00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mucyo yakoresheje ubugeni mu kugaragaza ubuzima bw’igihangange Muhammad Ali

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 5 December 2015 saa 11:14
Yasuwe :

Umunyabugeni Mucyo yamuritse ibishushanyo bisigura ubuzima bwa Muhammad Ali umwe mu bihangange byubatse amateka mu mukino w’iteramakofe ku Isi mu myaka 100 ishize.

Mucyo ni umunyabugeni uba mu Rwanda, yavutse kuri se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwandakazi.

Uyu muhanzi w’imyaka 35 y’amavuko yabwiye IGIHE ko inzozi ze kuva mu buto zari ukuzabera Isi urumuri nk’uko izina rye Mucyo ribisobanura. Ngo yasanze nta bundi buryo yabinyuzamo uretse mu mpano ye y’ubugeni.

Kuvuka ku babyeyi bombi b’abanyabugeni byamufashije gukabya inzozi ze no gufata umurongo uhamye mu bugeni bwibanda ku gushushanya.

Yagize ati “Ubugeni ni ikintu nkora ngikunze kandi kigahindura ubuzima bwa benshi bitewe n’ubusobanuro bw’igishushayo nakoze.”

“Mu bugeni bwanjye, ndigisha, nsigura amateka y’intwari zatabarutse n’abandi bantu mbona ibikorwa byabo byagiriye Isi akamaro.”

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 4 Ukuboza Mucyo yashyize ku mugaragaro ibishushanyo yakoze bya Muhammad Ali, Umunyamerika wahoze akina umukino w’iteramakofe wubatse amateka akomeye muri uyu mukino.

Muhammad Ali w’imyaka 73, ni umwe mu bihangange Isi iha agaciro gakomeye mu bakoze ibintu bidasanzwe mu myaka 100 ishize ndetse byashimangiwe n’igihembo yigeze guhabwa cya "Sportsman of the Century" . BBC nayo yigeze guha uyu mugabo igihembo cya "Sports Personality of the Century".

Muhammad Ali afatwa nk’intwari yakoze ibikomeye no hanze y’umukino w’iteramakofe, haba mu guharanira kwishyira ukizana kwa muntu, kurwanya akarengane n’ibindi.

Mucyo yagerageje kwisanisha na Muhammad Ali, igihangange mu mukino w'iteramakofe

Mucyo yavuze ko impamvu nyamukuru yahisemo kugaragaza ubuzima bwa Muhammad Ali yifashishije ubugeni ari uko amubonamo ubutwari n’ubumuntu budasanzwe.

Yagize ati “Ubundi iki gitekerezo njya kukigira nari ndi kumwe na mubyara wanjye Gael Faye twicaye ahantu hari ibitabo byinshi, dufatamo kimwe dusangamo amateka ya Muhammad Ali.”

“Yaradushimishije mpita mfata icyemezo cyo gukora ibishushanyo bye na Gael abyandikamo amagambo ya gihanzi.”

Muhammad Ali

Arongera ati “Muhammad Ali benshi baramuzi, yari intangarugero mu byo yakoraga kandi njye mufata nk’uwabereye abantu urumuri kuko yagiraga ubuntu budasanzwe.”

Usibye Muhammad Ali, uyu munyabugeni yavuze ko yanakoze ibishushanyo bitandukanye bya Perezida Paul Kagame, Che Guevara, n’abandi bagabo b’intwari batandukanye.

Iki gikorwa cyo gushyira ku mugaragara ibishushanyo yise "Ali The Bomaye Rounds” cyabereye muri Innovation Village ku Kacyiru.

Uru ruhererekane rw’ibishushanyo bye bizakomeza kwerekanwa kugeza ku itariki ya 4 Mutarama 2016.

Yamuritse ibishushanyo byerekana ubuzima bwa Muhammad Ali
Bari baje kureba uruhererekane rw'ibishushanyo bya Mucyo
Mucyo, umunyabugeni wabitangiye akiri muto
Yakoresheje ibishushanyo yerekana bimwe mu byaranze Muhammad Ali
Kimwe mu bishushanyo bya Mucyo bigaragaza Muhammad Ali

Amafoto: Jean Pierre Mazimpaka


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .