00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwa Kandt hatangiye umwihariko wo kwerekana amateka y’u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 18 December 2017 saa 11:31
Yasuwe :

Iyari Ingoro y’Umurage n’Amateka Kamere izwi nko kwa ‘Richard Kandt’ mu Mujyi wa Kigali, yamaze guhindurwa ingoro y’amateka yaranze u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni, ihindurirwa izina yitwa “Ingoro Ndangamurage yo kwa Kandt” (Kandt House Museum).

Iyi ngoro ivuguruye mu isura yafunguwe n’Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste, kuwa 17 Ukuboza 2017 mu muhango witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abaturutse mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’ Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert.

Ni umuhango wahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 150 Richard Kandt yari kuba yizihiza iyo aba akiriho kuko yavukiye i Posen muri Pologne ku wa 17 Ukuboza 1867, apfa ku wa 29 Mata 1918, aguye mu bitaro bya gisirikare bya Nuremberg mu Budage.

Iri vugurura risize byinshi mu byamurikwaga muri iyi ngoro byimuriwe mu Ngoro Ndangamurage y’Ibinyabuzima iri i Karongi naho iyo kwa Kandt ikusanyirizwamo ibyaranze amateka y’Abadage n’Abanyarwanda mu gihe cy’ubukoloni.

U Budage bwakolonije u Rwanda kuva mu 1885 kugeza mu 1918 ubwo Intambara ya Mbere y’Isi yarangiraga buyitsinzwe bugatakaza ibihugu byose bwari bufite birimo n’u Rwanda rwahise ruhabwa u Bubiligi ngo burucungire Umuryango w’Abibumbye.

Ubwo yafunguraga iyi nzu ndangamurage yo kwa Kandt, Ambasaderi Woeste yavuze ko u Budage bwazanye ibintu byinshi bigaragaza imibereho n’imitegereke mu Rwanda mu gihe cy’ubukoloni bigamije kwereka Abanyarwanda amateka yabo.

Yagize ati “Twashoboye kubona amashusho menshi mu Budage agaragaza uko ubuzima bwari bumeze mu Rwanda hagati ya 1898 na 1900. Ni amashusho atari yakabonywe n’umuntu wese kugeza ubu kandi ni meza cyane. Si amateka y’ubukoloni ahubwo ni amateka y’u Rwanda mu myaka 120 ishize kugira ngo Abanyarwanda bamenye amateka y’abakurambere babo.”

Dr. Woeste yashimiye Leta y’u Rwanda ku mavugurura irimo ikora mu ngoro ndangamurage zitandukanye agira, ati “Nk’iyi yari umurage w’amateka y’ibinyabuzima ariko ubu noneho iyi nzu igizwe icyo yari kwiriye kuba cyo kuva mu iyubakwa ryayo. Richard Kandt ni Umudage wa mbere watuye mu Rwanda kandi ahanga Umurwa Mukuru wa Kigali. Iyi ngoro irashimangira umubano urambye uri hagati y’u Rwanda n’u Budage.”

Umusaruro ugomba kwiyongera

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, yavuze ko uku guhindura ibimurikwa mu ngoro yo kwa Kandt byakomotse ku gitekerezo cy’abasenateri ubwo bayisuraga muri Gicurasi 2016.

Yagize “Twari tumaze amezi atandatu dukora ayo mavugurura, tukaba uyu munsi twatashye ibyo tumaze kugeraho bihagaze nko kuri 85%. Ntabwo ari ingoro ndangamurage nshya kuko iyi ngoro yatangiye mu 2004, ahubwo twatashye ibimurikwamo. Bizagira akamaro kanini kuko ubwiza bw’ibyarimo bwiyongereye, harimo amateka Abanyarwanda batari bamenyereye. Ni igikorwa twafatanyije na Leta y’u Budage n’Intara yaho ya Rhenanie Palatinat.”

Yongeyeho ati “Amafoto arimo, inyandiko n’umuziki hafi ya byose ni byo baduhaye byari byarajyanywe mu gihe bayoboraga iki gihugu nk’abakoloni, Ni umubano mwiza urimo uraba, bigaragara ko n’ibindi bikiriyo bazagenda babiduha. Hano rero hahindutse ku buryo n’umubare w’abahasura ugiye kwiyongera.”

Iyi ngoro irimo ibyumba byinshi bimurikwamo amashusho n’umuziki wacurangwaga n’Abanyarwanda muri za 1900, byose biranga imiterere y’igihugu; imiturire; imibanire y’Abanyarwanda; ubukoloni, ubugeni n’ubuhanzi; ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n’umuhigo; ubukoloni n’umwaduka w’Abanyaburayi mu Rwanda; imitegekere y’Abadage; u Rwanda mu ntambara ya mbere y’isi n’ibindi.

Biteganyijwe ko hazazanwa n’ibikoresho bifatika byakoreshwaga n’Abanyarwanda mu buzima busanzwe n’ibyakoreshejwe mu Ntambara ya Mbere y’Isi, kuri ubu bibitswe mu Budage.

Amb. Masozera yavuze ko iyi ngoro yajyaga isurwa n’abantu batarenze 12,000 bakinjiza miliyoni zigera kuri 18 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka ariko ubu bakaba biteze ko iyi mibare iziyongera mu rwego rwo kubyaza umusaruro ingoro ndangamurage.

Yongeyeho ko kugeza ubu hari ingoro z’umurage umunani mu Rwanda, enye muri zo zikaba zirmo gukorwamo amavugurura azatuma zihuzwa neza n’ibyo zigamije kumurika kandi zikarushaho gutanga umusaruro.

Kandt yabaye Rezida (umuyobozi) w’u Rwanda kuwa 15 Ugushyingo 1907, ahanga Kigali anasaba Umwami Yuhi V Musinga ko ariyo yaba umurwa mukuru w’u Rwanda aho kuba i Nyanza, asobanura uburyo Kigali ari nziza kuko yari iri hagati y’imisozi itatu ari yo Jali, Kigali n’uwa Rebero.

Kuwa 10 Nzeri 1908 hatangiye kubakwa ibiro bye byo gukoreramo i Nyarugenge ari nayo yari inzu ye atuyemo, ubu yabaye inzu ndangamurage.

Imisusire y'inzu ya Kandt yabagamo
Uretse kuba yaravuguwe, iyi nzu ni yo yubatswe na Richard Kandt, Rezida w'u Budage mu Rwanda mu 1908
Ingoro Ndangamurage yo kwa Kandt izajya yerekana ibyaranze amateka y'u Rwanda mu gihe cy'ubukoloni
Rimwe mu mapine abiri y'intwaro za rutura zakoreshejwe mu Ntambara ya Mbere y'Isi
Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste
Abashakashatsi n'abanditsi b'ibitabo bagize uruhare mu gukusanya amateka yaranze u Rwanda mu gihe cy'ubukoloni
Umuhanzikazi Sophie Nzayisenga yasusurukije abitabiriye imurikwa ry'umurage w'amateka kwa Richard Kandt

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .