Kenyah Nyameche, ni umwanditsi w’ibitabo, rwiyemezamirimo n’umujyanama mu by’ubuzima wo mu Bwongereza, wiyemeje gufasha urubyiruko n’imijyango ruhuriramo.
Nyameche wageze mu Rwanda bwa mbere mu bihe rwari rwakiriye inama ya CHOGM, yifuje kongera kuhasura mu gihe cy’ibiruhuko kuko yabonaga ari igihugu gishyira imbaraga mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu rubyiruko.
Kuri iyi nshuro yifuje guhugura abana 52 bafite imyaka 10 kugeza kuri 16, abigisha ibyatuma bakabya inzozi zabo biciye mu nkuru z’amashusho, ubugeni n’ibindi bitandukanye. Aba bana barimo abavuye mu kigo cyita ku mfubyi cya Gisimba Memorial Center, abavuye mu muryango wita ku bana bafite ubumuga ’Talking through Art’ n’abandi.
Uyu mubyeyi yahisemo kubereka filime ya Black Panther: Wakanda Forever, nka filime abona irimo inkuru n’ibikorwa byabafasha kubaka inzozi zabo zijyanye n’ikoranabuhanga n’uburyo ryakoreshwa mu kurinda ubusugire bw’igihugu.
Ati "Buriya abana bato ubwonko bwabo bushobora guhanga ibintu bishya bitewe n’ibyo uberetse bakiri bato ukanabasobanurira ibyo aribyo n’impamvu yabyo."
Yakomeje agira ati "Twahisemo iyi filime kuko ishobora kububakamo icyizere bitewe n’ibyo babonye nabo bakagira ishyaka ryo gukora porogaramu za mudasobwa, zakoreshwa mu bikorwa bitandukanye byubaka igihugu cyabo, bakuye muri Wakanda bakabigeza mu Rwanda."
Yavuze ko ibi yabikoze mu rwego rwo gufasha abana kujyana n’icyerekezo Isi iganamo, ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bukenewe mu nzego zose z’ubuzima, abashishikariza no kwiga amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM).
‘Black Panther – Wakanda Forever’ ni filime igaruka ku nkuru mpimbano y’igihugu cyo muri Afurika cyiswe ’Wakanda’, cyateye imbere mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu kurema ubwirinzi bw’abagituye.
Kenyah Nyameche avuga ko abana bato boroherwa no kubika ibintu babonye, bityo kubereka amashusho nk’aya bituma nabo bahanga udushya mubikorwa byabo bya buri munsi ndetse no kurinda igihugu.
Iradukunda Thiery w’imyaka 10, avuga ko yashimishijwe n’iki gikorwa ndetse cyamuhaye icyizere cyo kugera ku nzozi ze mu ikoranabuhanga.
Yagize ati "Nishimye cyane, byatumye numva nzakora umwambaro w’urugamba ariko ukoranye ikoranabuhanga, ikindi ni ugukora porogaramu yagira uruhare mu kurinda igihugu cyanjye."
Aba bana baganirijwe na Tamila Ishimwe, umwe mu bita ku bikorwa bya Canal Olympia mu Rwanda no hanze yarwo, akaba ari na we mukobwa wenyine uri mu ikipe y’abantu basaga 40 bakora muri tekinike y’iki kigo.
Tamila yasabye aba bana gushikama ku nzozi zabo ndetse no kwigirira icyizere, kuko na we yageze kubyo akunda nubwo bitari byoroshye.
Abahanga bagaragaza ko ari byiza ku bana kwigishwa amasomo y’ikoranabuhanga bakiri bato, kuko abafasha mu kurema porogaramu zifashishwa mu gukemura ibibazo biba mu mibereho ya muntu kuko baba barabonye intangiro nziza.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Tufts muri Leta ya Massachusetts muri Amerika, bagaragaje ko kuva ku bana bari hagati y’imyaka itanu n’irindwi bashobora kwiga byoroshye ndetse bakamenya iby’ibanze kuri porogaramu za mudasobwa na ’robots’.
Bavuga ko iyo ibi bikoreshejwe mu myigishirize byoroshya kwigisha amasomo ya siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM) kuko abana babyiga bishimye, akabafasha mu kuzamura ubushobozi bwo gutekereza mu bwisanzure no guhanga ibishya.
Amafoto: Rwema Derrick
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!