00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihangano by’ubugeni byagaragajwe nk’intwaro mu guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 October 2021 saa 12:26
Yasuwe :

Hashize ibyumweru bitatu mu isomero rikuru rya Kigali habera iserukiramuco ry’ibihangano by’ubugeni ryiswe ‘Imfura Heritage Festival’, rigamije kwimakaza amahoro mu bantu, haherewe ku bibazo byugarije urubyiruko.

Iri serukiramuco ryamuritswemo ibihangano by’ubugeni, ibitabo, indirimbo, imivugo n’ibindi bigamije kwimakaza amahoro.

Ibyinshi mu bihangano bimaze iminsi bimurikwa kuva ku wa 21 Nzeri uyu mwaka, byakozwe n’urubyiruko, bikaba birimo inyigisho n’ubutumwa buvuga ubumwe n’ubwiyunge, amahoro, ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi.

Mfuranzima Fred umwe mu bateguye iri serukiramuco, yabwiye IGIHE ko ubugeni n’ubuhanzi ari inzira nziza yo komora ibikomere hagamijwe amahoro arambye, bikaba isoko yo gufasha gukemura ibibazo byugarije umuryango.

Ati “Nategereje gukora iki gikorwa kugira ngo dushyireho urubuga urubyiruko rwiyumvamo rwo kuganira ku bibazo bahura na byo ariko nashimishijwe n’uko atari urubyiruko rwiyumvamo ubuhanzi n’ubugeni byigisha gusa kuko twakiriye abantu b’ingeri zose kandi bafashijwe na byo.”

“Ubuhanzi n’ubugeni ntabwo bifasha ubikurikirana gusa, kuko natwe tubikora bidufasha gukira ibikomere iyo tubikora, ku bw’amahirwe tukanavugira n’abandi ari yo mpamvu bibafasha kumva atari bonyine. By’umwihariko urubyiruko rwiyumvamo ubutumwa kuko buca mu bihangano kurenza ibiganiro, ubundi bakaganira bifashishije ibyo bumvise mu biganiro.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukwakira, habaye ibiganiro biganisha ku ruhare rw’ubugeni mu kuzana impinduka mu muryango nyarwanda. Ni ibiganiro byitabiriwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, Divine Mukeshimana ukorera Imfura Heritage Rwanda, Mfuranzima Fred uyobora Imfura Heritage Rwanda na Dr Ndushabandi Eric uyobora ikigo cy’ubushakashatsi mu mahoro n’iterambere mu Rwanda (IRDP).

Bavuze ku guha umwanya urubyiruko ngo ruvuge ibibazo rufite ndetse n’amahirwe yo kwiga ibibafasha gutekereza byimbitse.

Ni ingingo yatekerejweho muri iki gihe urubyiruko n’abantu muri rusange bugarijwe n’ibibazo binyuranye birimo ibiyobyabwenge, inda zitateguwe, ubushomeri, ubukene, ubwigunge n’agahinda, uburwayi n’ibindi bikomere byinshi biva mu mateka.

Abitabiriye ibiganiro berekanye ko ubugeni ari imwe mu nzira nziza zafasha mu gukemura ibyo bibazo, buramutse bukoreshejwe neza.

Dr Ndushabandi Eric yavuze ko ubusanzwe urubyiruko rwiyumvamo ubutumwa buciye mu bihangano kurenza ibiganiro, kandi ko kureka urubyiruko rugakoresha impano zarwo mu gukemura ibibazo birwugarije, byafasha gukemura byinshi.

Renata Charlotte wari uhagarariye Ambasade y’ Budage mu Rwanda, yavuze ko yishimiye igikorwa cyo gushyira ubutumwa bwigisha mu bihangano, ahamya ko na we yafashijwe na byo kandi Ambasade yiteguye gushyigikira iki gikorwa.

Ibihangano by’ubugeni byamuritswe ni 50 n’ibitabo bitatu byanditswe na Mfuranzima Fred na Akariza Laurette. Hamuritswe kandi indirimbo n’imivugo byakozwe n’urubyiruko.

Mfuranzima Fred yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose iki gikorwa kikajya kiba kenshi.

Hagaragajwe ko ubugeni n'ubuhanzi ari inzira nziza yo gufasha urubyiruko kugaragaza ibibazo rufite no kubishakira umuti
Ambasaderi w' Budage mu Rwanda asura bimwe mu bihangano byamuritswe muri iri serukiramuco
Urubyiruko rwigiye byinshi bishya mu bishushanyo, ibitabo, imivugo n'indirimbo byamuritswe
Abahanzi bagize uruhare muri iri serukiramuco bafata ifoto y'urwibutso n'abayobozi batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .