00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basanga inkwano ikwiye kuvaho: Ibitekerezo bya bamwe mu bayobozi ku kubaka umuryango nyarwanda

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 4 November 2022 saa 06:55
Yasuwe :

Mu muco nyarwanda no mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano y’u Rwanda, inkwano ifatwa nk’ishimwe rihabwa ababyeyi b’umukobwa kuko bareze neza.

Kera bakwaga inka nk’ikimenyetso cyo gushimira umuryango w’umukobwa ariko muri iki gihe hari aho basigaye batanga amafaranga ndetse rimwe na rimwe hakabaho no gucirikanwa bitewe n’amashuri umukobwa yize.

Iyi ngingo yo gutanga amafaranga ni imwe mu zikomeje gukurura impaka hirya no hino, aho bamwe badatinya kuvuga ko umukobwa yahinduwe nk’igicuruzwa bitewe n’uko muri imwe mu miryango igiye gushyingirana basigaye baciririkanya amafaranga azamutangwaho.

Ubushakashatsi bwakozwe n’iyari Inteko y’Ururimi n’umuco, RALC, mu 2017 bwerekanye ko hari benshi bashyira imbere amafaranga kuruta kumva igisobanuro cy’inkwano.

Bwagaragaje ko mu bantu babajijwe bo mu mirenge 55 irimo iyo mu mijyi n’iyo mu cyaro, abaturage bifuza ko inkwano yaba inka kuruta kuba amafaranga.

Muri iki gihe hari aho usanga mu gukwa, umuryango w’umukobwa bavuga ko umwana wabo yize kandi bamutanzeho amafaranga menshi, bigatuma bazamura igiciro cy’inkwano bagamije kuyagaruza.

Hari bamwe mu basore bibera umutwaro ariko bakayashakisha bakayatanga rimwe na rimwe bagafata inguzanyo, urugo rushya rugatangirana amadeni nk’ayo.

Hari umusore uherutse kuvuga ko kubura inkwano biri mu bituma adashaka umugore.

Yagize ati “Nabonye ababyeyi be [umukobwa] bashaka amafaranga menshi kandi ntayo nabona, rero nahisemo kubyihorera.”

Bamwe mu bagabo baherutse kubaka ingo babwiye IGIHE ko inkwano ari ikibazo muri iki gihe ariko bemeza ko bayitanze kuko iri no mu bibahesha icyubahiro kwa Sebukwe.

Hari uwagize ati “Muri iki gihe gukwa bisaba amafaranga menshi atari munsi ya miliyoni. Urumva ko ari umutwaro uremereye ku musore ukiri muto ushaka kubaka urugo rwe. Ariko nanone ku rundi ruhande iyo udakoye umukobwa biguteza umugayo kwa Sobukwe, ukaba udashobora gukandagirayo kuko batagufata nk’umugabo nyawe.”

Kubwe yumva inkwano ikwiye kuvaho ahubwo umusore n’umukobwa bagategura impano zo gushimira ababyeyi.

Ati “Gukwa umukobwa ngo yarezwe neza se ni ukuvuga ko ababyeyi b’umuhungu bo batamureze neza? Njyewe numva ababyeyi ku mpande zombi bakwiye gushimirwa n’abana babo bakabaha impano ku munsi w’ubukwe ko bareze neza. Umukobwa agaha impano ababyeyi b’umuhungu ndetse n’umuhungu agaha impano ababyeyi b’umukobwa.”

Hari abikopesha inkwano

Ndererimana [izina ryahinduwe] duherutse kuganira ambwira ko ari we mukuru w’umuryango wabo kandi hari bashiki be yareze aranabashyingira.

Yavuze ko amaze imyaka itatu ashyingiye mushiki we ariko umusore wamujyanye bamukopye inkwano.

Ati “Inkwano twarayimukopye ngo azatanga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ariko tugeze ku murenge twavuze ko yakoye kugira ngo bemererwe gusezerana.”

Kuva uwo musore bamushyingira akaba umugabo, amaze kubyara kabiri ariko afite ipfunwe ryo kujya mu muryango w’aho yakuye umugeni bitewe n’uko atakoye.

Ndererimana ati “Niyo tumutumiye dufite ibirori ntabwo ashobora kuza kuko aracyafite ipfunwe ry’uko atakoye. Sinzi uko bizagenda kuko amafaranga asa n’aho yayabuze; ntabwo ashobora gukandagira mu muryango wacu.”

Ndererimana na we asanga inkwano ikwiye kuvaho kuko muri iki gihe ibangamiye ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ati “Ubwo se umugore mwaringanira gute kandi waramukoye?”

Umwe mu bakobwa bavuze kuri iyi ngingo yavuze ko yafashije umuhungu gutanga inkwano n’ubwo urugo rwabo rwasenyutse rutamaze kabiri.

Yavuze ko ababyeyi be bifuje amafaranga angana na miliyoni 2 Frw y’inkwano bituma we n’umusore bayasakisha.

Ati “Twabyizeho maze nshaka miliyoni imwe na we [umuhungu] ashaka indi, ndayamuha arankwa. Tumaze kubaka twamaze nk’amezi atanu akajya ashaka kunyaka amafaranga yose nakoreye no kujya kuri konti yanjye uko yishakiye ndabyanga kuko we nta kazi yari agifite, agatangira kujya ankubita. Nabaye nsubiye iwacu ntabwo tukibana.”

Bamwe mu bayobozi basanga inkwano ikwiye kuvaho

Bamwe mu bayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo baherutse guhurira hamwe mu biganiro bigamije kwimakaza imiyoborere myiza n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ni ibiganiro byabaye hagati mu kwezi k’Ukwakira 2022 mu cyumweru cyahariwe kwizihiza isabukuru y’imyaka 30, Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe (PFTH) imaze ishinzwe.

Inkwano ni imwe mu ngingo zaganiriweho umwanya munini ndetse bamwe mu bayobozi bagaragaza ko isigaye iteye ikibazo kuko ituma umuhungu yumva ko asa n’uwaguze umukobwa akaba yaheraho amuhohotera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes, yavuze ko ku giti cye yifuza ko ababyeyi bakuraho iyo nkwano yahinduwe amafaranga, ahubwo bagatanga ibishyigikira urugo rushya rw’abana babo.

Ati “Inka yari ifite ibisobanuro nk’ikamba ry’uburere bwiza, iyo ugiye mu muco byari byiza, ariko muri iki gihe hari bamwe mu babyeyi basigaye bakwa amafaranga ibi ntabwo bijyana n’umuco Nyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Mbona ari yo mpamvu bamwe mu bagabo baheraho bakorera ihohotera abagore babo bitwaza ko babatanzeho ikiguzi kiri hejuru.”

Yavuze ko we atazigera yaka inkwano ku mukobwa we ahubwo azashyira ingufu mu kumushyigikira kugira ngo yubakane urugo rwiza n’uwo bakundanye.

Umuyobozi wa Polisi Wungirije mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Muhabwa Valens, yavuze ko hari ibintu bikwiye guhinduka mu muco nyarwanda atanga urugero ku nkwano.

Ati “Byumvikana bite ko umugabo kugeza uyu munsi wa none ari we ugomba kujya gukwa umugore, kuki umugore atajya gukwa?”

Yavuze ko hari abagabo babyuririraho bagahohotera abagore bitwaje ko babatanzeho ikiguzi.

Ati “Umugabo akaba afite iyo myumvire akabwira umugore ngo ‘narakwishakiye ndanagukwa ubwo uri uwanjye’. Ku bantu bataratera imbere mu mitekerereze usanga icyo nacyo ari ipfundo rituma abantu batumva vuba iyo politike ya Leta y’ubwuzuzanye.”

Ku bwe asanga bakwiye kwigisha abantu ko ari ‘ubwuzuzanye’ kuko abagabo bamwe batumva ukuntu baringanira n’umugore bashatse bakamukwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait, yavuze ko nk’ubuyobozi bazakora ubuvugizi bagamije ko bimwe mu biri mu muco nyarwanda byahinduka kuko bitajyanye n’igihe.

Ati “Nibyo hagomba kujyaho ubuvugizi kuko nk’uko mwabobonye hari ibyo tuvoma mu muco wacu, hari ibiza bizanye n’iterambere aho rigeze ariko nanone ntitugomba kwiyibagiza umuco wacu. Bisaba rero gukomeza kwegera imiryango no gukomeza kuganira ndetse no kwihesha agaciro kuko umugore, umukobwa ntabwo ari igikoresho bajyana ku isoko cyangwa bajya kugura ku isoko.”

Yakomeje agira ati “Tugomba rero gukomeza kuguma mu muco wacu ariko nanone tunareba niba hari n’ikindi cyo kongeraho, cyongerweho ariko giha icyubahiro umuntu cyane cyane nk’umunyarwanda.”

Perezida wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Dr Gahongayire Liberatha yavuze ko inkwano itagakwiye kwambura umukobwa uburenganzira bwe.

Asanga kugira ngo inkwano iveho cyangwa isimbuzwe ikindi hakwiye ibiganiro hagati y’Abanyarwanda ubwabo.

Ati “Ku nkwano kugira ngo iveho ntabwo ari Pro-Femmes, ni sosiyete nyarwanda. Ese sosiyete nyarwanda irabona inkwano yari iri mu muco yavaho? Aho ngaho ni ukuganira. Ese niba yavaho yasimburwa n’iki cyangwa se byagenda gute? Ntabwo ari ngombwa ko bihunduka itegeko; icyangombwa ni uko abantu bazi y’uko buri wese afite uburenganzira bungana n’ubwundi.”

Yavuze ko kera mu muco nyarwanda bakwaga inka ndetse hakazatangwa indongoranyo ku buryo iyo itatangwaga umuntu yashoboraga no kujya kuyiregera.

Gusa kuri ubu ntabwo gutanga indongoranyo byashoboka kuko ahenshi bakwa amafaranga.

Bamwe mu bayobozi batanze ibitekerezo bavuze ko inkwano ikwiriye kuvaho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .