00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri MC Philos, umuhanga mu by’imiti wiyeguriye kuyobora imisango n’ibirori

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 August 2021 saa 10:09
Yasuwe :

Nsengeyukuri Jean Damascène [MC Philos] ni izina rimaze gushinga imizi mu misango Nyarwanda, mu kuyobora ibirori, gusaba no gusabwa umugeni mu buhanga bwuzuye ikeshamvugo n’ubuvanganzo binyura amatwi.

Ni umugabo w’igikwerere, waminuje ibijyanye n’imiti ivura abantu ‘Pharmacy’ ariko akaba akora ibijyanye n’imisango Nyarwanda ku buryo abamwumva n’abamureba bakeka ko ari byo yize gusa.

Nk’uko tubikesha umusizi Nsanzabera Jean de Dieu mu gitabo “Umuco mu Buvanganzo”, Ubukwe ni umuhango mukuru mu ya kera na kare mu Banyarwanda, ukubiyemo imigenzo myinshi ijyanye n’ihuzwa ry’abifuza kubana.

Ubukwe ni umwe mu mihango yahuzaga abantu benshi nyuma y’uwo kubandwa kuko yose yabaga ari umutima w’imibereho y’Abanyarwanda umunsi ku wundi n’igihugu muri rusange.

Ni umuhango wagiraga imigenzo myinshi harimo kurambagiza, gufata irembo, gusaba umugeni, umugenzo wo gukosha, uwo gutebutsa, gushyingira n’ibindi.

Uwavuga ko Mc Philos ari umwe mu banyamisango bihagazeho mu Rwanda bitewe n’ubuhanga n’indangagaciro agaragaza ntabwo yaba aciye umugani ku manywa.

Ni umunyamisango wihebeye umuco Nyarwanda umaze kubaka izina haba mu kuba umushingwabirori, gusaba cyangwa gusabwa umugeni mu buhanga buhanitse.

Uyu mugabo yabyirutse yifuza kwiga ubuganga cyangwa gukora itangazamakuru; yaje gukabya inzozi zo kuba umuhanga mu by’imiti ivura abantu (Pharmacist).

Mu kiganiro yangiranye na IGIHE, MC Philos yavuze ko mu gihe yari arimo gusoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu 2003 aribwo yagize abajyanama bamukundisha kwiga “sciences”.

Yaje kugira amahirwe yo kubyiga mu ishuri rya Collège du Christ-Roi de Nyanza, ari naho yatangiriye gukabya inzozi zo kuba umuganga.

Mc Philos watorejwe kuri Alitari yavuyemo intyoza

Mc Philos wari umuhanga cyane ni umwe mu banyeshuri bifashishwaga mu gusoma ijambo ry’Imana mu misa za buri munsi zo muri Collège Christ-Roi ndetse n’izo kuri Paruwasi ya Kristu Umwami y’i Nyanza.

Ati “Ndi umwe mu bifashishwaga n’iri shuri mu minsi mikuru itandukanye, hateraniye abakomeye barimo abasenyeri, abayobozi mu nzego bwite za Leta n’abandi.”

Avuga ko guhabwa aya mahirwe byagiye bimutinyura cyane kuvugira mu ruhame no kwigirira icyizere. Nyuma yo kurangiza kwiga muri iri shuri yaje no kuba umwarimu aho yatangiye mu 2010.

Nsengeyukuri Jean Damascène [MC Philos] amaze gushinga imizi mu misango Nyarwanda, ni umwe mu bazi, banakoresha Ikinyarwanda gitomoye

Amaze guhamya ibigwi mu kuyobora ibirori

Mc Philos amaze kuyobora ubukwe bwinshi bwiganjemo ubw’ibyamamare n’abandi bantu batandukanye. Ni we wayoboye ubukwe bw’umuhanzi Papi Clever &Dorcas bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana; yanayoboye ubukwe bw’umunyamakuru Mike Karangwa.

Ababyibuka kandi bamubonye ayobora ubukwe bwa Ev Uwagaba Joseph caleb, ubwo kwa Bishop Sibomana Jean wahoze ayobora ADEPR, n’ubukwe bwo kwa Apôtre Gasarasi Samson washinze Itorero rya EPMR.

Ni umwe mu bakunze kwifashishwa mu birori bya bamwe mu bayobozi bakomeye mu Rwanda. Usibye kuyobora ubukwe bwa benshi mu buhanga buhanitse kandi bunyura bose, inganzo yaragutse agera aho gusaba no gusabisha abageni.

Yigiye ku birenge by’abamubanjirije

MC Philos yavuze ko kuva na kera akiga mu mashuri abanza yakuze akunda cyane umuco Nyarwanda.

Ati “Nagize amahirwe yo gukurira mu muryango w’abataramyi bazi neza amateka kandi bakomeye ku muco, ngenda mbigiraho byinshi.”

N’ubwo ibyo akora ari impano akomora mu muryango, avuga ko inganzo ye yagiye yaguka hari abo yigiyeho bamubanjirije.

Inganzo ya Rugamba Cyprien, Alexis Kagame, Mgr Aloys Bigirumwami, umusizi Nsanzabera Jean de Dieu n’abandi avuga ko inganzo zabo zamufashije cyane muri uru rugendo.

Mc Philos uvuga ko afite intumbero yo gukomeza gusigasira umuco Nyarwanda no kuwutoza abakiri bato kugira ngo utazaca injishi, yize ibijyanye n’imiti ivura abantu (Pharmacy) mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Afite kandi Impamyabumenyi z’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, Masters eshatu zirimo iyo mu bijyanye na Pharmaceuticals Management, ibijyanye no gucunga imishinga ‘Project Management’ yavanye mu Buhinde n’iya Procurement and Supply Chain Management yakuye muri Kaminuza ya Kigali.

MC Philos afite inzozi zo gushinga ishuri ryigisha abato gukura bakunda umuco ndetse yatangiye gutanga amwe mu masomo yifashishije ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .