00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senegal: Rugamba yamuritse igihangano gishushanya umurage wasahuwe n’abakoloni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 May 2022 saa 11:12
Yasuwe :

Abahagarariye ibihugu byabo muri Sénégal n’inshuti z’u Rwanda beretswe igihangano cy’Umunyarwanda Dorcy Rugamba yise “Ibyasigaye by’ikirenga ‘Restes suprêmes’.”.

Iki gikorwa cyabereye mu Nzu Ndangamurage “Musée des Civilisations Noires” iri i Dakar muri Sénégal, ku wa 28 Gicurasi 2022.

Igihangano cya Dorcy Rugamba ni kimwe mu bimurikwa mu cyiciro cy’ibihangano bidasanzwe mu Ihuriro Mpuzamahanga rya 14 ry’Ubuhanzi n’Ubugeni Nyafurika bugezweho ribera i Dakar “Biennale d’art contemporain de Dakar” kuva tariki ya 19 Gicurasi kugeza ku wa 21 Kamena 2022.

Dorcy Rugamba yateguye igihangano cye mu gihe cy’imyaka ine ishize abinyujije mu Kigo Rwanda Arts Initiative.

Igihangano “Ibyasigaye by’ikirenga” gishingiye ku murage w’Abanyafurika wasahuwe n’abakoloni ukaba uhunitse mu Nzu Ndangamurage z’Abanyaburayi nka “The Museum of Africa” iba mu Bubiligi i Tervuren, “Musée du Quai Branly” y’i Paris cyangwa “Humbold Forum” y’i Berlin mu Budage.

Mu miterere yacyo, iki gihangano kigizwe n’inyubako enye zubatse ku buso bungana na metero kare 300 zifite metero 4,5 z’uburebure. Buri nyubako ifite izina bwite. Izo nyubako zikoze ku buryo inkuta zazo zirimo imyenge aho abantu bashobora kureba ibiberamo imbere batagombye kwinjiramo.

Mu nyubako ya mbere yitwa “Masks room” hamuritswemo iz’Abanyafurika zimanitse mu ishyamba ry’imigano. Muri iyo nyubako haberamo umukino usa nk’ukinirwa muri ‘Musée royal d’Afrique Centrale’ iri i Tervuren mu Bubiligi.

Umukino utangira Malang nk’Umunyafurika aza gusura izo nzu ndangamurage akagerageza gushaka ibisobanuro kuri izo “masks” z’abakurambere be maze ‘mask’, imwe ikinwa na Nathalie Vairac yiyise ‘Umurinzi w’Ibyasigaye by’Ikirenga’ ikamukoresha urugendo rumusobanurira mu mateka inzira yaciyemo iva muri Afurika ikagera i Burayi muri izo nzu ndangamurage.

Yagize ati “Ukuri n’amateka y’abakurambere ntibyaboneka mu nkuta z’iyi ngoro zivuga ko Umunyafurika nta mateka agira.’’

Mu nyubako ya kabiri yitwa “Specimen room”, mask ikinwa na Nathalie Vairac ijyana Malang aho yahoze mbere itarajyanwa mu nzu ndangamurage. Muri iyo nyubako hubatsemo “Laboratoire” y’umwarimu witwa Professeur Pi wazobereye mu gupima ibihanga.

Masks yereka umushyitsi n’abaje kureba uko abakoloni bo mu kinyejana cya 19 bakoresheje umurage w’abandi ngo bubake ingengabitekerezo isumbanya imico, abantu ndetse n’ibitsina.

Yereka umushyitsi wayo ayo mateka ngo ahumuke amenye icyagendererwagaho abakoloni basahura umurage n’ibihanga by’abantu babijyana iwabo.

Mu nyubako ya gatatu yitwa “General Storms room” hubatsemo salon y’umujenerali wakoreraga Umwami w’Ababiligi Leopold II yohereje muri Afurika gukoloniza Congo. Mask ibwira Malang uko yazanywe n’uwo Mujenerali wagiye yikoreye n’ibihanga bitatu by’abami batatu akabimanika mu nzu ye nk’indi mihigo y’imbogo n’imparage yakuye muri Afurika.

Mu nyubako ya kane yitwa “Meditation room” hubatsemo inzu za gakondo, nk’uko inzu za kera za Kinyarwanda zari zubatse, zimwe muri zo ziracyahagaze izindi zatejwe inkongi.

Mbere yo kureka Malang ngo yinjire mu nyubako ya “Meditation room” mask ibanza gutsinda umwijima n’icuraburindi ryo mu gihe cyashize kugira ngo imubohore ingoyi y’amateka mabi yanyuzemo ngo agende burundu maze ikareka Malang ngo yinjire wenyine muri “Meditation room”.

Imubwira iti “Uracyafite ibikomere by’amateka, uzitegereze amatongo ni ikimenyetso cy’ibyahozeho bitazagaruka ariko ibintu byose ntibigenda ngo bihere, hagira igisigara, kandi ni wowe ugomba kukivumbura”.

Mask imuhamagarira gushaka muri ibyo byasigaye isano iri hagati y’abakiriho n’abapfuye, igihe cyahise, icyo turimo n’ikizaza.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Mali, Gambia, Cap Vert na Guinea Bissau, Karabaranga Jean Pierre, yashimiye Rwanda Arts Initiative by’umwihariko Dorcy Rugamba wateguye igihangano, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kumurika igihangano.

Yagaragaje ko ari ikimenyetso cy’ubucuti hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda. Yanashimiye abateye inkunga iki gihangano ngo gishyirwe ahagaragara harimo Fondation Osiwa, Musée des Civilisations Noires na Grand Théâtre National de Dakar.

Abahagarariye ibihugu byabo bitabiriye iyo gahunda n’inshuti z’u Rwanda bashimye icyo gihangano cya Dorcy Rugamba kigaruka ku mateka abakurambere banyuzemo, ko nk’Abanyafurika bawigiyemo byinshi.

Banagarutse ku byiza by’u Rwanda n’iterambere rugezeho bashingiye ku byo bo ubwabo biboneye mu gihe barusuraga cyangwa barukoreragamo.

Umukino ugaragaramo abakinnyi b’abahanga nka Nathalie Vairac ufite inkomoko mu Buhinde na Guadeloupe, Malang Sonko ukomoka muri Sénégal, François Sauveur wo mu Bubiligi, Marc Emmanuel Soriano wo mu Bufaransa, Abanyarwanda Michael Makembe na Jules Cesar Niyonkuru. Abandi bagize uruhare mu bikorwa bijyanye n’icyo gihangano barimo Matt Deely wo mu Bwongereza na Sophie Kabano.

Icyo gihangano kimaze kwerekanwa inshuro esheshatu muri iri murika kandi igihe cyose cyitabirwa n’abantu benshi bafite inyota yo gusobanukirwa n’ayo mateka.

Iri murika riba rimwe mu myaka ibiri, kuri ubu riri kuba ku nshuro ya 14 i Dakar muri Sénégal.

Iki gihangano cyubatswe bigizwemo uruhare n'abantu batandukanye
Igihangano cya Dorcy Rugamba cyamuritswe mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubuhanzi n’Ubugeni Nyafurika i Dakar
Dorcy Rugamba yateguye igihangano cye mu imyaka ine abinyujije muri Rwanda Arts Initiative
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo abahagarariye imiryango mpuzamahanga
Ni igihangano cyerekana umuco n'ubuzima abo hambere babagaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .