00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza n’ubukungu buhishe mu bibumbano binogeye ijisho hirya no hino muri Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Muhizi Serge , Niyonzima Moïse
Kuya 18 April 2021 saa 09:33
Yasuwe :

Kuri uyu wa 18 Mata hirya no hino ku Isi, hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibibumbano. Mu Rwanda si henshi hari ibibumbano ariko aho biri hose usanga bibumbatiye umuco n’amateka akomeye, bigakorwa mu buryo bwa gihanzi n’ubugeni binyura ababisura n’ababireba.

Ni umunsi watangiye kwizihizwa ku Isi mu 1983 nyuma yo kwemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubumenyi n’Umuco (UNESCO). Intego y’uwo munsi ni ubukangurambaga ku kamaro k’urunyuranyurane rw’imico y’ikiremwamuntu, n’impamvu ari ngombwa gukora ibishoboka byose ngo imico itandukanye ibungabungwe binyuze mu bihangano n’ubugeni.

Umujyi wa Kigali ni umwe mu ikomeje gushyirwamo ibibumbano bitandukanye byiganjemo ibivuga ku mateka, ubukerarugendo, imibereho y’Abanyarwanda n’ibindi.

Kuri uyu munsi, IGIHE yateguye amafoto amwe agaragaza bimwe mu bibumbano biryoheje ijisho biri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Kimwe mu bibumbano biri ku ngoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside ku Kimihurura
Ikibumbano gishushanya umusirikare wa RPA wari uri hejuru y'Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko ahanganye n'ingabo za Leta yakoraga Jenoside
Ikibumbano kiri ku ngoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside kigaragaza uburyo ingabo za RPA zarokoraga abicwaga
Ikibumbano kigaragaza uburyo ingabo za RPA zahanganye n'izakoraga Jenoside. Aha ni abasirikare babiri bari bari hejuru y'Inteko umwe ari kurasa undi amushyiriramo amasasu
Ikibumbano kigaragaza Umunyarwandakazi giherereye mu masangano y'umuhanda hafi ya Radisson Blu Hotel na Kigali Convention Centre
Iki kibumbano kigaragaza agaciro k'umugore mu muco nyarwanda
Ingagi ni inyamaswa y'agaciro gakomeye mu bukerarugendo bw'u Rwanda
U Rwanda rufite umwihariko wo kuba rumwe mu bihugu mbarwa ku Isi bisigaranye ingagi zo mu misozi
Kubungabunga ingagi biri mu biza imbere mu nzego zishinzwe kwita ku rusobe rw'ibinyabuzima mu Rwanda
Inzu zakira ba mukerarugendo nka hotel muri Kigali uhasanga akenshi ibibumbano biryoheye ijisho kandi bikoranywe ubuhanga
Ikibumbano cy'Impala ucyinjira muri hotel Impala
Ahazwi nko ku Kabindi ku Kimihurura, hagaragazwa n'ikibumbano kimeze nk'akabindi ka Kinyarwanda
Akabindi gafite amateka akomeye mu muco Nyarwanda. Niko kifashishwaga mu birori, kagashyirwamo inzoga abantu bagasangira, bagasabana
Mu masangano y’imihanda ahazwi nka Sonatubes mu Karere ka Kicukiro, hari ikibumbano kigaragaza abantu batatu bahimbawe, babyina imbyino gakondo
Uyu mukaraza yitegeye umuhanda uturuka mu Bugesera
Ibi bihangano byakozwe n'umunyabugeni Bushayija Pascal
Ikibumbano kigaragaza Umunyarwandakazi ashayaya
Hashyizwe camera zicunga umutekano ahari ibi ibibumbano
Uyu mukaraza yambaye amayugi yambarwa n'intore
Umushayayo ni imbyino iranga ibyishimo by'Abanyarwanda n'urugwiro bahorana
Umukaraza ku murishyo w'ingoma yahimbawe
Aba babyinnyi bareba mu byerekezo binyuranye
Iki kibumbano cyubatswe hagati mu busitani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .