00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamporiki yasabye Abanyarwanda batuye mu mahanga kuganuza u Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 August 2021 saa 04:17
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura baharanira kuganuza igihugu cyabibarutse.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na bo cyari kigamije kubibutsa no kubasobanurira akamaro n’impamvu u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura.

Ni ikiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kinitabirwa na ba ambasaderi bahagarariye u Rwanda mu bihugu binyuranye ndetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga muri rusange.

Bamporiki yabasobanuriye byimbitse uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu guteza imbere igihugu cyabo n’urwo bakwiye kugira mu kubungabunga umurage w’abakurambere bahanze u Rwanda.

Yavuze ko kwizihiza Umuganura nyakuri ari ukuganuza igihugu, bakagikundisha abakiri bato mu rwego rwo kububakamo Ubunyarwanda.

Yagize ati “Muzaganuze abana bacu, muzabahe ku mbuto, cyane cyane muzabatamike u Rwanda. Kuko umwe mu bakurambere bacu dukunda gukurikira ibye witwa Cyilima Rujugira we yaravuze ngo ‘iyo umwana w’Umunyarwanda bamutamitse u Rwanda ataratamira ibindi, aba ari umukoro mwiza kuko ngo n’iyo agize ingorane z’umutura hasi agamije ko arucira, atarucira, aba yararutamiye akiri muto”.

Yakomeje agira ati “Rero ni cyo kintu twaganuza u Rwanda tukaba turarurereye, tukaba turarwonkereje. Tubashije kuvuga ubunyarwanda cyane muri uyu muganura wo mu muryango, tugatinda ku gusobanura inzira y’u Rwanda ari cyo tuganuza Abanyarwanda cyane cyane abato muri iki gihe.”

Bamporiki yavuze ko bitakorohera umuntu uwo ari we wese kuvuga umuganura atavuze u Rwanda cyane ko ari inzira yo kuruteza imbere.

Ati “Byagorana ko umuntu yavuga umuganura atavuze u Rwanda. Ngira ngo abakuru muri hano murabizi, iyo ugiye kurureba igihe Gihanga yakoraga ikintu kimeze nk’umushinga uzamara igihe wo kubaka u Rwanda. Mu by’ukuri hari uduhugu twinshi dufite ingoma, imigirire bitandukanye ariko we ari guhanga u Rwanda atekereza iki gikorwa cy’Umuganura nk’inzira y’ubukungu, inzira ituma Umunyarwanda wese azarutera inkunga ngo rugire aho rugera”.

Yavuze ko abakoloni bamaze kugera mu Rwanda uburyo Umuganura wakorwaga byahinduwe usigara ari umuhango wo gusangira ibyo kurya ariko intekerezo yawo irahinduka, ngo kuko “Nta wari gutinyuka kugumana inzira y’Umuganura kandi aje gukora iyozabwonko mu Banyarwanda”.

Yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere Igihugu gikora, ndetse no guharanira kwishimira ibikorwa cyangwa umusaruro na bo bagizemo uruhare.

Umwe mu Banyarwanda bahisemo gushora imari mu Rwanda, nubwo aba mu mahanga (mu Buholandi), Pascal Murasira, yahamagariye bagenzi be baba mu mahanga kwitabira gushora imari mu gihugu cyane ko u Rwanda rutanga amahirwe kuri buri wese yo gutangiza ibikorwa by’iterambere.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof. Mathilde Mukantabana, yasabye ko nk’uko Umuganura ugamije kurebera hamwe umusaruro wagezweho ndetse no kongera kwisuzuma ku bitaragenze neza, byahoraho kandi bigahabwa umurongo uhamye ku buryo Abanyarwanda bose bazisanga muri uwo muyoboro ugamije kubaka u Rwanda.

Icyumweru cy’Umuganura kirakomeje dore ko umunsi nyir’izina uzizihizwa tariki ya 6 Kanama 2021, gusa ibikorwa byo kuwizihiza bizabera mu miryango muri gahunda yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Inkuru bifitanye isano

Bamporiki yavuze ko umuganura ari wo uhuza Abanyarwanda cyane ko bawurazwe n'abakurambere
ba ambasaderi batandukanye bahagarariye u Rwanda mu mahanga bari bitabiriye ikiganiro
Ibi biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .