Ni igisigo kiri muri bitatu uyu musizi yahisemo gushyira hanze nk’integuza ya album yitegura gusohora mu minsi iri imbere.
“Komera Mukobwa” ni igisigo kigaruka ku ngaruka abakobwa bahura na zo bitewe no gusabwa ruswa y’igitsina.
Uyu musizi agitangira iki gisigo humvikanamo inkuru mpimbano z’abagore baba bavuga ukuntu batewe inda bagatereranwa. Umwe mu bagore bavugamo agira ati “Nkimuhamagara mubwira ngo cya gihe turyamana nasanze ntwite, yahise akuraho telefoni. Nkamuhamagara ntiyitabe.”
Uyu musizi yabwiye IGIHE ko yatekereje iki gisigo kubera ubuzima abantu babamo cyane ab’igitsinagore bashukwa n’abishakira kubasambanya.
Yagize ati “Ni ibintu bibaho mu buzima busanzwe. Nifuzaga gutanga ubutumwa bwo kugira ngo abagabo bareke ubuhemu bwo gufatirana abagore kubera serivisi babakeneyeho barangiza bakabatererana mu kurera abana.”
Avuga ko nk’umuhanzi yifuje gukebura abagabo bagenzi be kugira ngo sosiyete ikomeze gutera imbere kurushaho, kuko iyo umugore abangamiwe ubuzima bwayo bugenda nabi.
Avuga ko abakobwa inkuru abakobwa batangira bavuga atari impamo ahubwo ari izo yaremye.
Ati “Ntabwo ari inkuru za nyazo ahubwo ni ubuhamya naremye ngendeye ku bibaho.”
Rumaga avuga ko ateganya gushyira hanze ikindi gisigo cya gatatu mu byo ashaka kubanza gushyira hanze kuri album izasohoka muri Mata.
Rumaga ari kwitegura gushyira hanze album yise ‘Mawe’ iriho ibisigo 10. Yaherukaga gushyira hanze ibisigo birimo “Umudiyasipora”, ‘‘Wumva ute?’’, ‘‘Unbreakable promise’’, ‘‘Nzoga’’, ‘‘Ivanjiri’’, ‘‘Umugore si umuntu’’, ‘‘Bikwiye kwigwaho’’, ‘‘Tugane iwacu’’, “Ay’abasore’’ na “Intambara y’ibinyobwa”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!