00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abanyeshuri bahize abandi mu makinamico yo kwimakaza ubworoherene bahembwe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 4 July 2016 saa 06:50
Yasuwe :

Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yahoze ari INATEK yateguye amarushanwa yo kuvuga neza indimi biciye mu ikinamico, yitabiriwe n’abanyeshuri 82 biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Ngoma.

Iri rishunwa ngarukamwaka ryitwa "Language Day" ribaye ku nshuro ya 7. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari "Kubaka umuco w’ubworoherane mu miryango yacu".

Muri iki gikorwa cyabaye kuwa Gatandatu tariki 02 Nyakanya 2016, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri UNIK, Dr. Muhayimana Théophile yashishikarije abakiri bato kumenya no gukoresha neza Ikinyarwanda ndetse n’indimi z’amahanga.

Yongeyeho ko kumenya gukoresha indimi bizabafasha kuzamura ubumenyi bwabo ndetse no gutanga umusanzu ufatika ku kuzamura ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku bumenyi.

Hahembwe ikinamico icyenda, eshatu za mbere mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Ibihembo byari ibitabo n’ibikoresho by’ishuri bifite agaciro gakabakaba miliyoni imwe. Abanyeshuri bishimiye irushanwa kandi basaba ko ryaba kenshi mu mwaka.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwigisha indimi muri Kaminuza ya Kibungo, Amini Ngabonziza Jean de Dieu yabwiye abanyeshuri ko bakwiye kwita ku cyo irushanwa rigamije ari cyo kuzamura umuco wo kwandika, gusoma no guhanga.

Yibukije abitabiriye irushanwa ko n’ubwo ibihembo bishimishije ariko igishimishije kurutaho ari ubumenyi baba bungutse muri iri rushanwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .