00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’Insigamugani ‘Byasubiye i Rudubi’

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 27 December 2018 saa 12:10
Yasuwe :

Uyu mugani “Byasubiye i rudubi” cyangwa “Yisubije i rudubi” bawuca iyo babonye umuntu usubiye mu kaga yari yazikutsemo akongera gukena; banabivugira kandi no ku muntu wari urwaye indwara ikomeye, yayijajaraho agahe gato ikongera kumusubiranayo.

Wakomotse kuri Karengera ka Matabaro ya Mporwiki w’i Rudubi rwa Nyange mu Budaha (Kibuye); ahagana mu mwaka w’i 1500; wongera no kwitamanzurira kuri Munigantama ya Nyiramuhenga w’i Kawangire mu Buganza bwa ruguru (Kibungo), ahagana mu mwaka w’i 1900.

Karengera ka Matabaro yabayeho ku ngoma ya Yuhi Gahima; bari barabundanye mu Karambo ka Rukore (Tumba, Byumba) barahabundukana. Bamaze kubunduka bagiye ku mugaragaro, Gahima aramutonesha cyane; dore ko yari yarabanje gutoneshwa na nyina Matama kuko yari umutasi we.

Yajyaga amwohereza ibwami kumwumvira amagambo no kumutatira uko Nyirahondi Shetsa ameranye na Mibambwe, kuko yahoraga akeka ko ibyo Mibambwe amwoherereza ari ukumushuka kubera ko we yari umunyamahangakazi, kandi akaba yari afite akana gato ka bucura ’bwa Mibambwe; naho Nyirahondi ari we nyina w’igikomangoma Hondi yari afite abana benshi b’abasore harimo Hondi wakekwagaho kuba umwami uzazungura ingoma ya se.

Ni cyo cyatumaga Matama yikeka ko bamubeshya ashyiraho Karengera ngo amubere ingenza. Ibyo bituma na Mibambwe akunda Karengera kuko abona ari we nyina amutumaho; akanamutegeka kuzajya amuhaka neza akazamukiza.

Nuko Matama na Gahima bamaze kwima begurira Karengera u Budaha bwose, yimuka mu gikombe cya Rudubi, aho Se na Sekuru bari batuye, atura kuri Nyange.

Haciyeho iminsi Gahima arwara amaso amutindaho, ariko Mpande ya Rusanga w’i Cyotamakara cy’i Buhanga ayamuvura mu by’ubwiru. Amaze gukira, abapfumu n’Abiru bavuga ko yari yayatewe na bakuru be bene Nyirahondi bapfuye baguye mu rugamba rwo kurwanira ingoma na we.

Baraguriza uzajya abaterekera; bemeza Karengera kuko bavaga inda imwe. (Ibwami ntibashoboraga guterekera uwabazize; bashakaga umuntu muri bene wabo akaba ari we uzajya amuterekera).

Karengera rero bamutegeka kuzajya ajya guterekera bene Mibambwe na Nyirahondi bapfuye bazize kurwanira ingoma. Bakamuha inka n’ibindi by’imiterekero ajyana i Remera ry’Abaforongo, aho baterekererwaga.

Bimaze iminsi ajya guterekera, na we afatwa n’indwara y’amaso, ndetse apfusha n’abana. Araguje bamuragurira ko ari bene Nyirahondi azize. Kuva ubwo ibwami bamuha intsinzi yo kubaterekera akabyiyerekezaho ntabyite iby’ibwami. Abanzi be bajyanaga guterekera baba babonye inzira yo kumurega ko atagiterekerera ibwami yiterekerera ku giti cye.

Ibwami babyumvise bashyiraho ingenza zo kumenya imvaho. Ziramukeza zimuhakwaho. Mbese zimujya mu nda zisanga; ngo zizahamye ko ibyo bamurega ari byo koko. Ibwami bashaka kumutanga; barabitinya kugira ngo batiyongerera abazimu bakagwira. Ni bwo bemeje kumunyaga u Budaha babwegurira Binega bya Rubasha n’Umwenebwimba.

Nuko Karengera yimuka i Nyange, asubira mu matongo yabo; arahakenera n’abana be bicwa n’ubworo kuko ibwami bari baratinye kumutanga ngo atabongerera abazimu.

Kuva ubwo rero mu Rwanda babona umuntu ucumuye akanyagwa agasubira mu mbirayungwe y’akaga, bati “Yisubije i Rudubi; ni we wizize”.

Naho gusubira i Rudubi byo kuri Munigantama w’i Kawangire, nyina Nyiramuhenga yari umuja wa Nyiramavugo Nyiramongi nyina wa Rwogera; dore ko kera abana b’abaja bitirirwaga ba nyina, kuko ari bo bamenyekanaga.

Nyiramuhenga rero yahatswe na Rwogera agabana imisozi n’inka z’ibiti. Bukeye abyara umwana w’umuhungu, amwita Munigantama. Aramurera, akurira muri ubwo bukire bwa nyina.

Aho Rwogera na Nyiramavugo bamariye gutanga, Nyiramuhenga na we arapfa. Ubwo hima Rwabugili na nyina Murorunkwere. Murorunkwere yanga Munigantama amuziza ko we na nyina bamusuzuguraga.

Bidatinze yaramunyaze, Munigantama arakena. Nyiramavugo yanga kumuha umuriro ngo atishumbusha. (Umuriro ni inka ibwami bahaga uwo bari banyaze: yaba inyana cyangwa ikimasa; yamara kuyibona, inshuti zigatinyuka kumushumbusha kuko abonye agahenge ibwami).

Nuko Munigantama arakena cyane. Bigeze aho yigira inama yo gukeza Nyirimigabo, ajyayo, ahageze Nyirimigabo aramurangarana. Munigantama abuze uko agira, yibuka ko yabanye na Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro bakiri abana. Araboneza, amusanga i Jali na Jabana. Agezeyo, Gacinya aramuyoberwa.

Munigantama aramwibwira. Bararamukanya, baraganira. Gacinya agira agahinda; amufata ukuboko, amujyana mu bozi bamuha amata. Ategeka abozi kumusasira; aramubashinga. Na bo bamwitaho. Bigize bitya, Munigantama aba Munigantama wa mbere ! Gacinya amuha inka z’ibiti n’umusozi Rubungo; arakira, aradendeza.

Bukeye Nzigiye ya Rwishyura na we aza gukeza Gacinya ahunze Rwigenza kuko yamusambanyirizaga umugore. Ageze kwa Gacinya Munigantama amubera ikiraro aramutunga kugeza igihe Gacinya agabiye Nzigiye inka z’amabuguma ngo ajye kuzigwatiriza.

Azigejeje iwe aho kuzigwatiriza arazibangurira zirabyara. Muri iyo minsi Rwabugili yugama imvura i Mukarange kwa Nzigiye, ashima uburyo umugore we Nyirakayogera afata inyana neza, ndetse aramushashisha. Ubwo bwuzu butuma Nzigiye agabana Umutara wose n’inka.

Hagati aho, Munigantama abana n’umugore wa Gacinya birambuye. Gacinya amaze kubimenya arakarira Munigantama, aramunyaga, aramuboha. Munigantama abura iyo ajya; agumya kuzerera. Bukeye yibuka ko yagiriye Nzigiye neza, ati “Mfuye kujyayo, ndebe uko yangenza”. Aragenda amusanga i Mukarange.

Nzigiye amubonye biramubabaza. Akagira inzu yitwa Irudubi, yabagamo ibyo bamutuye byose ndetse n’andi mazu ayikikije yose yitwaga Irudubi. Hakabamo imitsama n’amahembe y’inzovu n’impu z’ingwe n’ibindi by’amakoro n’amaturo; ayishyiramo Munigantama ngo ayitegeke. Anamugabira umusozi witwa Kawangire uri muri i Rukara, Munigantama arawutwara, arubaka arakira aradendeza. Bitinze, Nzigiye amubwira kujyana na bya bintu byabaga Irudubi. Arabyimura abijyana iwe i Kawangire.

Hacaho iminsi ingeso ye yo gusambana irubura. Ajya gusambanya Nyirakayogera muka Nzigiye. Umugore aramwangira; ahubwo amuregera umugabo we; ati “Ubundi nari nzi ko ndi umugore wawe wenyine, sinari nzi ko umfatanije n’abagaragu bawe”.

Nzigiye ati “Ibyo se uvuga ni ibiki ? Nyirakayogera, ati “Ni rya shyano ry’umwana w’umugore ngo ni Munigantama ryaje rishaka kunshashisha ku buriri bwawe” Nzigiye abyumvise ararakara. Aramutumiza. Intumwa imusanga i Kawangire, imubwira ko bayimutumye kandi inamuburira ko bamutumiriye kuburana na Nyirakayogera.

Munigantama akomyeho agatima agira ubwoba. Intumwa ayiha inka ebyiri z’imbyeyi, ati “Genda uvuge ko utahansanze”. Intumwa irahindukira ibikojeje Nzigiye arushaho kurakara arabisha. Buracya yohereza igitero i Kawangire, ngo bamunyage bamusenyere kandi bamufate bamuzane aboshye.

Baragenda, bagezeyo basanga Munigantama yacitse yigiriye i Ndorwa. Baranyaga, barasenya, bya bintu byose barabyikorera, babijyana i Mukarange. Nzigiye ategeka ko babisubiza muri ya nzu yabyo yitwa Irudubi.

Nuko abari bazi kwa Munigantama bagera kuri ayo matongo bakabaza ab’aho, bati “Mbese ibintu byabaga aha byakubiswe na nkuba ki? Abanyakawangire bakabasubiza, bati “Byasubiye Irudubi”.

Ibintu bigabirwa Nkubana n’umuhungu we Rwabitanga, baratunga baratunganirwa. Bamaze kugwiza inka bazita Urudubi na Domidomi. Ubwo rero ibyo bintu byasubiye Irudubi mu mazu ya Nzigiye ni byo byavuyeho ubwehe bwo kongera gutindahara kwa Munigantama.

Niyo mpamvu rubanda babifatiyeho, babona umuntu wari wararokotse akaga yongeye kukazikamarno bakagira, bati “Nta mugayo ibye byasubiye Irudubi”

Ibwami wasangaga hakoraniye abantu benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .