00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin azataramira abazitabira ’Ikaze Bazaar’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 March 2023 saa 09:52
Yasuwe :

Mani Martin yashyizwe mu bazasusurutsa abazitabira imurika ryiswe ‘Ikaze Bazaar’ rizamurikirwamo ibihangano by’ubugeni n’ubukorikori bikorerwa mu Rwanda.

Iri ni imurika ryateguwe na Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, aho abahanga mu bugeni, ubukorikori, imideli n’abandi bazahurira hamwe bakagaragaza ibikorwa byabo.

Mu bikorwa bizaba harimo n’imyidagaduro izakorwa n’abahanzi batandukanye barimo na Mani Martin umaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda na Afurika.

Muri iri murika kandi hazaririmbamo itsinda ry’abakobwa bakora umuziki mu buryo bw’umwimerere rizwi nka ‘Sea stars’, rigizwe n’abakobwa bane Esther Ishimwe, Lydia Abijuru, Neema Umutesi na Agape Queen.

Hazaba hari na Dj Alda uzwi mu kuvanga imiziki uzasusurutsa abantu mu miziki itandukanye. Abakunda imivugo na bo ntibibagiranye kuko hazaba hari Ben Rwanda.

Usibye abazaba bari gufasha abazitabira iri murika kwidagadura, hari n’abahanzi mu buryo bw’ubugeni n’ubukorikori bazaba bari kwerekana ibikorwa byabo.

Barimo Deaf Art Gallery itsinda ry’abanyabugeni bihurije mu Kigo cyitwa ‘Kigali Deaf Art Gallery’ cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Bakora ibihangano bitandukanye.

Si aba bakora ubugeni gusa bazitabira, hari n’izindi nzu z’ubugeni nka Inshuti Arts Gallery, Banana Eco Museum, Her Life Journey art gallery, Wandulu Timothy na Talking through Art.

Hazaba hari amatsinda atandukanye akora imitako y’intoki mu birere n’ibindi bikoresho bya Kinyafurika arimo Tubiteho, Ms. Tonia’s Boutique na Nyamirambo Women Centre.

Uruganda rw’imideli na rwo ntirwibagiranye kuko hazitabira Inkanda House, Rwanda Union of Little People (RULP) n’umushinga wa Project Sufuri. Hari n’abandi bakora ibikorwa bitandukanye birimo ububumbyi nka Community of Potters of Rwanda (COPORWA) n’indi miryango nka Rwanda Union of the Blind (RUB), Organization for the Integration and Promotion of People with Albinism (OIPPA).

Ikaze Bazaar iteganyijwe ku wa 26 Werurwe 2023 kuri Rwandex ahitwa Mundi Center.

Mani Martin azataramira abazitabira Ikaze Bazaar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .