00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya Bushayija Pascal, nyir’ibihangano bimanitse mu nzu z’abanyacyubahiro

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 17 May 2019 saa 09:45
Yasuwe :

Bushayija Pascal ni umwe mu banyabugeni bafite ibigwi bihambaye mu gukora ibishushanyo biryoheye ijisho, byanamuhesheje amasoko akomeye yo gukora impano zagiye zigenerwa abanyacyubahiro batandukanye.

Ni we wakoze igishushanyo kiriho ifoto ya Perezida Kagame na Museveni cyagurishijwe agera kuri miliyoni 34 Frw ubwo hashakwaga inkunga yo kubaka ishuri rya Ntare aba bakuru b’ibihugu bavomyeho ubumenyi.

Yakoze ibindi birimo impano Perezida Kagame yahaye mugenzi we wa Tanzania John Pombe Magafuli ubwo yasuraga Tanzaniya muri Mutarama 2018.

Ni we wakoze igihangano Perezida Kagame yahawe n’Intore z’Indatabigwi zigizwe n’abahanzi n’abanyabugeni, Imparirwakubarusha zigizwe n’abakora siporo zitandukanye ndetse n’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru.

Ni byinshi yakoze byamuhesheje amafaranga abarirwa muri miliyoni amagana mu myaka irenga 35 amaze ari umunyabugeni.

Yihariye ku gukora ibihangano bigaragaza umuco nyarwanda akanakoresha ibarizo ry’ibiti bitandukanye mu kongera ubwiza bw’ibyo akora.

Yagiranye ikiganiro kirambuye na IGIHE atubwira byinshi ku buhanzi bwe.

IGIHE: Watangiye ibijyanye n’ubugeni ryari?

Bushayija: Ibi bintu mu by’ukuri navuga ko mbimazemo imyaka irenga 35 ariko ntabwo ari ibintu biba byarapfuye kwizana gusa ahubwo ni ibintu biba biri mu maraso umuntu aba yaravukanye.

Ndabyibuka neza nkiri mu mashuri abanza, ukuntu nashushanyaga amanota ya mbere nabaga nziko ari ayanjye mu ishuri. Noneho nza kujya kubyika ku Nyundo muri Ecole d’Arts, nkiva mu mashuri abanza niho nahise nkomereza, niho naje kugiramo ubunararibonye buhagije n’ibyo ntashoroga guhishura muri njyewe nagize amahirwe yo kubimenyera aho.

IGIHE: Nyuma yo kuva Muri Ecole D’Arts wakomereje he?

Bushayija: Nyuma yo kuva muri Ecole D’Arts ni ibintu byari bindimo, numvaga no mu buzima bwanjye ari ibintu ngomba kuzakora mu buzima bwanjye bwose. Naragiye njya gukora mu ruganda rwa Pfunda nk’imyaka itatu, nabwo byari ibintu bijyanye no kwandika ibyapa byo gushyira mu mirima y’icyayi.

Amasezerano y’imyaka itatu nari mpafite arangiye, nteganya kuzaza i Kigali kuko mu murwa mukuru niho numvaga abantu bashobora kuba babizi. Muri icyo gihe naje kugira amahirwe muri Ecole D’Arts baza kumpa akazi kuko bari bakeneye abarimu. Narahigishije kuva muri 1984 kugeza mu 1994.

Mu 1994 nibwo habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, noneho ibikorwa byose bisa nk’ibihagarara. Ndeba igihe ishuri rizongera gufungurira mbona bitanshobokera nza inaha i Kigali mba ariho mbikomereza.

Icyo gihe byararuhanyije cyane kuko abanyarwanda babyiyumvagamo bari bake cyane. Bumvaga ko ibi bintu bitabareba ari iby’abanyamahanga.

Twakoze agashyirahamwe k’abantu batarenze bane, kugira ngo nitujya dukora amamurika tujye dutumiramo abanyarwanda. Twumvikana ko ibihangano tuzajya dukora bizajya biba byiganjemo umuco nyarwanda.

Bushayija yakoze igihangano kiriho ifoto ya Perezida Kagame na Museveni kigurishwa amafaranga menshi

IGIHE: Ko abakobwa bakunze gukururwa cyane n’udushushanyo, wigeze ubikoresha mu kurambagiza?

Bushayija: Narabikoreshaga icyo gihe ahubwo n’akarusho narushaga abandi nabikoraga neza. Hari n’abandi banyeshuri bagenzi banjye bashakaga nko kwandika utubaruwa bakaza bakanshushanyishaho uturabo kugira ngo gashimishe uwakandikiwe.

IGIHE: Nta gihangano wibuka wahaye umukunzi wawe?

Bushayija: [Aseka] Ntabwo mbyibuka kuko nagiye nkora byinshi ariko nk’uwo twakundanaga birumvikana ikintu cya mbere nagombaga kumuha kugira ngo kimushimishe ni ukubanza kumushushanyiriza nk’agashushanyo keza.
Buriya abakobwa bakunda ibintu by’indabo. Byatumaga urukundo rwiyongera kuko wabaga uzi uruhande rwe rw’intege nke rwatuma agukunda kurushaho.

IGIHE: Ni ikihe gihangano wakoze wumva utazibagirwa?

Bushayija: Igihangano cya mbere na mbere nakoze kugeza kuri uyu munota ntekereza nkumva kingenze ahantu, nanjye ubwanjye hari igihe ntekereza ngo uwakimpa nkongera nkakireba. Ni igihangano nakoze ndangiza kwiga.
Igihangano cyansabye gutekereza, kikansaba n’imbaraga nyinshi mu mutwe, izina ryacyo ntabwo ari njye waryihitiyemo, abatwigishaga nibo baduhitiragamo insanganyamatsiko. Ni igishushanyo kitwa “La Fin du Monde” [umunsi w’imperuka].

Barambazaga bati ‘urumva umunsi w’imperuka uzaba umeze ute, nta kwibanda ku byo wasomye muri Bibiliya cyangwa ibyo wumvise ahantu’? Bigushyira mu bihe ugeramo ukumva ubaye nk’umusazi.

Naragikoze kigira n’amanota ya mbere noneho bahita bakijyana mu Bubiligi, bashobora kuba barakijyanye mu nzu ndangamurage y’i Liège kandi icyo gihe hari mu 1978.

IGIHE: Ubwo icyo gihangano cyari kimeze gute?

Bushayija: Hari harimo ibintu byinshi harimo bimwe nibuka n’ibindi ntibuka. Ibintu byadogereye, ubona ikirere cyahindutse cyabaye kibi cyane. Hari ibintu by’ibirunga biri gutomboka, abantu bari kwiruka batazi iyi bagana, abagore bahetse abana bari kujugunya, batazi iyo bagana bari kubona ibyo bintu bidasanzwe.

IGIHE: Hari amamurika waba waritabiriye hanze y’u Rwanda?

Bushayija: Naje kugira amahirwe yo kujya hanze mpura n’abandi banyabugeni mpuzamahanga nkajya njya aho bakorera nkahakura ubunararibonye butandukanye.

Bwa mbere nagiye mu Bufaransa ahantu hitwa Mâcon mpakorera imurika ndanahakorera, ndahava njya Montignac hari iserukiramuco ryamaze ibyumweru bibiri, hanyuma njya Saint Malo naho mpamara ibyumweru bibiri mbona kugaruka.
Nyuma yaho nagiye muri Afurika y’Epfo, mvuyeyo nsubira mu Bufaransa, aho mperuka kumurika ibihangano hanze ni Busuwisi mu mujyi wa Fribourg nahakoreye ibyumweru bibiri.

IGIHE: Nta bihembo ku rwego mpuzamahanga wigeze wegukana?

Bushayija: Ntabwo nabikoraga mu rwego rw’amarushanwa, nabikoraga gusa mu buryo bwo guhagararira igihugu kugira ngo babone ko u Rwanda rutasigaye mu bintu bijyanye n’ubugeni.

IGIHE: Ni ibihe bihangano byawe uziko abantu benshi bashobora kuba bazi?

Bushayija: Urebye izina rya Bushayija rirazwi. Urebye mu mahoteli menshi ya hano i Kigali birahari. Nko kuri Grand Legacy ibishushanyo byose bihari ni ibyanjye. Hari igishushanyo nakoze ntazibagirwa. Kimwe kiri iburyo ikindi ibumuso aho bakirira abantu. Kimwe gifite nka metero 12 iva nko itaje ya mbere igafata nko ku ya gatandatu. Byantwaye umwanya kubitekerezaho kuko ni nk’ikizamini bari bampaye.

Bayinyishuye miliyoni 20. Ni cyo gihangano nakoze cyantwaye igihe kandi ngishyiraho no gutekereza bihagije.

IGIHE: Ni bihe bihangano bindi wagurishije amafaranga menshi

Bushayija: Ibihangano nshobora kuba naragurishije amafaranga menshi ni impano bahaye perezida wa Repubulika bizihiza imyaka 100 y’umujyi wa Kigali. Yaguzwe nk’amayero ibihumbi 4. Hari indi nakoze bayishyize mu cyamunara nubwo ayo mafaranga atagiye mu mufuka wanjye ariko byanteye ishema, yaguzwe amafaranga agera kuri miliyoni 34.

Hari ikindi gihangano nakoreye Profemme Twese Hamwe, nacyo bagishyize mu cyamunara nayo kigeza muri miliyoni 18.

IGIHE: Igishushanyo abahanzi, abakinnyi n’abanyamakuru bahaye Perezida Kagame wagikoreye angahe?

Bushayija: Kiriya cyo kirasanzwe n’amafaranga nagikoreye nayo ni amafaranga asanzwe ariko ku giti cyanjye numvise binshimishije. Kubona igihangano nka kiriya baguha amafaranga nka miliyoni bibi ari ibyo.

Bushayija yibanda ku muco nyarwanda iyo ashushanya

IGIHE: Ku kwezi winjiza amafaranga angana iki?

Bushayija: [Aseka] Byaba ari ibanga.

IGIHE: Ni ikihe gihangano udashobora gukora?

Bushayija: Igihangano ntakora ni nko kunzanira nk’ifoto y’igihangano cyakozwe n’undi munyabugeni, ukambwira ngo ninkigane, ntabwo nshobora kukikwemerera.

Icyo gihe mba ngiye mu nganzo y’undi kandi nawe ubwe aramutse amenye ko namwiganiye igihangano cye afite uburenganzira bwo kujya kubiregera.

Ibindi ntashobora kukwemerera nk’urugero ukaba wabambwira uti nkore igihangano gisebya umuntu runaka cyangwa gisebya igihugu. Icyo gihe nakubwira nti ‘shaka ahandi ibyo ntabwo nabikwemerera’.

IGIHE: Hari umuntu wari gusaba ko umukorera igihangano ukabyanga?

Bushayija: Barahari nka 50 bagiye banzanira ibihango bakambwira nko mbyigane.

IGIHE: Wari warota igihangano bugacya ugikora?

Bushayija: Bijya bimbaho cyane. Akenshi na kenshi ibi bintu twirirwamo ni nabyo turaramo mu nzozi. Burya biba byiza iyo uraje iruhande rwawe ikaramu n’ikayi wakwicura agahita wandika ku buryo igihe kizaza bizagufura ku buryo ubona uko uhanga.

IGIHE: Mu bagukomokaho hari abagukurikije.

Bushayija: Ngira abakobwa babiri umuto ni we nabonye ubikunda cyane ariko navuga ko ari nk’ibintu twakuranye iwacu. Mfite mukuru wanjye nakurikiraga nibyo yize n’uwankurikiraga nibyo yize.

IGIHE: Mu myaka 35 umaze uri umunyabugeni bwakugejeje kuki?

Bushayija: Mu mikurire yacu ntabwo byari byoroshye n’ababyeyi bacu ntabwo babyiyumvagamo na gato. Tekereza ko mu buzima bwanjye nta kindi kintu nigeze nkora. Navuga ko byangejeje ku bintu byinshi nk’aha ndi ni mu gipangu cyanjye niyubakiye ntabwo nkodesha kandi nta handi nakuye amafaranga. Byagiye bituma menyana n’abandi banyabugeni bakomeye, byibura nkashobora kuva mu Rwanda nkanjya hanze nabwo ni ubundi bukungu abandi ntibabibona ariko ni njye ubibona.

IGIHE: Ujya uteganya guhagarika uyu mwuga ?

Bushayija: Njyewe uko mbitekereza numva ntazi igihe ibi bintu nzabihagarikira. Numva igihe ngifite ubuzima nzakomeza kubikora. Nta gihe ibitekerezo bitaza, ntabwo ari kimwe n’akandi kazi umuntu ajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Dore nk’ubu mfite imyaka 62 ariko ubu nibwo numva mfite ubushake bwo kujya nkora cyane.

Umunyabugeni Bushayija ashushanya umwamikazi Rozariya Gicanda
Impano Perezida Kagame yahawe n'abahanzi, abanyamakuru n'abakinnyi ni igihangano cya Bushayija
Impano Perezida Kagame yahaye mugenzi we wa Tanzaniya muri Mutarama 2018 yakozwe na Bushayija

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .