00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’Insigamugani ‘Bakunda inkwi bakanga abashenyi’

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 10 October 2018 saa 12:20
Yasuwe :

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu ukunda ibintu kuruta ababikora, nibwo bavuga ngo “Bakunda inkwi bakanga abashenyi”.

Wakomotse kuri Rusangiza w’i Nduba ya Butare h’i Bwanacyambwe (Kigali), ahayinga mu wa 1700.

Icyo gihe hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira, maze umugabo witwaga Rusangiza ashaka umugore babyarana abana batatu, babiri b’abakobwa n’umuhungu umwe witwa Mugenzi.

Bukeye umugore arapfa, abana basigarana na Se. Abarera neza atinda gushaka undi mugore, avuga ko azashaka amaze kubashyingira bose.

Bishyize kera inshuti ze n’abavandimwe baraterana bati “Aho bigeze reka ibyo watubwiye ushake umugore nta mugabo wo kuba aho atagira umugore”. Basa n’abamukuye mu isoni, ahera ko areshya umugore ufite umwana ungana n’abe.

Amaze kuhagera, umwana akajya ajyana n’abo bandi gutashya (gusenya inkwi). Nyina amaze kumenyera abwira umuhungu we ati “Ntuzongere gutashya, jya ureka hatashye bariya twasanze”.

Buracya abana barabyuka, Mugenzi ahamagara uwo muhungu wa muka se ati “Ngwino tujye gutashya” undi ati “Ndarwaye” ariko ari ukubera ibyo nyina yamubwiye.

Abana bamusiga aho baragenda baratashya baragaruka. Bageze imuhira ibyo bagaburirwaga muka se abicamo kabiri; abagaburira ibitabahagije. Barasasa bararyama.

Umuseke wa mbere ukebye nyina wabo arabaturumbura ati “Nimubyuke mujye gutashya mwakerewe”. Mugenzi ahamagara mwene muka se ati “Ngwino tujye gutashya”. Umwana aramwihorera. Nyina abwira Mugenzi ati “Aho yakubwiriye ko arwaye nta bwo wabyumvise?”

Mugenzi abwira bashiki be ati “Nimuze tujye gutashya tureke Umwana w’abandi”. Muka se yumvise ayo magambo ababwiye ararakara, Mugenzi na we agenda arakaye. Bageze mu nzira abwira bashiki be ati “Mbese mwumvise uko muka so yambwiye? Bati “Twagutanze kubyumva”. Bagenda barakariye muka se.

Abana baratashya bahambira inkwi barataha. Bageze imuhira basuhuza muka se arabihorera. Bicara aho yanga no kubafungurira, ahubwo aribohera yibyinira. Abana barakomeza bikubira mu mfuruka.

Hacaho akanya Rusangiza aratunguka asuhuza umugore. Undi amwikiriza ati “Nta kwirirwa abana bawe bandembeje. Nabafunguriye barabyanga”. Abana barumirwa.

Mugenzi abwira muka se ati “Mwereke ibyo watugaburiye tukabyanga”. Muka se avugana uburakari ati “Ese najyaga kubigira umurato nkabigumisha aho ngo mbyereke so? Rusangiza arabadukira arabatonganya ndetse aranabakubita.

Baraburana, buracya na none muka se arabaturumbura ati “Mwakererewe mujye gutashya”. Mugenzi akangura mwene muka se ati “Shahu nturakira ngo tujye gutashya”. Nyina aramwumva ati ‘Mbese umwana wanjye umushakaho iki? Rusangiza na we yungamo, ati ‘Mbe Mugenzi uwo mwana hari uwamugushinze ngo mujye mujyana?’

Mugenzi abwira bashiki be ati “Nimuze tujye gutashya”. Baragenda baratashya baraza. Noneho muka se ntiyabareba n’irihumye na none, barara ubusa. Umuseke utambitse Mugenzi ajya kuzana ba se wabo n’inshuti. Bamaze guterana arega se aramutsinda. Babwira Rusangiza bati “lhane kuri iyo ngeso ndetse uhane n’umugore wawe muragira nabi”.

Umugore abyumvise akaza umurego, abwira umugabo we ati “Ntabwo nzogere kugaburira indashima, shaka undi mugore jye ndananiwe”. Umugabo abyumvise ararakara, abwira Mugenzi ati “Niba udakunze kumvira umugore wanjye, ushake aho uzajya”.

Mugenzi we yari amaze kuba ingaragu, na we biramurakaza. Bucya ahamagara abaturanyi na ba se wabo arega se aramutsinda. Bategeka Rusangiza kudacumura abana be.

Bamaze gutirimuka, muka se arashega ati “amagambo bakubwiye nayumvise none ngusezeyeho ngiye iwacu”. Umugabo ati “Aho kugenda wowe nihagenda abagusuzugura”. Abana baramena barigendera bajya kwa se wabo. Rusangiza abakurikirayo arabamenesha.

Noneho barumuna be bashorera abo bana bajya kubaregesha ibwami kwa Cyilima i Ntora. Batumiza Rusangiza n’umugore we. Bageze i Ntora baraburana. Abana baramutsinda bafatanyije na ba se wabo.

Abagabo bari aho nabo barumirwa bati “Koko abantu bakunda inkwi bakanga abashenyi”. Basaba Rusangiza n’umugore kwisubiraho.

Nuko iryo jambo ry’ubuhemu bwa Rusangiza n’umugore riba igitaramo, kugeza igihe rihinduka umugani baca babonye umuntu wese ukunda ibintu akanga ababikora, bakawumukosoza bagira bati “Bakunda inkwi bakanga abashenyi”.

Gukunda inkwi ukanga abashenyi = Gukunda ibintu ukanga nyirabyo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .