00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubugeni n’ubusizi bigiye kwifashishwa mu gikorwa cyo gusigasira umuco n’imigani y’imigenurano

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 July 2017 saa 09:17
Yasuwe :

Abanyabugeni n’abahanzi b’imivugo babirambyemo bateguye igikorwa kizerekanirwamo ibihangano bamaze igihe bategura, hagamijwe gusigasira umuco no kubyutsa ikoreshwa ry’imigani migufi ya kinyarwanda.

Ni igikorwa cyiswe "Ubugeni Bugema Umugani" kizamara umunsi umwe kikabera mu kigo cy’abanyabugeni cyitwa Inganzo Arts Center i Masaka, gitegerejwe kuba kuva ku wa 22 Nyakanga kugeza 22 Kanama 2017, guhera saa munani z’umugoroba.

Hazagaragarizwa ibihangano by’abanyabugeni batandukanye barimo Uwase Crista, Paul Mugisha, Epa Binamungu n’umusizi Jean de Dieu Nsanzabera.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Epa Binamungu washinze Inganzo Arts Center, yavuze ko iki gikorwa kizibanda ku gusigasira umuco ndetse no kwibukiranya akamaro k’imigani ya kinyarwanda.

Abazitabira iki gikorwa bazagaragarizwa ibihangano bitandukanye, byose byateguwe n’abahanzi mu by’ubugeni n’ubusizi hagenderewe kurushaho gusigasira umuco gakondo mu bato no kwibukiranya imikoreshereze y’imigani ya Kinyarwanda urubyiruko rw’ubu rutakibasha kumenya.

Binamungu yagize ati "Nk’uko tubizi, abantu benshi bibagiwe bimwe mu bigize umuco gakondo wacu nko kubwirana imigani migufi cyane cyane mu rubyiruko. Ikindi gitangaje ni uko usanga umubare munini muri bo ari uw’abatazi ibisobanuro by’iyo migani bumva."

Ikigo Inganzo Arts Centre kizaberamo iki gikorwa giherereye i Masaka, kibitse ibihangano by’ubuhanga mu bugeni byakozwe guhera igihe Binamungu wagishinze yinjiriye mu mwuga w’ubugeni.

Usibye ibihangano bya Binamungu uzobereye mu bijyanye n’ubugeni, iyo ugeze muri icyo kigo wakirwa n’ibice bitandukanye usangamo ibihangano bikozwe mu giti n’urusobe rw’ibikorwa by’ubugeni bihamurikirwa byahanzwe n’abiganjemo urubyiruko.

Crista Uwase uri mu banyabugeni bazerekana ibihangano byabo
Iki gikorwa 'Ubugeni Bugema Umugani' kizabera mu kigo cya Inganzo Art Centre cyashinzwe na Binamungu
Umusizi akaba n'umwanditsi Nsanzabera Jean de Dieu ari mu bahanzi bazaba bari muri iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .