Amabara meza aba ajyanye n’igihe cy’izuba ni aba atijimye. Umwambaro w’icyo gihe, uba ugomba kuba ukeye, kugira ngo udakurura ubushyuhe nk’uko tubikesha urubuga agasaro.com.
Nk’uyu mwambaro mwiza wiganjemo ibara ry’umuhondo (ugaragara ku ifoto) ujyanye n’icyo gihe cy’izuba, haba kuwujyana mu birori bitandukanye cyangwa ahandi uba warimbye, ariko ugashaka n’ibijyana na wo.
Kubera uburyo hejuru hadoze, nta gukoresha urunigi ruto ahubwo bisabwa kwambara amaherena maremare ku bakobwa cyangwa abagore.
Uyu mwambaro wabera cyane abantu b’ibikara cyangwa se imibiri ivanze. Ni umwambaro wajyana mu birori bidakanganye by’umuryango cyangwa se inshuti.
Iyi moderi ngo yahimbwe na Naleli, ikaba yarerekanwe muri "Kigali Fashion Show 2012".
TANGA IGITEKEREZO