00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isoko y’inganzo ya Nizeyimana ukora ibihangano mu biti

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 September 2023 saa 02:22
Yasuwe :

Mu Rwanda tumenyereye ubugeni bwo gushushanya hakoreshejwe amarangi cyangwa ubundi bukorikori ariko hari ikindi gice cy’ubugeni gikorwa n’abarimo Nizeyimana Claude.

Ibi ni ibyitwa ‘sculpture’ aho hakorwa ibihangano bitandukanye biturutse mu biti, amabuye cyangwa ibyuma bigahindukamo imitako cyangwa ibindi bikoresho by’akataraboneka.

Nizeyimana yifashisha ingiga z’ibiti bitagikoreshwa akabikuramo ishusho y’igihangano ashaka, akenshi yibanda ku birebana n’umuco n’amateka by’u Rwanda na Afurika.

Ibi bihangano iyo ubirebye byamaze kurangira ubibonamo ubwiza ku buryo udashobora kwemera ko bituruka mu biti, hakoreshejwe intoki.

Mu kiganiro na IGIHE Nizeyimana Claude yavuze ko inganzo ye yatangiye akiri umwana muto, ubwo yabonaga ibihangano byo mu Kiliziya aho yakuriye mu Karere ka Rubavu agashaka kubyigana.

Ati “Urebye ubugeni nkora cyangwa no gutangira kubwiga, aho nakuriye niwo muzi wabwo, akenshi navuga nko muri Kiliziya Gatolika aho nakuriye.”

“Nko ku Kiliziya habagamo ibihangano byinshi nkabona ni ibintu byiza kubireba no kubikora. Nageraga mu rugo kenshi ngashushanya mu ikayi ya nkuru nabonye nko muri filimi, icyo gihe hari hagezweho izi z’Abashinwa z’imirwano nanjye ngashushanya.”

Nubwo Nizeyimana yabonye impano ye akiri muto, ntabwo yari azi uburyo yayikoresha mu buryo bwagutse dore ko no mu gace yakuriyemo nta bahanzi bakoraga ‘sculpture’ bahabaga.

Nizeyimana wari uturiye Ecole d’Arts De Nyundo avuga ko yafashe umwanzuro wo kujya kwigamo kuko yabonaga ari yo nzira yo kwagura impano ye.

Ati “Nakuze nta muntu ukora ‘sculpture’ wa nyawe mbona ahubwo nabonaga abakora ibintu by’imitako n’amashusho, iza nyazo nkazibona mu rusengero numva nshaka kuzabyiga.”

“Ikigo ntabwo kiri kure y’aho mvuka; narabyumvaga bavuga ngo ku Nyundo bigisha gushushanya, numva mfite amatsiko yo kuzajya kuhiga.”

Yakomeje avuga ko kujya kwiga ku Nyundo ari amwe mu mahitamo meza yagize mu buzima kuko bamufashije kumenya neza icyo akwiriye gukora.

Ati “Ubundi ubugeni navuga ngo ni ikintu kikuzamo, buriya ntabwo bagufasha kwiga ubugeni ahubwo bakwigisha ubwo wifitemo no kuguhuza n’abandi banyabugeni bagenzi bawe.”

“Niba ufite impano y’ubugeni uri mu kigo cya siyansi urimo ushushanya abandi baza bari kwiga imibare noneho wowe uhite ubona ngo ibintu ndi gukora ni bibi, ariko niba muri abantu 300 mu kigo mwese muri gushushanya buri wese aba akora ikintu gikomeye ni nko kuguhuza n’abantu muhuje umutima.”

Kuri ubu Nizeyima Claude akorera ibihangano bye mu Mujyi wa Kigali mu buryo bw’umwuga ndetse yemeza ko byamugiriye umumaro kuko ari cyo cyonyine kimutunze kandi byamwaguriye amarembo akabasha no kumenyekanisha ibikorwa bye mu mahanga.

Isoko ry’ibihangano bya Nizeyimana ryiganje mu bihugu byo hanze kuko usanga Abanyarwanda batarumva neza ibyo kugura ibihangano. Avuga ko ari imbogamizi kuba ubu buryo butaratera imbere mu Rwanda.

Ati “Imbogamizi ya mbere ni ukubona ahantu ukorera, usanga nta ‘studio’ ya ‘sculpture’ ku buryo ibyo wize wabona aho ubikorera.”

Nizeyima avuga ko intego afite mu gihe kiri imbere ari uguteza ubu bugeni imbere abinyujije mu gukorera hamwe n’abandi ndetse no gushinga ‘studio’ yabwo abashaka kwiga bakabona aho bigira.

Igiti agikuramo ibihangano bitandukanye bitewe n'icyo ashaka
Igihangano kigaragaza ubwiza bw'Umunyarwandakazi uteze urugori
Ibihangano bya Nizeyimana akenshi biba bigaragaza umuco wa kinyafurika
Ibi bihangano biba byaturutse mu ngiga z'ibiti
Nizeyimana Claude avuga ko kujya kwiga ku Nyundo byaguye impano ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .