Ni igikorwa cyiswe "Ubugeni Bugema Umugani" kizamara umunsi umwe kikabera mu kigo cy’abanyabugeni cyitwa Inganzo Arts Center i Masaka, gitegerejwe kuba kuva ku wa 22 Nyakanga kugeza 22 Kanama 2017, guhera saa munani z’umugoroba.
Hazagaragarizwa ibihangano by’abanyabugeni batandukanye barimo Uwase Crista, Paul Mugisha, Epa Binamungu n’umusizi Jean de Dieu Nsanzabera.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Epa Binamungu washinze Inganzo Arts Center, yavuze ko iki gikorwa kizibanda ku gusigasira umuco ndetse no kwibukiranya akamaro k’imigani ya kinyarwanda.
Abazitabira iki gikorwa bazagaragarizwa ibihangano bitandukanye, byose byateguwe n’abahanzi mu by’ubugeni n’ubusizi hagenderewe kurushaho gusigasira umuco gakondo mu bato no kwibukiranya imikoreshereze y’imigani ya Kinyarwanda urubyiruko rw’ubu rutakibasha kumenya.
Binamungu yagize ati "Nk’uko tubizi, abantu benshi bibagiwe bimwe mu bigize umuco gakondo wacu nko kubwirana imigani migufi cyane cyane mu rubyiruko. Ikindi gitangaje ni uko usanga umubare munini muri bo ari uw’abatazi ibisobanuro by’iyo migani bumva."
Ikigo Inganzo Arts Centre kizaberamo iki gikorwa giherereye i Masaka, kibitse ibihangano by’ubuhanga mu bugeni byakozwe guhera igihe Binamungu wagishinze yinjiriye mu mwuga w’ubugeni.
Usibye ibihangano bya Binamungu uzobereye mu bijyanye n’ubugeni, iyo ugeze muri icyo kigo wakirwa n’ibice bitandukanye usangamo ibihangano bikozwe mu giti n’urusobe rw’ibikorwa by’ubugeni bihamurikirwa byahanzwe n’abiganjemo urubyiruko.
TANGA IGITEKEREZO