00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Uzamukunda, umukobwa wihebeye ubugeni bwo gushushanya

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 March 2022 saa 01:48
Yasuwe :

Uzamukunda Aminah, ni umukobwa ukiri muto uvuka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, utunzwe n’umwuga wo gushushanya aho abimazemo imyaka itatu.

Ni umukobwa ushushanya ibishushanyo bitandukanye aho yibanda cyane cyane ku muco Nyarwanda na Afurika. Akunze gushushanya abana, ibisabo, amafoto ashobora kugaragaza imibereho y’Abanyafurika n’ibindi byinshi biberekeye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uyu mukobwa, yavuze ko gushushanya atari ibintu yize mu ishuri ahubwo ngo ni impano yavukanye atangira kubikora akiri umwana gusa kubera amashuri ngo yaje kubihagarika yongera kubisubiramo arangije kaminuza.

Ati “Ndangije kaminuza nisanze nabisubiyemo ndavuga nti ibi bintu nahereye kera nkunda nshobora kubiha umwanya nkabikora neza kandi bikantunga. Natangiye mu 2020 muri Mutarama ariko maze amezi abiri hahita haduka Covid-19 ntangira gushushanya amafoto menshi nkayabika. Nongeye kuyagaragaza itangiye kugenza make.”

Inyungu akura mu gushushanya…

Uzamukunda avuga ko gushushanya ari umwuga nk’iyindi ndetse ngo ishobora no gutunga uyikora. Yavuze ko kuri ubu Abanyarwanda batangiye gukunda ibishushanyo nubwo bitaragera aho nk’abahanzi bo bashaka.

Ati “ Niba umuntu aza agakunda igishushanyo cyanjye wenda kigaragaza umuco Nyarwanda cyangwa ibindi bishushanyo akumva ko yakimanika mu nzu ye akayirimbisha, bigaragaza ko birimo kuza. Hari n’abandi baza bakabikunda wenda ntibabigure bagashaka ko ubibahera ubuntu, bigaragaza ko mu myaka iri imbere bazamenya n’agaciro k’ibyo dukora.”

Uzamukunda avuga ko umwuga wo gushushanya ushobora kuwukora ukagutunga wonyine gusa ngo hari ubwo ushobora kumara igihe kirekire utaragurisha.

Ati “Ibishushanyo byacu ni ibintu bitagura amafaranga make ngo wenda abantu babigure ku bwinshi. Ushobora kumara ukwezi ugurishijemo ibishushanyo nka bitatu cyangwa ukagurishamo imwe. Bishobora no kurenga ukagurisha menshi cyane.”

Yavuze ko nibura mu kwezi kumwe we yigeze kugurisha ibishushanyo bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 500 Frw nubwo bidahoraho.

Uretse inyungu z’amafaranga, Uzamukunda avuga ko gushushanya byanatumye yaguka mu bwenge.

Ati “ Nagutse mu bitekerezo, naguka mu nshuti ikindi kubera gutinyuka nkajya gushaka amasoko hirya no hino nagiye nanaguka inshuti.”

Nubwo gushushanya ari byiza, Uzamukunda avuga ko imbogamizi za mbere zikigaragara muri uyu mwuga harimo ibikoresho bihenze, kutabibona hafi ndetse n’ikibazo cy’abakiliya bake mu Rwanda bikaba ingorabahizi.

Ati “Ibikoresho byo gushushanya birahenze. Nk’ubu nshobora kujya kureba agacupa gato k’irange gashobora gushushanya tableau eshanu, ugasanga karagura ibihumbi 50 Frw. Mwibuke ko igishushanyo kimwe kiba kigizwe n’amarange menshi ashobora kugera ku icumi kandi yose agurwa hanze, ikindi uburoso bwagenewe gushushanya ntabwo bupfa kuboneka mu Rwanda.”

Indi mbogamizi ngo ni abantu bashaka guhabwa ibishuahnyo ku buntu kandi abakora uyu mwuga bafata umwanya bagashushanya n’ibikoresho byabahenze.

Uzamukunda avuga ko kuri ubu afite intego yo kuzaba umushushanyi mwiza uzakora bimwe mu bishushanyo bifite amateka mu Rwanda no mu isi.

Yagiriye inama abakiri bato yo kwitinyuka mu byo biyumvamo byose kuko bashoboye.

Ati “Igitsinagore turashoboye, ikindi imiryango yacu irafunguye. Hari nka za hoteli njya gukoreramo nakomanga mbabwira ubugeni bwanjye bakishimira gukorana nanjye mbere na mbere ku kuba ndi umukobwa, rero nabwira bagenzi banjye gutinyuka buri wese mu mpano yifitemo akagerageza guhatana.”

Kuri ubu Uzamukunda ngo arateganya gukora imurikagurisha rye ku giti cye azagaragarizamo ibihangano bye bitandukanye yagiye akora yaba ibigaruka ku muco Nyarwanda ndetse n’ibigaruka ku muco w’Abanyafurika muri rusange.

Uzamukunda Aminah yishimira urwego amaze kugeraho mu gushushanya
Uzamukunda avuga ko kimwe mu bimuhenda ari amarangi yifashishwa mu gushushanya
Ibishushanyo bye byibanda ku muco no ku buzima busanzwe
Uzamukunda Aminah avuga ko gushushanya bimufasha kwaguka mu mitekerereze
Uyu mukobwa yatangiye gushushanya nk'umwuga mu 2020
Umuco uri mubyo Uzamukunda ashyiramo imbaraga mu gushushanya kwe
Ibihangano bya Uzamukunda byatangiye kugurwa n'amwe mu mahoteli akomeye
Kimwe mu bishushanyo bya Uzamukunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .