00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’Insigamugani ‘Ntibakimucira n’akari urutega’

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 5 March 2019 saa 11:28
Yasuwe :

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uteragiranwa n’ubonetse wese kuko amaze kugera mu makuba agasuzugurika, ni we rubanda bavugiraho ngo “Ntibakimucira n’akari urutega”. Wakomotse kuri Bafenge muka Mukire, umuhinza wo mu Kinyaga (Cyangugu); ahasaga umwaka w’i 1500.

Ku mpenuka y’ingoma ya Ndahiro Cyamatare, i Kinyaga cyatwarwaga n’umuhinza witwa Mukire. Yari afite umugore witwa Bafenge; akaba umwibone kabuhariwe mu bandi bagore bo mu Kinyaga; akambara ubutega bw’aho bwiza bwitwaga Rukindu dore ko n’ubusanzwe ubutega bw’abagore b’abakire bwari bene ubwo bukava mu Kinyaga, naho rubandakazi bo bambaraga ubwitwa Ubujobano.

Ndahiro amaze gutanga himye umuhungu we Ndoli ari we Ruganzu Rugambirira abahunde rwa Muhumuza, Cyitatire cya Mutabazi kuko yitatiraga aho azatera ubwe. Nuko Ndoli yiyemeza guhiga abahinza bari mu Rwanda bose.

Mu ikubitiro yica Rubingo i Rutongo, yongera kwica Nyaruzi rwa Haramanga mu Mukindo wa Makwaza muri Butare, yica Mpandahande wari utuye i Ruhande, yica n’abandi bahinza benshi barimo umuhinzakazi Nyagakecuru muka Samukende ku Bisi bya Huye mu Bungwe h’i Butare.

Ruganzu amaze gukendereza abahinza bari mu Rwanda rwo hagati, yibuka Mukire wo mu Kinyaga; yoherezayo abatasi bo kumutata. Yoherezayo Muvunyi wa Karema karemajwe n’ibyuma, Ishyogo rya Karema Sebitana, mugabo utuma zijya mu itorero wa Rwitega wakubise Gogo uruguma rurenze inguriro. Agezeyo akeza umutware wa Mukire witwaga Gogo, undi aramwakira aramuhaka aramutonesha.

Bukeye Gogo abwira Muvunyi ati “Numvise ko iwanyu haba inka nziza, none uzanzanire inka y’iwanyu na njye nyitunge.” Muvunyi ati “ibyo nabyo ni ikitanduhije nzayikuzanira.” Amusezeraho ajya kuyimuzanira ariko amaze kumenya neza imico yo mu Kinyaga.

Araza abwira Ruganzu n’ingabo ze Ibisumizi ati “I Kinyaga cyose nakimaze n’amaguru, nabonye uko bifashe narabenguye nta mugabo urangwayo”, ati “Nkigerayo nakeje Gogo, umutware wa Mukire, none yantumye inka y’ino nziza yimpe nyimushyire”.

Ruganzu amuha inka nziza cyane yitwa Inguriro. Muvunyi ayishyira Gogo. Agishyira nzira, Ruganzu n’ibisumizi bamuza runono. Ageze kwa Gogo amutura Inguriro. Abanyakinyaga barayishima. Agumya kuyihungura ayikuyakuya byo kuyimurika amaryohereza. Muvunyi ayirenza inkoni ayikubita Gogo mu mutwe amutsindaho.

Ubwo Gogo amaze kugwa, Ibisumizi biba birahasesekaye. Barwana n’Abanyakinyaga inkundura karahava. Ingabo za Gogo ziraneshwa. Bahera ko batera no kwa Mukire arafatwa. Bamwambura intorezo ye y’ubuhinza aba ariyo Ruganzu amwicisha, bayizana ibwami mu minyago, ababuranyi bajya kurahira bakayimanika mu ruhamo rw’umuryango utsinzwe bakayimukubita ku gakanu.

Ni yo yavuyemo igitutsi batuka umuntu w’umugome bavuga ngo “Aragakubitwa Rwamukire”.

Nuko Mukire amaze gupfa iby’iwe biratatana, u Rwanda rwigarurira i Kinyaga ubwo. Wa mugore wa Mukire, Bufenge asigara yandagaye. Bwa butega bwa Rukindu yambaraga akajya abucisha inshuro, arabuhahisha burashira asigara yambaye ubuguru busa.

Abagore bo mu Kinyaga babibonye batyo baramwanjama baramusuzugura, bamubona bakamuseka bamukina ku mubyimba, ngo “Mbe bwa butega bwa Bufenge bwajya he? Bakamukwena bakamucira mu maso. Bufenge arandagara arandavura kugeza igihe yiyahuriye mu Kivu.

Umugani rero waduka ubwo uwo babonye ateragiranwa n’uwenze wese kuko amaze gukena akabura kivurira, bagahatiraho bagira bati “Ahe harashize dore nta we ukimucira n’akari urutega”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .