00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwa Centrafrique n’u Rwanda rugiye gutangiza inzu ndangamateka i Kigali

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 6 January 2023 saa 09:09
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu Rwanda rufatanyije n’urwo muri Centrafrique rugiye gutangiza ikigo ndangamateka kizajya kiba gikubiyemo amashusho agaragaza uko ubuzima bwo hambere mu bihugu bitandukanye bya Afurika bwabaga bumeze.

Ibi ni umusaruro wavuye ku musanzu u Rwanda rukomeje gutanga mu kubungabunga umutekano muri Centrafrique aho abaturage b’ibihugu bakomeje gushaka uko babyaza ayo mahirwe umusaruro bahanga imirimo itandukanye ibafasha kwiteza imbere.

Ni igitekerezo cyatangijwe n’abanyabugeni bo muri Centrafrique bafatanyije n’abo mu Rwanda, aho batoye aho bazatangiriza iki gikorwa bose bagahuriza i Kigali bijyanye n’urwego rw’ubukerarugendo igihugu kigezeho.

Biteganyijwe ko iki kigo kizaba gikubiyemo amashusho agaragaza imico gakondo yo mu bihugu byose bya Afurika ku buryo buri muntu wese waramuka asuye u Rwanda akomotse mu gihugu icyo ari cyo cyose ashobora kwisangamo.

Kugira ngo bikunde, aba banyabugeni bemeje ko bateganya guha akazi abantu bakomoka mu bihugu bya Afurika bitandukanye ku buryo kumenya imico yo muri ibyo bihugu bitazagorana nk’uko Niyomugabo Cedrick uri mu batangije iki gitekerezo abigarukaho.

Ati “Twagiye dufata abanyabugeni bo mu bihugu bitandukanye bazi umuco w’icyo gice cya Afurika. Nk’ubu niba ntuye hano mu Rwanda kugera muri Uganda, u Burundi na RDC byakoroha ku buryo no kugaragaza imico yaho mu mashusho bizatworohera.”

Niyomugabo usanzwe uba muri Centrafrique, yavuze ko kugira ngo abone urubyiruko rujya muri ibi by’ubugeni yabanje kwifashisha abo muri Cameroun, RDC n’ibindi.

Ati “Niba abasirikare batanga umusanzu mu kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye, abahanzi bakaririmba indirimbo zikangurira abantu kubana mu mahoro, twe abanyabugeni ni iki twakora kugira ngo tubungabunge umurage wa Afurika cyane ko uri gukendera.”

Bijyanye n’uko imico yo ku yindi migabane isigaye iganza uwa Afurika, aba banyabugeni ngo mu kurinda ko uwa Afurika wazimira burundu bahagurukiye gukora buri kimwe cyose kizatuma ubungwabungwa ku buryo umwana uzajya avuka azajya amenya uko Abanyafurika babagaho mu bihe byo hambere.

Niyomugabo ati “Iyo nzu izajya inagaragaza abantu bagize uruhare ngo Afurika igere aho igeze ubu. Bivuze ko tuzajya tunashushanya zimwe mu ntwari zakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku buryo uko ibinyejana bizajya bihinduranya , ibyaranze uyu mugabane bizahora bihari.”

Afurika ni yo ifite umurage ukubiyemo amateka akomeye ndetse y’umwimerere ariko ku rundi ruhande ku Murage w’Isi ni yo ifite ibyanya ndangamateka bike kuko mu byanya 1154 byanditse Afurika ifite 98 gusa.

Niyomugabo yasabye ibihugu bigize uyu mugabane kuborohereza kubona ayo mateka kuko bizagirira Afurika yose akamaro binyuze mu kurinda ko uyu murage wakendera.

Niyomugabo asanzwe akorera imirimo itandukanye muri Centrafrique aho yashinze n’umuryango yise Association des Jeunes Pour Changement et d’assistance Communotaires (AJCAC).

Amashusho azagaragara muri iyi nzu ndangamateka agaragaza neza imibereho yarangaga abo hambere
Abanyabugeni bo muri Centrafrique bafatanyije n'abo mu Rwanda bagiye gutangiza inzu ndangamateka mu Rwanda izaba irimo n'intwari za Afurika yose
Mu mashusho aba banyabugeni bakora yose agaragaza imibereho n'imico y'abaturage bo hambere muri Afurika
Niyomugabo usanzwe aba muri Centrafrique ari mu bagize uruhare mu gutanga igitekerezo cy'uko abantu bagize icyo bakora mu guharanira ukwishyira ukizana kwa Afurika na bo bazajya bitabwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .