00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’Insigamugani ‘Umwana si nyina ga nyankobwa’

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 4 October 2018 saa 01:13
Yasuwe :

Uyu mugani umuntu awucira ku wo bari kumwe bitewe n’uko hadutse ikintu adashobora kumwunganiraho, nibwo yimyoza agira ati “umwana si nyina ga nyankobwa.”

Wakomotse ku mutwa Rushyana n’umukobwa we Nyankobwa hambere bitazwi ikirari.

Uwo mutwa yari afite umugore witwa Nyirarumogo, babyarana abana batatu b’abakobwa. Bamaze kubyara ubuheture Nyirarumogo arapfa. Rushyana asigara muri izo ndushyi yanga kuzishakiramo.

Akomeza kuzihahira arazirera zirakura. Bukeye hatera inzara iyogoza igihugu. Abapfa barapfa, abasuhuka barasuhuka, Rushyana na we abasuhukamo n’abana be.

Uw’imfura ari we Nyankobwa yari amaze kuba inkumi. Barashyogoza biriza umutaga barara nzira, ku munsi wa kabiri batunguka ku rugo rw’umututsi wapfushije intama barwinjiramo.

Nyirurugo yumvise ko Rushyana ari umutwa, aramubwira ati “Enda iyi ntumbi y’intama uyirye uzayinyishyure ibibindi.” Rushyana ati “Ndagushimiye ariko munancumbikire naje nsuhuka, ibibindi nzabikubumbira mba nkuroga.”

Baramucumbikira, intama umutwa arayibaga Nyankobwa arateka bihiye bararya bararyama. Bamaze kuryama, umutwa arasusuruka yibuka umugore we bituma ashaka kuryamana n’umukobwa we ariko arabitinya kuko kizira, akomeza gusuhuza imitima. Uko umukobwa akangutse agasanga se asuhuza imitima.

Bigeze aho aramuhamagara ati “Mbe dawe ko waraye uturamye byakugendekeye bite?” Rushyana atinya kumubwira icyamubujije ibitotsi gusa aravuga ati “Wigira icyo umbaza wa mwana we umwana si nyina ga Nyankobwa.” Umwana araceceka. Buracya bajya mu ibumba ryo kwishyura intama y’abandi. Bararizana babumba ibibindi barishyura, ibisigaye barabihahisha.

Baba aho, uko bwije Rushyana yaryama akarara asuhuza imitima. Umukobwa yamubaza ikibimutera, undi akamusubiza ababaye ngo “Jya undeka wa mwana we umwana si nyina ga nyankobwa.”

Baguma aho barahaha bigeza ubwo bahembuka. Ariko uko bwije Rushyana ntagoheke.

Bukeye Nyankobwa aramubaza ati “ariko uriya mugani uhora uncira uvuga ko umwana atari nyina uwumbwirira iki? Rushyana abura icyo asubiza, ariko na none bwije abisubiramo. Umukobwa biramurakaza.

Noneho Nyankobwa yigira inama yo gushaka inzoga. Amaze kuyibona atumira abatwa bakuru ba hafi aho arayibaha. Baranywa bagejeje hagati araterura ati “Dore icyo nabahamagariye. Twasigaranye na data ntiyaduhemukira, na twe kandi biba uko; none yadukanye umugani aca buri joro ageze ku buriri ngo Umwana si nyina ga Nyankobwa! Namubaza icyo awuciriye akakimpisha, jye ngakeka ko naba naramuhemukiye. Nimumumbarize irimuniga, maze niriba ubuhemu bwanjye mumpane”.

Abagabo amashyi ngo kacikaci ! Bati “Cyo Rushyana tubwire igituma ucira umwana uwo mugani ubutitsa.” Undi ati “Ntabatindiye icyo nywucira dore ngiki: Uyu mukobwa dore ni inkumi, ndamureba ankorera nkamushima imirimo ariko nagera ku buriri nkabura uwo turarana kandi ahari, ku mutima nti ‘Iyaba atari uwanjye’ Nuko nabura uko ngira ngasuhuza imitima ntyo.”

Abatwa babyumvise bariyamirira ariko bashima amagambo ya bombi. Bati “Koko Rushyana aravuga iby’ukuri umwana si nyina, akwiye umugore.”

Bamushakira umugore, Nyankobwa na we baramushyingira, babatandukanya batyo. Umugani rero uturuka aho, umuntu yaba agwiriwe n’icyo uwo bari kumwe adashoboye kumwunganiraho akakimubwirira mu marenga yiyiganisha uwo mutwa ati “Umwana si nyina ga Nyankobwa”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .