00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’Insigamugani: Aho umugabo aguye undi ateraho utwatsi

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 21 March 2019 saa 09:54
Yasuwe :

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu witaye ku wundi, akamugirira impuhwe mu kaga no mu ngorane arimo, akanamufasha kuzihonoka, nibwo bagira bati “Aho umugabo aguye uteraho utwatsi ”. Wakomotse kuri Cyilima Rujugira umwami w’u Rwanda mu gitero yagabye mu Bugesera bwa Nsoro; ahasaga umwaka wa 1700.

Hashize igihe kitari gito, umwami w’u Rwanda Cyilima Rujugira atsinze igitero cyari cyagabwe n’ibihugu bine byishyize hamwe ngo bihanagureho u Rwanda, ibyo ni u Burundi, Bugesera, Gisaka na Ndorwa.

Rimwe abanyarwanda bari mu Rugerero rw’i Mageregere h’i Kigali cya Mwendo mu Karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali, bukeye Cyilima Rujugira ajya kubasura, ahageze arababaza ati “Igituma mudashotora u Bugesera ngo mubwendereze twigerageze ni iki kandi mwibuka ko nabo bigeze kuza kudutera bafatanyije n’ibindi bihugu”.

Nuko babijyamo bemeranya kubihubukira nta mana yeze, Cyilima ubwe yiyemeza kuba umugaba; bukeye barashibura baratera. Ingabo z’i Bugesera zitwaga Imanzi zibibonye zityo zemeza Nsoro kuzibera umugaba nka Cyilima, ariko bajya inama yo kudashoka barwana n’ abanyarwanda; abanyabugesera bakagenda bahunga abanyarwanda amayembayembo, naho Abanyarwanda bagakeka ko ari ukubahunga byo kubatinya.

Bageze ku musozi witwa Gihinga abanyabugesera baca ibico; bakubira abanyarwanda hagati babatera icyorezo kibi.

Ingabo z’u Rwanda zitwaga Imanga zibonye ko zisumbirijwe zisigaye hagati y’urupfu n’umupfumu, zambura Rujugira umuheto we, kugira ngo adakomeza kurwana.

Zimaze kuwumwambura ziminjiramo agafu zata urukubo, zikwirwa imishwaro; Cyilima abonye ko ingabo ze zakwiye imishwaro, na we afumyamo ariruka Nsoro amwomaho.

Cyilima amaze kubanikira kuko ngo yatebukaga cyane, agera ku mukoke mugari, awusimbutse arateba ntiyawuzimiza, akubita ikirenge ku rutsike rwo hakurya ikiguja cyawo kirarimbuka kimurundumuriramo!

Ubwo Nsoro aba arahashinze amuhagarara hejuru abanguye icumu; abonye uko Cyilima yihebye amugirira impuhwe kuko mbere babanaga neza, kandi banabanye akiri igikomangoma, ubwo Rujugira yari yarahungiye mu Bugesera ubwo se Mazimpaka yashakaga kumwica.

Niko kumubwira ati “Ihishe vuba vuba nguhishe Imanzi zitaragushokeraho”. Cyilima arimwinyamwinya agerageza kwihisha ariko ubwoba ari bwose, akeka ko amushuka.

Rujugira amaze kwihisha neza aho badashobora kumubona, Nsoro arenzaho ibyatsi byinshi atwikira Rujugira. Imanzi zigeze aho, Nsoro arazirindagiza, ati “Nimuhogi twigendere Abanyarwanda ni abahanya, Cyilima yansize”.

Amaze kwikubura n’Imanzi ze, Cyilima asohoka muri wa mukoke umeze nk’ubuvumo, yiruka amasigamana ijoro ryose. Atungutse iwe mu Ruhango rwa Kigali, asanga rubanda bifashe majingwe bagira ngo yapfuye; bamukubise amaso barishima, bakoma akamo batera hejuru.

Ababonye arabamama abacecekesha cyane ababwira ati “Imana iruta Imanga kuko mwebwe ngabo zanjye z’Imanga mwampanye, ariko Imana y’i Rwanda yansohoje amahoro. Imana kandi iruta Imanzi, kuko yankuye mu nzara z’ingabo z’Imanzi za Nsoro zitifuzaga kumusonera”.

Nuko abandi nabo, abashaka kuvugira icyarimwe ko Imana iruta ingabo zose: ari Imanzi za Nsoro, ari n’Imanga za Cyilima n’izindi zenze zose iyo ziva zikajya bati “Imana iruta ingabo”.

Mu musozo w’ijambo rye ryo guhonoka urugamba rw’ubushotoranyi Rujugira yagabye mu Bugesera yagize ati “Iby’Imana yadukoreye ni byinshi kandi aho umugabo aguye, undi ateraho utwatsi”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .