitabo by’abana mu nkuru zishushanyije.

ZImwe mu nkuru z'abana zashushanyijwe kugira ngo zitange ubutumwa ku buryo bwihuse ku bana

Yvan Munyengango agira ati “Abantu bamaze kumenya gutandukanya ibishushanyo; kera mu gupfobya ibyo dukora bavugaga ngo dukora ‘ibitente’ (Cartoons), ariko ubu abantu benshi bavumbuye ko mu gutanga ubutumwa ari byiza kwifashisha amashusho, bikaba akarusho cyane cyane ku bana”.

Kabandana utanga ubutumwa yifashishije gushushanya za Cartoon abishimangira avuga ko abantu kuri internet abantu basigaye bagaragaza ko batagikunda cyane ibyo gusoma amagambo menshi, ko ahubwo basigaye bikundira cyane amafoto, amashusho n’ibishushanyo.

Ibi Kabandana abibonera mu kwiyongera kw’umubare w’abasura cartoon aba yakoze. Agira ati “Bigenda bikura, twatangiye kuri IGIHE umwaka ushize ubwo cartoon zasurwaga n’abantu 200 gusa, ariko ubu usanga zasuwe n’abantu 7000 cyangwa 8000 kandi abantu bagatanga ibitekerezo byinshi byubaka ku buryo wumva ubyishimiye”

Bafite ubuhanga mu gushushanya bagendeye ku mafoto, mu buryo bwo guhuza amabara

Aba basore bavuga ko iyi ari imwe mu nzira urubyiruko rutaka ubukene no kubura akazi rwaca mu kwihangira umurimo. Bafite indoto zo kugera kure, biha icyerekezo kigari.

Mu magambo y’icyizere, asa n’ugereranya urwego bagezeho yerekana intera bifuza gutera, Banza yagize ati “Hari igitabo cyitwa ‘Princess Halima and the Kingdom of Affia’ cy’abantu bo muri Afurika y’i Burengerazuba ariko baba muri Amerika twakoze, kiri mu byo nakubwira cyanshimishije.

Uruganda rukora ibyo gushushanya (bandes dessinees) muri Amerika nirwo rwa mbere ku Isi, mu Bubiligi nibo ba gatatu binjiza ama miliyari n’ama miliyari, mu Buyapani ni aba kabiri ho ugeze aho bashushanyiriza usanga ari ibyumba binini cyane birimo abantu barenga 60 bose baba bahuze bari gushushanya nk’akazi bishyura imisoro, batanga akazi mbese ari uruganda mu zindi.”

Gushushanya, kuririmba, gukina umupira ni zimwe mu mpano zihariye zidapfa guhira buri wese. Nubwo hari benshi bitunze hirya no hino ku Isi, haracyari ababyeyi bagipfukirana amahirwe y’abana bashatse kuzishoramo ubwenge bwabo, ngo bibe umwuga ubatunga.

Rimwe na rimwe birumvikana, kuko umubyeyi aba yifuza kuraga umwana we ibyo yizeye neza ibizamufasha mu buzima bwe bwose; ariko nanone impano yavumbuwe yakwiye gusasirwa ikabagarirwa igatunga nyirayo.

Ibitabo by'abana mu nkuru zishushanyije zerekana intera InkStain bamaze gutera mu gushushanya
Iki gitabo bagikoze babisabwe n'abantu bo muri Afurika y'i Burengerazuba baba muri Amerika, cyerekana intambwe nziza bavuga ko bishimira kuba bagezeho
Kalendari ziriho ibishushanyo, kamwe mu kazi kabinjiriza
Bamwe mu bakundana bashaka guhana impano Banza yagiye abashushanyiriza abakunzi babo agendeye ku ifoto
Igishushanyo cyakorewe Daddy de Maximo Mwicira Mitali afite amadarubindi mu ntoki
Iburyo ni ifoto y'ukuri y'umukinnyi wa filimi Carole Karemera, i bumoso ni igishushanyo cyakozwe na Dolph
Abana bo mu cyaro bagiye kuvoma
Igishushanyo cyo kumurika Album ya King James, kimwe mu bya mbere Banza yahereyeho
Kimwe mu bishushanyo Dolph Banza aheruka gukora; cyerekana Album nshya Tom Close azamurika tariki 6 Ukuboza 2014
Ubwo Jay Polly atatwaraga PGGSS havuzwe byinshi; iyi ni imwe muri Cartoon Kabandana yakoze icyo gihe isobanura bimwe mu byavuzwe
Amazina ashekeje ya za Koperative; kamwe mu dushushanyo Kabandana yakoze
Mu gushushanya Kabandana agendera ahanini ku biri kuvugwa akebura ingeso mbi n'imyifatire idakwiye

Reba HANO amashusho y’ikiganiro IGIHE yagiranye na "InkStain":

Kanda HANO usure urubuga rwa InkStain

Kanda HANO urebe ibishushanyo byinshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .