00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyubako yo muri Kayonza yagaragaye ku rutonde rw’izishushanyije neza ku Isi

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 14 February 2016 saa 04:10
Yasuwe :

Mu gihe mu Rwanda hakomeje kuzamurwa inyubako nyinshi mu masura atandukanye cyane mu Mujyi wa Kigali, Inzu yo mu karere ka Kayonza mu ntara y’u Burasirazuba niyo yatunguranye iza ku rutonde rw’inyubako zifite ibishushanyo byiza (Design) kurusha izindi ku Isi mu 2016.

Iyi nyubako y’Umuryango Partners in Health ukorera mu Murenge wa Rwinkavu yaje ku rutonde rw’inyubako 14 zatoranyijwe, mu mishinga ibihumbi 3000 yari yatanzwe.

Ni urutonde rwakozwe n’urubuga Arch Daily rumenyerewe ku makuru agendanye n’ubugeni (Architecture), aho abasomyi barwo ibihumbi 55 aribo bahisemo izi nyubako bakurukije uburyo zishushanyije n’umwimerere w’ubwiza bwazo ku bazishushanyije.

Impamvu iyi nzu ya Partners in Health yashushanyijwe na Sharon Davis yaje kuri uru rutonde, ni uko ibikoresho byayubatse byose byakuwe mu Rwanda, na 90% by’abayubatse akaba ari Abanyarwanda, aho abayubatse basobanura ko igaragaza neza intambwe nyayo imaze guterwa mu bijyanye no kwita ku buzima mu bice by’icyaro mu Rwanda.

Iyi nzu ya Partners in Health i Kayonza yashushanyijwe na Sharon Davis

Kuri uru rutonde kandi haza inyubako yo mu Butaliyani yitwa Intesa Sanpaolo Office Building yubatswe ku buryo amazi yo hasi akoreshwa mu kuzana umwuka mwiza n’ubukonje mu nzu mu gihe imirasire y’izuba nayo ifatwa na photovoltaic panels ziyibyaza ingufu zikoreshwa mu nzu.

House in Guimarães

Iyi nyubako yo muri Portugal yashushanyijwe n’uwitwa Elisabete de Oliveira Saldanha, ifite ubwogero (Piscine) imbere mu nzu no hanze, ingazi (Spiral staircases), ububiko bwihariye, isomero n’ibindi bintu bitandukanye bituma irushaho kugaragara neza.

Miu Miu Aoyama Store

Kuri uru rutonde kandi hazaho inyubako yo mu Buyapani yitwa Miu Miu Aoyama yasushanyijwe na Herzog & de Meuron.

School of Architecture at the Royal Institute of Technology

Inyubako y’ishuri ry’ubugeni, School of Architecture at the Royal Institute of Technology muri Suede yashushanyijwe na Tham & Videgård Arkitekter yubatswe ku buryo abiga muri iri shuri babasha gutemberamo bisanzuye.

Community Kitchen of Terras da Costa

Kuri uru rutonde kandi haza indi nyubako yo muri Portugal yitwa Community Kitchen of Terras da Costa ikaba ituwe n’abantu bagera kuri 500 bafite inkomoko muri Afurika n’Abaromani barimo abana 100 baba mu gace Costa da Caparica katemewe guturwamo.

Matmut Atlantique Stadium

Uru rutonde kandi ruzaho inyubako ya stade Matmut Atlantique yo mu Bufaransa mu mujyi wa Bordeaux yashushanyijwe na Herzog & de Meuron.

Vila Matilde House

Uru rutonde kandi ruriho inzu ya Vila Matilde yo muri Brazil aho abayubatse bafashe inzu yari imaze igihe kinini ituwemo n’umukecuru wari ushaje bakayivugurura.

House of Vans London

House of Vans London, ni inzu yubatswe mu Bwongereza, ku buryo ibikorwa bitandukanye birimo subugeni, film n’umuziki bishobora gukorerwamo.
g140903|left>

Cella Bar

Cella Bar n’inzu iri muri Portugal yashushanyijwe na FCC Arquitectura ku bufatanye na Paulo Lobo aho bafashe ahantu hatagira igikorerwamo bagahinduramo akabari.

Harbin Opera House

Harbin Opera ni inzu yo mu Bushinwa ifite ibyumba bibiri bishobora kuberamo ibitaramo, igice kimwe cyakira abantu 1600 mu gihe igito cyakira 400.

Factory on the Earth

Factory on the Earth ni uruganda rwubatswe muri Malaysia aho rufite igisenge kiriho ibyatsi mu rwego rwo kugabanya ibyuka bibi byoherezwa mu kirere no gufata amazi y’imvura.

The Great Wall of WA

The Great Wall of WA ni igikuta gifatwa nk’aho aricyo kirekire muri Australia, cyubatswe mu rwego rwo kubonera amacumbi y’igihe gito aborozi igihe bahuriye hamwe.

Ribbon Chapel

Ribbon Chapel ni inyubako iherereye mu gace ka Onomichi, i Hiroshima mu Buyapani ikaba iberamo ubukwe.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .