00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye bigaragara mu Ngoro y’Abami i Nyanza (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 28 July 2018 saa 05:36
Yasuwe :

Mu Karere ka Nyanza ahitwa mu Rukari, ni ho hari Ingoro y’Abami b’u Rwanda igaragaramo amateka yihariye kandi ateye amatsiko, ku buryo buri wese uhasuye amara umwanya areba ibimenyetso bihari bigaragaza uko Abami b’u Rwanda babagaho ndese n’umuco wihariye w’abenegihugu.

Nyanza yafatwaga nk’Umurwa w’Ubwami kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19 kugeza mu mwaka wa 1961. Icyo gihe hatuye Abami barimo Kigeri IV Rwabugiri, Yuhi V Musinga, Mutara III Rudahigwa na Kigeri V Ndahindurwa.

Aha mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana niho hari Ingoro z’Abami, hahoze urugo rw’Umwami Mutara wa III Rudahigwa wabatijwe Charles Leon Pierre, watwaye u Rwanda kuva mu mwaka w’1931 kugeza mu mwaka w’1959.

Habitse amateka akomeye y’Igihugu kuko niho hagaraga ibimenyetso bitandukanye by’Ingoma ya Cyami n’ibikoresho bitandukanye bigaragaza umuco w’Abanyarwanda byakoreshwaga hambere.

IGIHE yasuye mu Rukari ahari Ingoro y’Abami b’u Rwanda yibonera ibyiza bihari biteye amatsiko.

Ingoro y’Abami igizwe n’ibice bine; icya mbere ni Ingoro Umwami Yuhi V Musinga yabayemo n’abandi bamubanjirije bose, igaragiwe n’izindi nzu ebyiri za kagondo (Iy’amata ndetse ndetse n’iy’inzoga). Igice cya kabiri kigizwe n’inyambo (inka z’amahembe ashyorongoshyoye).

Icya gatatu ni ingoro y’Umwami Mutara III Rudahigwa, naho icya kane kigizwe n’umusezero (aho Abami batabarije i Mwima).

Inzu umwami yabagamo ifite itandukaniro n’izindi z’abanyarwanda basanzwe kuko ifite amashyoro (uduti tubiri dushinze hejuru y’uruhamo rw’umuryango). Imbere igizwe n’imfuruka ebyiri, umugendo, icyotero, ikirambi, mu mbere ndetse n’igisasiro.

Muri bimwe mu bintu bimurikwa mu Ngoro y’Abami harimo izo nzu ubwazo n’ibice bizigize n’ibimenyetso bisobanura ubuzima Umwami yabagamo umunsi ku munsi. Harimo ibikoresho bitandukanye birimo inteko (intebe umwami yicaragaho); Intwaro zigizwe n’ingabo, umuheto, icumu n’umutana urimo imyambi.

Harimo kandi Igisasiro (uburiri bw’umwami), ibiseke, inkangara ndetse n’agacuma yanyweragamo.

Hagaragara indi nzu yitwaha ‘Inzu iy’Amata’ igaragaramo ibisabo n’ibyansi biteretse ku ruhimbi. Muri iyo nzu habagamo umukobwa w’isugi wabaga ashinzwe gutereka amata y’Ibwami (yitwaga Umuterekamata w’Ibwami).

Hari kandi ‘Inzu y’Inzoga’ igaragaramo ibibindi, intango, ibicuma, uruho, imiheha n’ibindi. Iyo nzu yakorwagamo n’umusore w’imanzi witwaga Umuziritsi w’Inzoga z’Ibwami.

Mu Rukari kandi hagaraga inka z’inyambo zifite amahembe ashyorongoshyoye. Amateka agaragaza ko zari inka z’icyubahiro zagiraga umumaro mu birori no kumurikwa imbere y’umwami zitamirijwe imitako: Inkomo ifite incunda zitembera mu ruhanga n’igikubwe kiri mu ijosi.

Mu rugo rw’Umwami haboneka ikibumbiro inka zinyweramo amazi, iriba ndetse n’uruhongore rw’inyana zazo. Aho hose hari ibicaniro bifite umumaro wo kwirukana amasazi.

Hagaraga kandi Ingoro y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa yubatswe n’Ababiligi mu mwaka wa 1932; igaragaramo bimwe mu bikoresho byakoreshejwe n’Umwami birimo utubati, ameza, intebe na zimwe mu mpano yahawe.

Imbere mu Ngoro y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa habonekamo kandi amateka y’u Rwanda yanditse mu binyejana bitanu bishize.

Ingoro y’Abami mu Rukari ni imwe muziboneka mu Rwanda zisurwa cyane n’abantu bi’ingeri zitandukanye barimo abakuru n’abato.

Umuyobozi Mukuru w’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, aherutse gutangaza ko ku mwaka abantu bagera ku bihumbi 200 ari bo basura ingoro umunani ziri mu gihugu, kandi abenshi ari Abanyarwanda ndetse bagenda biyongera.

Yagize ati “Imibare dufite kugera mu 2016 igaragaza ko abagera ku bihumbi 200 ari bo basura ingoro zose dufite mu Rwanda, kandi byongera umubare w’amafaranga kuko ku mwaka zinjiza agera kuri miliyoni 200Frw. Igishimishije ni uko Abanyarwanda bo mu gihugu bazisura bamaze kuba benshi cyane ku kigero cya 70% ariko si ko byahoze, kera byari ukundi kuko byatangiye zisurwa n’abanyamahanga gusa”.

Usibye Ingoro y’Abami iri mu Rukari i Nyanza, mu Rwanda haboneka izindi zirimo Ingoro Nkuru y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu Karere ka Huye n’iy’Ibidukikije mu Karere ka Karongi.

Hari kandi Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubora Igihugu iri ku Murindi mu Karere ka Gicumbi, naho mu Mujyi wa Kigali hari eshatu arizo iy’Amateka y’Ubukoloni bw’Abadage (ahazwi nko kwa Richard Kandt), Iy’Ubugeni n’ubuhanzi i Kanombe n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Bamwe mu bavuza ingoma bakira abashyitsi iyo basuye mu Rukari ahari Ingoro y'Abami b'u Rwanda
Bimwe mu bibindi byifashishwaga i Bwami mu gutereka inzoga
Igicaniro cy'inka gifite umumaro wo kwirukana amasazi
Igisasiro (uburiri bw’umwami), gikikijwe n'ibiseke, inkangara ndetse n’agacuma yanyweragamo
Igisasriro cy'umwami (uburiri Umwami yaryamagaho
Igisenge cy'inzu Umwami yabagamo urebeye imbere
Imbere mu Ngoro y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa hagaraga ibimenyetso by'amateka y'u rwanda mu bihe byo hambere
Imbere mu Ngoro y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa
Imbere mu nzu umwami yabagamo, abana bicaye ku misambi bateze amatwi
Ingoro y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa yubatswe n’Ababiligi mu mwaka wa 1932
Ku bikingi by'irembo byabaga biriho igiti cy'umuvumu
Kwinjira mu ngoro y'umwami bisaba gukuramo inkweto
Mu Rukari i Nyanza hasurwa n'abantu benshi bashaka gusobanukirwa amateka y'i Bwami
Mu Rukari hari inka z'inyambo zifite amahembe asongosoye
Inka z'inyambo zitamirijwe imitako irimo Inkomo ifite incunda zitembera mu ruhanga n’igikubwe cyiri mu ijosi
Inteko (intebe umwami yicaragaho iri imbere y'Inkingi y'imbabazi
Inzu Umwami yabagamo ifite itandukaniro n’izindi kuko ifite amashyoro (uduti tubiri dushinze hejuru y’uruhamo rw’umuryango)
Inzu y’amata i Bwami igaragaramo ibisabo, ibyansi biteretse ku ruhimbi
Inzu y'inzoga igaragaramo ibibindi intango, ibicuma, uruho, imiheha n'ibindi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .