00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Transpoesis mu rugamba rwo kuvumbura impano mu busizi ku bari mu buhunzi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 December 2018 saa 09:16
Yasuwe :

Iyo uri impunzi iteka uba uri imbabare. Uba usa n’utemerewe ibintu byose mu gihugu wahungiyemo, uba utigize utunzwe no gutega amaso abagiraneza ukakira icyo ugenewe, ubwenge n’umurava wawe bikabura urubuga rwo kukugirira umumaro.

Usigara usa n’imfungwa yakatiwe uburoko bw’igihe kitazwi kandi ku karengane kuko akenshi impunzi ntiziba zifite uruhare mu buhunzi bwazo.

Abakuru bibuka iwabo n’ibyo bahasize batazi niba bazongera gusanga bareba n’uburyo imiryango yabo ibabaye kandi nabo ubwabo nta kintu bashoboye kuyifasha bikabashengura imitima.

Abato bo bareba hepfo na ruguru bagasanga barasa n’abatemerewe ibintu byose bakibaza ahazaza habo hakabashobera, abakomeye bagatwaza bakihangana abo binaniye bagatangira kubaho nk’abazapfa ejo.

Bamwe mu nzoga abandi mu itabi n’ibindi biyobyawenge abandi nabo bakigira mu busambanyi kandi intandaro ya byose ikaba kubura icyizere cy’ejo hazaza.

Gusa nkuko twese tubizi, iyo umuntu yagize ikibazo gikomeye mu buzima, nk’ihohoterwa, ugutabwa, intambara, ubuhunzi na jenoside bimutera ihungabana n’ibikomere ku mutima.

Nta kindi aba akeneye usibye kwitabwaho no gutegwa amatwi, akagusangiza agahinda ke.

Mu nkambi, aho kubona ugutega amatwi bigoye, aho ibyiringiro by’ejo hazaza ku rubyiruko ari bike, aho abakuru bashegeshwe imitima n’amateka mabi batuye niho umuryango witwa Transpoesis werekeje amaso.

Kuva ku wa 5-6 Ukuboza 2018 mu nkambi y’impunzi z’Abanye-Congo ya Gihembe mu karere ka Gicumbi Umuryango Transpoesis usanzwe ukora ibikorwa by’ubusizi, wateguye amahugurwa ku busizi nk’imwe nzira ishobora gusana imitima aho umusizi ashobora gusangiza abandi ibimurimo noneho bigatuma aruhuka ku mutima.

Muri aya mahugurwa abasizi bahuguwe mu guhimba ibisigo mu ndimi eshatu. Zirimo urw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Fefe Kalume na Bahati bakunda kwita Rubebe nibo batoza muri iyi nkambi bafashaga izi mpunzi mu kwihugura mu busizi.

Umuyobozi w’umuryango wa Transpoesis, Dr. Andrea Grieder, yatangarije IGIHE ko abantu bariho mu mimerere isa n’itandukanye n’iy’abandi n’kabagororwa, impunzi, abapfakazi n’imfubyi baba bafite inkuru ishishikaje kandi ikomeye yo kubarira abandi.

Ati “Kubaha urubuga ngo bahimbire inkuru zabo ibisigo ni umusanzu ukomeye mu komora ibikomere by’imitima yabo no mu kubafasha kwakira neza ubuzima babayemo.”

Aya mahugurwa azakomeza kuri uyu wa Mbere tariki 10, asozwe ku wa Kabiri tariki 11 Ukuboza n’irushanwa ku basizi bayitabiriye.

Abazatsinda muri ayo marushanwa bazahembwa ibihembo bishimishije birimo no gutunganyirizwa amajwi n’amashusho y’ibisigo byabo.

Nyuma y’inkambi ya Gihembe hazakurikiraho iy’Abarundi ya Mahama. Nayo izakorerwamo aya mahugurwa muri uku kwezi k’Ukuboza.

Abo mu nkambi ya Gihembe bamaze iminsi mu mahugurwa y'ubusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .