Ni igikorwa cyiswe "Ubugeni Bugema Umugani" kizamara ukwezi kibera mu kigo cy’abanyabugeni cyitwa Inganzo Arts Center i Masaka, cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 22 Nyakanga, kikazageza ku itariki 22 Kanama 2017, kiba guhera saa munani z’umugoroba.
Muri iki gikorwa hagaragarizwa ibihangano byateguwe n’abanyabugeni batandukanye barimo Uwase Crista, Paul Mugisha, Epa Binamungu n’umusizi Jean de Dieu Nsanzabera wabafashije guhuza ibyo bakora n’imigani ya Kinyarwanda ibisobanura mu buryo bwa gihanga.
Mu biganiro byagejejwe ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza kumugaragaro kumurika ibihangano bihuje n’intego "Ubugeni Bugema Umugani", abahanzi babiteguye bagarutse ku mpamvu bahisemo guhuza ibyo bakora n’ubusizi bavuga ko ari uburyo bwo gufasha buri wese kungukira mu buryo butandukanye ubutumwa batekereza bushobora kunyuzwamo.
Umunyabugeni ubirambyemo, Binamungu, yagize ati "Tujya gutegura iyi gahunda, nk’abanyabugeni twibajije ku cyo twakora tugahuza ibyo dukora n’umuco wacu, dutekereza imvugo dusanzwe twumva y’imigani migufi, rimwe na rimwe iduha amasomo, turavuga tuti ’Iyi mvugo y’imigani migufi tuyishushanyije n’utazi gusoma yareba akagira icyo atoramo n’icyo yakubakiraho."
Umusizi, umwanditsi akaba n’inzobere mu by’umuco gakondo w’u Rwanda, yagize ati "Igitekerezo cyo guhuza inganzo y’ubusizi, imigani n’ubugeni cyabaye ingenzi cyane kuko ibyaberaga benshi urwijiji ruhishwe, ubu byagiye ahabona, ishusho ifite umugani uyisobanura, ishusho ikagira igisigo kiyiherekeza, maze byose bikaba mahwane na mahwi kandi bidahuje amarere."
Uwase Crista ukora ubugeni buzwi nka "Collage", bukorwa hifashishijwe ibikoresho byiganjemo impapuro, yagarutse ku kibazo cy’ingutu kibangamiye abakora ubugeni mu Rwanda, avuga ko kugeza ubu bibagora cyane gusobanura ibyo bakora cyane cyane ko usanga nta magambo menshi ari mu Kinyarwanda agendanye na byo.
Yagize ati "’Collage’ bivuze kugenda womeka ibintu bitandukanye ariko njyewe nkoresha impapuro, murabizi ko mu Rwanda rwo hambere impapuro zitakorwaga. Nibanze kuri sosiyete, aho turi, mu gihe turimo gusa hari ikibazo cyo gusobanura ubu bugeni dukora mu rurimi rwacu, bityo ngasaba abari hano, gushaka no kubishyiramo ingufu kugira ngo twubake ururimi kuko hari ikibazo."
Umunyabugeni Mugisha Paul uri mu bahanzi b’urubyiruko berekanira ibihangano byabo muri Inganzo Arts Gallery yabwiye IGIHE ko nubwo bitarakomera cyane ngo urungano rwe rwitabire ibi bikorwa ndetse banasobanukirwe umuco gakondo n’isano ushobora kugirana n’ubugeni, hari icyizere kuko abambere batangiye kubiyoboka kandi bakaba babikorana ubuhanga nk’ubw’abakuze babirambyemo.
Yanasobanuye uko bagiye bahitamo imigani yakoreshejwe mu gusobanura ibihangano by’ubugeni bakoze, avuga ko itari isanzwe imenyerewe cyane, kuko nk’umwe mu bayishatse bakayihitamo yibanze ku migani ivuga ku mugore bihuye n’uburyo asanzwe akoramo ibihangano akora.
Ikigo Inganzo Arts Centre giherereye i Masaka cyatangijwemo iri murikabikorwa by’ubugeni n’ubusizi, kibitse ibihangano by’ubuhanga mu byakozwe guhera igihe Binamungu wagishinze yinjiriye mu mwuga w’ubugeni. Iyo uhageze wakirwa n’ibice bitandukanye usangamo urusobe rw’ibikorwa by’ubugeni bihamurikirwa byahanzwe n’abiganjemo urubyiruko.
TANGA IGITEKEREZO