00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni Nziza Irakundwa

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 6 July 2013 saa 05:04
Yasuwe :

Ururimi rw’Ikinyarwanda rubitse ubukungu butegereranywa. Hari igihe rukoresha imvugo zica amarenga ariko uwumva agasobanukirwa n’icyo uwakoresheje iyo mvugo amashe, ni ukuvuga icyo ashatse kuvuga. Ni muri urwo rwego tubagezaho imwe mu mvugo z’ubwenge y’umunyeshuri w’umukobwa wiga muri INILAK mu mwaka wa gatatu w’ikoranabuhanga n’ubukungu. Buri wese asomye yumva buri jambo icyo risobanuye.
Ni nziza irakundwa
Ni nziza irakundwa abantu bose barayishima, Kuko abadaherukana irabahuza, Kandi (...)

Ururimi rw’Ikinyarwanda rubitse ubukungu butegereranywa. Hari igihe rukoresha imvugo zica amarenga ariko uwumva agasobanukirwa n’icyo uwakoresheje iyo mvugo amashe, ni ukuvuga icyo ashatse kuvuga. Ni muri urwo rwego tubagezaho imwe mu mvugo z’ubwenge y’umunyeshuri w’umukobwa wiga muri INILAK mu mwaka wa gatatu w’ikoranabuhanga n’ubukungu. Buri wese asomye yumva buri jambo icyo risobanuye.

Ni nziza irakundwa

Ni nziza irakundwa abantu bose barayishima,
Kuko abadaherukana irabahuza,
Kandi ntawuyigira ngo ireke kumunezeza,
Kuko hari n’igihe iba ifite soniri nziza,
Ariko hari igihe uyitwara ukiri muto,
Kuyibyara bikakugora.

Bamaze iminsi babitubwira ko uyitwaye,
Agomba kubahiriza amategeko y’umuhanda,
Kuko ziteza impanuka nyinshi kurusha imodoka,
Cyane cyane iyo utambaye casque,
Ariko iyo igukubise uri munsi y’igiti uba wizize,
Kuko hari byinshi izirana na byo,
Nubona imirabyo ujye ubyirinda,
Dore ko iyo uyitunze uri umusiviri bahita bagufunga,
Niyo waba uri umudemobe ugomba kuba warayisubije.

Iyo uyiragiye ku gasozi bwo baguca amafaranga,
Kuko igomba kuba mu kiraro,
Iyo ari kuzuba ni bwo bakunda kuzambara,
Yaba Flat cyangwa Bonjour Paris,
Ariko biterwa n’ubushobozi,
Kuko uwifite akoresha 830 akajya ahamagara uko ashaka,
Ariko igezweho ni rimuhama,
Iyo wicaye ku y’urubaho ishobora kugucira imyenda.

Ni yo mpamvu bazanye ziriya z’ubururu n’izindi zikoze neza,
Mujye muzifata neza kandi zidufasha kumenya igihe,
Yaba kibarabaswa cyangwa iy’urushinge,
Ariko iyo ari itisi ntiramba nk’ijinks,
Kuko iyo uyambaye pocket down bigaragara nabi;

Wayihanaguza kiwi ikaramba,
Ariko iyo nta antivirus ufite igenda buhoro,
Dore ko hari abatarayibona ihebeba bayibona ku mushito,
Kandi bakaba bazi ko iyo ikunyagiye urwaye urushaho kuremba,
Kandi uyirwaye agira ibyuririzi byinshi.

Wayambara kuri musumbazose ikerekana ko ufite fiance,
Kandi iy’idongo irirwaho n’ufite amafaranga,
Iyo uyi zengurutse ubona ari nini kandi n’i Rwamagana irahari,
Iya Nyanza na yo ifite masitazi.

Buri wese ndakeka yayumvise, ariko njyewe nashakaga kuvuga INILAK na INILAK SU n’aba CP babo, ntibagiwe n’abanyeshuri bashoboye gukora igikorwa cy’indashyikirwa, cyo kubaka urwababyaye bita ku bababaye batishoboye barokotse Jenoside. Twese turabashima mwihesheje agaciro muri abo gushyigikirwa .

Murakoze amahoro y’imana abane namwe.

Nyisomye nyisubiramo ngo buri wese ayisome kuko yakuramo ikingenzi cyamugirira umumaro.

Yari umusizi utari umwiyemezi usenga agasaba iyamuhanze icy’ingenzi yasanganiza abamusanga.

Bayisabe Peruth, Umunyeshuri muri INILAK

0785651897/ [email protected]

Bayisabe Peruth, Umunyeshuri muri INILAK

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .