00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyuga yacwekereye kandi yarafashaga abanyarwanda ba kera kwirwanaho

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 26 June 2022 saa 12:19
Yasuwe :

Mu muco n’amateka y’u Rwanda, abakurambere bari bafite ubugenge n’ubuhanga bwo kurema ibintu byinshi bakeneraga mu buzima bwabo bwa buri munsi, ku buryo banaremagamo n’inganda zibafasha kwihutisha ibikorwa.

Byinshi mu bikoresho bifashishaga icyo gihe nibo babyikoreraga, bitabaye ngombwa ko bajya kubivana i Kantarange. Ni ibintu bari baramenyereye, kuva ku bikoresho byo mu rugo, ibyo kwambara, ibyo mu nganda n’ibindi.

Igitangaje, ni uko kuri ubu byinshi muri byo byagiye bicwekera kuko haje iby’amahanga, ababikoraga bakagenda bacika intege.

Ubukannyi

Imyambaro abanyarwanda nibo bayikoreraga

Ubukannyi mu Rwanda rwo hambere, wari umurimo ukomeye, kuko ari wo wabafashaga kubona imyambaro. Imyenda bambaraga yabaga ikoze mu bisigazwa by’ibihingwa, no mu mpu z’amatungo babaga babaze.

Ubukannyi bw’imyambaro bwarimo ibice bitandukanye bitewe n’abagomba kwambara.

Abakannyi bari bafite umumaro ukomeye mu muryango nyarwanda kuko nibo bari bagize uruganda rukora imyambaro bambaraga mu bihe bya kera, uwo murimo barawubahirwaga kugeza ku ndunduro y’ingoma ya cyami mu Rwanda.

Kubera ihangwa ry’inganda za kizungu zikora imyenda n’isakazwa ryayo muri Afurika no mu Rwanda, umurimo w’ubukannyi wagiye ugabanya imbaraga uko bwije n’uko bukeye.

Ku ngoma y’umwami Yuhi III Mazimpaka ni bwo hadutse imyenda, amasaro, imiringa, byavaga mu mahanga, bizanywe n’Abanya-Portugal bakabigeza ku cyambu cya Dar-es-salaam, Abarabu bakabikura ku byambu byo ku Nyanja y’Abahinde bakabisakaza muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ubucuzi

Umwuga w’ubucuzi mu Rwanda rwo hambere wari ufatiye runini abanyarwanda, kuko ni wo wabafashaga kukona ibikoresho byinshi bitandukanye nk’ibyo mu buhinzi n’ubworozi, ibikoresho byo mu ntambara n’ibindi.

Bimwe mu bikoresho bacuraga harimo Imyambi, amacumu, amasuka, imihoro, inyundo, inkota, ibyuma, imitarimba, imiringa yo kwambara, amayugi n’ibindi.

Mu icuriro ry’abanyarwanda, bifashishaga ibyuma bakuraga mu butare bw’amabuye, bacaniraga bugashya bukaba igikoma gitetema ari nacyo bahinduragamo ibyuma bashaka. Ubwo buryo bakoreshaga ni bwo bitaga “Guteka ubutare”.

Uyu mwuga na wo ni umwe mu bigenda bikendera hafi yo kuzima, kubera ko ibikoresho gakondo by’intambara birimo amacumu, imiheto n’ imyambi byari bigize uruhare runini rw’ibicurwa mu Rwanda, kubera intambara zo kwagura igihugu zahoragaho, ubu zitagihari. Ikindi hanavutse inganda nyinshi hirya no hino ku isi zikora ibikoresho bigezweho by’intambara.

N’ibindi bikoresho bakeneraga mu ngo zabo byagombaga gucurwa, byinshi habonetse inganda zo kubikora.

Umuriro wo gucana

Abanyarwanda bari bafite uburyo babona umuriro wo kwifashisha mu bucuzi no gukora indi mirimo isaba umuriro nko guteka n’ibindi. Uwo muriro, bawubonaga bakoresheje uruhu n’igiti cyangwa ibumba.

Bavugutaga bakoresheje ibiti bibiri bishinze mu muvuba, uko babivuguta, bikavamo umwuka ushyushye, umuriro ukaka, bakawuvumbika bakoresheje ibiti by’ishyamba, kugira ngo utazazima. Umuriro uvumbitse, washoboraga kumara imyaka amagana, utarazima.

Ubu buryo bwo gucana umuriro bwamaze imyaka myinshi bukoreshwa, bwo bwahenutse rugikubita ubwo abanyaburayi bazaga bazanye ibibiriti.

Ububoshyi

Ububoshyi bwari umwuga wa kera na kare. Mu boboshyi babohaga Ibitebo, Intimbiri zo guhunikamo imyaka, Intara zo kugosoza, Inkoko zo kuriraho, Ibisenge by’amazu, Ibidasesa, Ibyibo, Ibiseke, Inkangara, Urutara rwo kuryamaho, Insika z’inzu, Inyegamo n’ibindi.

Ububoshyi na bwo biri myuga iri kuzima, kuko byinshi mu byabohwaga haje iterambere ribikorera mu nganda. Aho niho twavugamo nk’ibisenge by’amazu bitakibohwa kuko haje amabati n’amategura akorerwa mu nganda

Gukora umunyu

Abakurambere mpangarwanda bari bazi gukora umunyu bashyiraga mu biryo, bawukoze mu ivu ry’Imiberanya. Ni uburyo bafataga ibyatsi bita imiberanya bagatwika ivu ryabyo bakarishyira mu mazi, ubundi rikikeneka, bakaza kuyungurura ibikatsi byaryo bakabimena, amazi bakayabika ahantu hasukuye, ubundi bakajya bayashyira mu biryo

Ubu buryo bakoreshaga mu gukora umunyu, na bwo bwaracwekereye kuko inganda zikora umunyu zabaye nyinshi.

Inganda zenga inzoga

Abanyarwanda bari bazi ubutabire mu rwego ruhanitse, aho bari bazi kwenga inzoga zikaze nk’izo muri ibi bihe byacu, ndetse zinazirusha kwengeka. Izo nzoga zirimo nk’Urwagwa, Inkangaza, Umutsama, Amarwa, Inturire n’izindi.

Hari inzoga nyinshi zamaze kuzima mu rwengero gakondo rw’i Rwanda, kubera kuzibiranywa n’ubwinshi bw’iziva mu nganda, byahubirana n’uko hari n’izitakibukwa imyengere yazo bigasya bitanzitse !

Inganda zikora isabune

Abanyarwanda bari bafite uburyo babona isabune yo gukaraba no kumesa imyambaro yabo, dore ko kera bambaraga imyambaro ikoze mu mpu no mu bindi bibohwa.

Isabune bakarabaga, yabaga ikozwe mu cyatsi kitwa “Ikibumbaburimi, intobo z’imitobotobo n’ivu”. Ubu buryo bakoreshaga ngo babone isabune, na bwo bwarazimye kuko hadutse inganda nyinshi zikora isabune z’isuku n’amavuta yo kwisiga.

Ububumbyi

Umwuga w’ubumbyi nawo ni uwa kera mu Rwanda. Ububumbyi bwakorwaga mu rwego ruhanitse! Ibikoresho nkenerwa byabumbwaga harimo nk’ibibindi, Inkono. Intango, Ibyungo utwabya n’ibindi. Umurimo wo kubumba, wagiraga ibyiciro bitandukanye bitewe n’ikibumbano bashaka.

Ububumbyi ni umwe mu myuga yari ifite akamaro gahanitse mu gukora ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda kuko hadutse ibikoresho bigezweho byiza kandi bikorerwa mu nganda. Kugeza ubu n’abakidundaguza muri uwo mwuga, babumba amavazi ajyamo indabo z’imitako n’ibiti.

Ibikoresho byo mu rugo birimo ibicuma, ibyansi n'ibindi byakorwaga n'Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .