00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye kumurikwa ibihangano birimo ibyerekana ubwiza bw’amasunzu (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 November 2023 saa 04:36
Yasuwe :

Kimwe mu bintu umuco w’u Rwanda wihariye ni amasunzu, iyi akaba ari inyogosho yakoreshwaga mu myaka yo hambere itagikoreshwa na benshi kuri ubu.

Kuri ubu hagezweho uburyo Abanyarwanda batunganyamo imisatsi yabo bitandukanye cyane n’ibyari bimenyerewe mu mateka yo hambere.

Si amasunzu gusa ahubwo hari ibintu bitandukanye bifite icyo bisobanuye mu mateka y’u Rwanda bigenda bikendera, ku buryo hatagize igikorwa byazimira burundu.

Umunyabugeni Cyusa Kevin abinyujije mu buhanzi bwe, yagize umusanzu atanga mu gutuma umuco nyarwanda utazimira, nibwo yakoze umuzingo w’ibihangano 13 yise ‘Imigani’.

Ibi bihangano bitandukanye bigaruka ku mateka n’umuco nk’amasunzu, amateka y’inshinzi, kuraguza no guterekera ndetse n’ibindi bizwi mu mateka y’u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE Cyusa yavuze ko ibi bihangano yabikoze agira ngo agaragaze ko amateka n’umuco by’Abanyarwanda bidakwiye gucika.

Ati “Bajya bavuga ngo umugani ugana akariho, ubutumwa bwanjye ni ukugira ngo ayo mateka dufite tuyakurikize nyine umugani ugane akariho wa muco dufite tuwushyire mu buzima tubaho ubu ngubu.”

Kimwe mu gice cyibanzweho muri ibi bihangano ni ikigaragaza ubwiza bw’amasunzu aho umunyabugeni yifashishije abantu bafite amazina akomeye mu Rwanda nka Perezida Paul Kagame, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Bwiza, Mani Martin n’abandi bagaragara bateze amasunzu.

Cyusa yavuze ko yahisemo gukora ibi bihangano kugira ngo agaragaze ubwiza bw’amasunzu ndetse anashishikarize abakiri bato kwita ku muco wabo.

Ati “Igitekerezo cyo kubikora nagikuye ku byitwa ‘Sapologie’ yo muri Congo Brazzaville na RDC abantu benshi babazi nk’abantu barimba cyane. Ni abantu bafite imyumvire yabaye nk’umuco kandi bishimiye.”

“Ino aha ababyeyi bacu batwigisha kwiyogoshesha tukamaraho ikaba ariyo nyogosho nziza kandi mu muco wacu ntirimo nyamara dufite amasunzu ajyanye n’umuco wacu.”

Ibi bihangano bizerekanwa mu imurikabikorwa rizaba kuva ku wa 9-16 Ukuboza 2023, kuri NEZA-H Art space mu Kiyovu.

Dida ni umwe mu byamamare wifashishijwe mu kugaragaza ubwiza bw'amasunzu
Mani Martin ni umwe mu bahanzi na we wagaragajwe muri ibi bihangano
Iki ni ikindi gihangano kigaragaza umukinnyi wa Basketball, Nshobozwabyosenumukiza ateze amasunzu
Umunyamideli Franco Kabano yakorewe igihangano kimugaragaza ateze amasunzu
Umuhanzi Bwiza yashyizwe muri ibi bihangano
Iki ni ikindi gihangano kigaragaza umukinnyi wa Basketball, Nshobozwabyosenumukiza ateze amasunzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .