00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’Insigamugani ‘Nta mutware uba Kabeba’

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 8 November 2018 saa 10:59
Yasuwe :

Uyu mugani bawuca bawendeye ku muntu w’umukene ugabanye bitakekwaga, noneho abamusumba bakiha gukomeza kumusuzugura by’ishyari; iyo amaze kubigaranzuza ububasha, rubanda bagira bati ‘Nta mutware uba Kabeba!’

Wakomotse ku musinga w’umuhoryo witwa Kabeba mu Bunyambilili (Nyamagabe) ahayinga umwaka w’i 1500.

Icyo gihe, Ruganzu Ndoli yabundutse i Karagwe k’Abahinda muri Tanzaniya aho yari yabundiye kwa Nyirasenge Nyabunyana aza kubundura u Rwanda arangamiye Abahinza bari bararwigabagabanije; barimo Rubingo yiciye iwe kuri Jali aho bita mu nzoga za Rubingo zibira ntizisese zikanyobwa n’abatabazi.

Ruganzu amaze kwica Rubingo yateye Nyaruzi rwa Haramanga mu Mukindo wa Makwaza h’i Burwi mu Ndara; aramwica. Amaze kumwica ahindukirana i Ruhande yica Mapandahande ngo avire i Ruhande rimwe.

Ubwo araboneza ajya kwica Mbebirimabya mu Buhanda bwa Gatovu mu Kabagali; yica na Rutokirutukura mu Rutukuru rwa Muhanga, abona gusubira iwe i Ruhashya na Mara ku murwa we wa mbere.

Amaze kugera i Ruhashya, ashyira urugerero i Gatovu kugira ngo azabone uko atera Gisurere hakurya yaho mu Bunyambilili, mu Basinga bo kuri Suti, ari bo bo kwa Buroro bwaroraga impugu ibisiga bikumira hejuru.

Yajyanye na Muvunyi wa Karema, Ishyogo rya Karema Sebitana, Mugabo utuma zijya mu Itorero wa Rwitega, ajyana na Rucinya ruciye bugufi, ajyana na Senyabyambu. Baragenda bajya gukeza Gisurere bamubwira ko bacitse Ruganzu.

Gisurere abyumvise biramushimisha kuko akejwe n’abo bagabo b’imiheto y’inkingi, bazi kumasha bakamenya n’indi mihango y’ubutore. Gisurere arabakira arabahaka arabakunda cyane. Na bo bagumya kurushaho kumukunda; ariko byo kumwiyegereza.

Gisurere uwo yakundaga guhiga. Ruganzu n’abagaragu be babibonye batuma ku Bisumizi (Ingabo za Ruganzu) ngo bagandike kuri Mwogo. Barahagandika. Bukeye Gisurere arambuka ajya guhiga ku musozi witwa Nyagane. Ajyana n’ingabo ze z’i Bunyambilili, na Ruganzu n’abagaragu be.

Barahiga, bishyira kera, Ruganzu akaba yabwiye abagaragu be bajyanye, ati “Mugumye mushuke Abanyambilili mwiruke nanjye nsigarane na Gisurere nze kumwica.”

Barahiga, barahiga, bigeze aho bavumbura imondo. Muvunyi na Rucinya n’imbwa bayirukaho, basiga Abanyambilili. Na bo biruka babakurikiye kugira ngo batabarusha ku bw’imihigo. Ruganzu asigarana na Gisurere.

Abonye ko basigaranye bombi bonyine abandi bamaze umusozi, aramushuka, ati “Reka twicare aha turuhuke barahadusanga”. Gisurere aremera baricara.

Ruganzu akaraga urushingo amutekerera itabi aramuhereza. Agitangira gutumura, Ruganzu amugwa mu ijosi aramunigagura amwicisha umunigo intumbi ajugunya aho, akurikira Abanyambilili n’abagaragu be. Amaze kubegera yongorera abe ibyo amaze gukora. Baranyererana bajya kuri Mwogo kubwira Ibisumuzi ko Gisurere yapfuye. Ubwo Ibisumuzi biba birasakiwe, bitera u Bunyambilili birabutikiza. Umuryango wa Gisurere wose urazima, harokokamo imbuzakurahira y’umukene yitwa Kabeba.

Ruganzu amaze kwigarurira u Bunyambilili, mu Rwanda haduka inzige na kagungu; ibintu biradogera inkuru ziracicikana ngo Ruganzu yishe Gisurere none byatumye inzige na kagungu byaduka mu myaka birayiyogoza.

Ibyo babivugaga kuko Gisurere n’umuryango we bari Abasinga b’Abahoryo; abanyamuhango bo kuvuma inzige, kagungu n’ibindi byona imyaka byadutse mu gihugu.

Ruganzu amaze kubyumva agira ubwoba; ahera ko abaririza abantu bakomoka kwa Gisurere baba baracitse ku icumu. Mu gihe bakibaririza, inzige na kagungu na byo bikomeza kwiyongera.

Bitinze, Abanyambilili batahura akagabo k’agakene kitwaga Kabeba. Babwira Ruganzu bati “Umuhoryo twamubonye, ariko si uwo gutunguka ibwami”. Ruganzu ati “Nimugende mumunzanire gusa”.

Baragenda bashorera Kabeba baramujyana n’ibwami. Ruganzu amubonye arishima, aramwuhagira baramusiga. Kabeba amaze kwitamura inzobe Ruganzu amukomorera u Bunyambilili n’ibyabo byose, bamutega isunzu ry’ubugabe, bajya kumutambagiza igihugu cye.

Ahageze Rubanda iramusuzugura karahava. Kabeba ajya kuregera Ruganzu abanze kumuyoboka. Bamwe baratangwa barapfa, abandi baranyagwa. Abasigaye babonye uko ibintu bihindutse baraharirwa baranyukirwa, baremera barayoboka, bararabuka batura amaturo.

Nuko amaze kudendeza, ingabo ze zijya inama yo kumukura izina rya Kabeba; ziti “Nta mutware wo kwitwa Kabeba”. Inama iranoga, bamwita Batsinda mu bami b’Abahoryo. Niryo ryakomeje gusimburana n’ayandi y’ubwami bw’i Buhoryo kugeza ku ngoma ya Musinga ubwo Ababiligi banyagaga Batsinda wa nyuma ku musozi wabo wa Suti, bawugabira Ntagozera ya Birasa w’umwega.

Inkuru rero ikwira u Rwanda; rubanda bayikurizaho umugani baca bashaka kumvisha ko umutegetsi wese uko ateye kose atagomba kuba insuzugurwa, bati “Nta mutware uba Kabeba”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .