00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’Insigamugani ‘Yateje ubwega’

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 15 October 2018 saa 01:33
Yasuwe :

Uyu mugani bawuca iyo bumvise umuntu uvuga yamagirira cyane kugira ngo rubanda imugoboke, ni bwo bavuga ngo “Umva naka arateza ubwega”.

Wadukanywe na Rugaju rwa Mutimbo ari ku Rutabo rwa Kinazi mu Mayaga (Gitarama) ahasaga umwaka wa 1800.

Rimwe Yuhi Gahindiro yaraje inkera mu gitaramo cy’imihigo haza kubamo impaka ndende, bamwe bahiga ubugabo, abandi bahiga amatungo, ndetse bageza no ku mbwa z’intozo.

Gahindiro ati “Batware ndetse na mwe bahungu muri mwese, nta wandusha imbwa z’intozo yaba umuhutu, umutwa cyangwa umututsi. Uwabona izihwanye n’izanjye namugororera mu maso yanyu”.

Arahaguruka Marara ya Munana, ati “Ndi Ingaju bwara Umunyamutara! Uko muteraniye aha
mbarusha imbwa z’intozo; uwahwanya na njye namuha inka cumi ziteruriwe (imbyeyi).”

Rugaju rwa Mutimbo arakabuka ati “Ndi Nkuba y’imiheto! Urabeshya Marara ndetse ukabeshyana na mwene wanyu Gahindiro. Mwembi mbarusha imbwa z’ntozo. Uwabona izihwanye n’izanjye namuha ubushyo bw’inka z’imbyeyi.”

Abatware n’abahungu bari aho barababaza bati “Iyo mihigo yanyu se uko mubona, mubona yakiranuka buryo ki?

Marara atanguranwa ijambo ati “Dutume ku bahigi bimure imbwa zizateranire hano ibwami, maze tuzambikire rimwe duhige igishanga n’ishyamba icyarimwe, nicyo kizatumara impaka tukamenya ufite imbwa zirusha izindi ubutozo”.

Abatware n’abahungu bati “Ntihagire usubizayo twemeye irya Marara”.

Rugaju na Marara batuma ku bahigi babo ngo bimure imbwa zibasange i Murinja (Muyira, Butare).Ku munsi wa gatatu zibageraho, bamenyesha Gahindiro ko zaje. Na none araza inkera y’imihigo.

Mu gitondo bambikira umuhigo.Bageze mu ishyamba rya Rutabo, babanza kurenza ngo barebe imbwa zirenza kurusha izindi. Iza Rugaju zirusha izindi kubera imbwa Rukatanzogera yari izirimo yari intozo by’agahebuzo.

Barakomeza bararenza, bageze hagati ya Rutabo na Jenda, Rukatanzogera ivumbura imondo. Irayirukana irayitota, bigeze aho irayirara. Ihura n’intama z’umugabo Rwagacaya w’umwega wari utuye i Jenda na Kabugondo, yicamo imwe.

Rwagacaya arahurura ayiyisanga hejuru ayitera icumu ayiyitsinda aho ariko ntiyari azi nyirayo. Rukatanzogera imaze kugwa, abahigi baba barahashinze. Basanga yarinaze. Basubira inyuma kuyibikira Rugaju.

Abyumvise acika intege aricara, amarira amuzenga mu maso. Abwira Gahindiro ati “Umuhigo urapfuye sinahiga Rukatanzogera imaze gupfa”.

Gahindiro atuma abajya gufata Rwagacaya ngo bamuhorere Rukatanzogera. Baragenda baramufata baramuzana. Bamugejeje aho, Gahindiro abwira Rugaju ati “Muhore”.

Rugaju aramubaza ati “Uri bwoko ki sha? Undi ati “Ndi umwega w’umuswere”. Rugaju abwira Gahindiro, ati “Nta bwo nahorera Rukatanzogera umuswere. Natahe sinzabura ubundi bwega mpora”. Ubwo yavugaga abega yabasuzuguye.

Bageze ku Rutabo, abahigi ba Rugaju baramubwira, bati “Mbe harya ujya umenya ko ziriya ngo z’umudugudu ari umuryango w’abega?

Arazitegereza yiyumvira akanya, ageze aho abwira ingabo ze, ati “Niba ari iz’ubwega koko nimuvuze induru muhatere abo hakurya mu Burima babutege”.

Bavuza induru bakurikije imvugo ya Rugaju, ngo ni ubwega; bati “Rubanda rwo hakurya murasangwe ubwo bwega ntibubacike!” Uwo mudugudu barawusakiza, ubwega bw’aho baraburimarima.

Bamaze kuhateza itabi, inkuru irakorerana igera kuri Nyirayuhi Nyiratunga, nyina wa Gahindiro ivuga ngo “ak’abega karashize basigaye bahorerwa imbwa”.

Ahita ahamagaza Rugaju na Gahindiro ababaza icyatumye bahorera imbwa abega; dore ko yari umwegakazi. Rugaju aratanguranwa ati “Oya nyagasani nta bega twateje ahubwo twateje ubwega bwo ku Rutabo”. Abahungu bumvise iyo mvugo baratwarwa baraseka ndetse n’abatware bigumanyaga barerura baraseka. Nyirayuhi yumvise babihinduye ibitwenge arumirwa abura aho abituruka. Arekera iyo bicira aho.

Nuko imvugo yo guteza ubwega ivuka ubwo; baba bumvise umuntu uvuga cyane nk’iyo amatungo yamwoneye cyangwa avuga ibindi yamagirira kugira ngo rubanda bamugoboke bamutabare, bakabigereranya n’induru yavugiye ku Rutabo rwa Kinazi Rugaju ateje abega baho abita ubwega byo kubasuzugura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .