00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu kwezi kumwe, Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside imaze gusurwa n’abantu igihumbi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 January 2018 saa 12:05
Yasuwe :

Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda cyatangaje ko kuva mu Ukuboza umwaka ushize ubwo hafungurwaga Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside, abantu 1000 bamaze kuyisura.

Iyi ngoro iherereye mu nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura, yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 13 Ukuboza 2017.

Iyi ngoro y’Amateka igaragaramo urugendo rw’ingabo za APR rwaganishije ku ihagarikwa rya Jenoside mu 1994. Iri mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w’Abasenateri ukorera. Aho yubatse hitwaga CND [Conseil National pour le Développement].

Kuri uyu wa Kabiri ubwo abasenateri bayisuraga, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Amb Robert Masozera yavuze ko ari imwe mu zisurwa cyane kuva igihe yafunguriwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter y’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Masozera yavuze ko kuva iyi ngoro yafungurwa imaze gusurwa n’abantu bagera ku gihumbi.

Iyi ngoro igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi harimo icy’imbere cy’ibyumba icyenda bitandukanye ahanini gikubiyemo amakuru y’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, uko amasezerano y’amahoro ya Arusha yagenze, uko indege ya Habyarimana yahanuwe, uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa, uburyo bwakoreshejwe n’ingabo za APR (Armeé Patriotique Rwandaise ) mu guhagarika Jenoside no kurokora abicwaga mu duce dutandukanye n’uko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagiyeho.

Igice cyo hanze cyo kigizwe n’ibishushanyo (monuments) bitatu bigaragaza ibikorwa byakorwaga n’ingabo za APR mu gihe cy’urugamba.

Igishushanyo kiri hejuru y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko ni cy’umusirikare n’uwamufashaga guhangana n’amasasu yaturukaga mu kigo cya gisirikare cyabagamo abarinda Umukuru w’Igihugu kizwi nka Camp GP.

Igishushanyo kindi giherereye ku ruhande rw’inyuma y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko, kiriho ifoto y’umusirikare uhagarariye abandi bose aha icyubahiro n’agaciro abaguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu bose.

Ishusho iri imbere y’urwinjiriro rukuru rw’umuryango winjira mu nyubako y’umutwe w’Abadepite igaragaraho abasirikare ba APR (Armeé Patriotique Rwandaise) bari mu mirwano, ari nako batabara abasivile babaga bari kwicwa.

Umwe mu basirikare agaragaraho yunamiye umugore wari umaze kwicwa mu gihe umuyobozi wabo agaragara abari imbere afite ku rutugu umwana muto batabaye, ari na ko afite ‘jumelle’ imufasha kureba aho umwanzi aherereye mu gihe ku rundi ruhande naho hari undi musirikare ari kurwana anatwaye inkomere.

Gusura iyi ngoro bikorwa buri munsi aho abanyeshuri bibasaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda 700 , abantu bakuru bishyura 1500 na ho abanyamahanga bakishyura 6000.

Iyi ngoro ndangamateka igaragaza ibyaranze urugamba rwo kubohora igihugu
Ifoto y'umusirikare wa APR uteruye umwana igaragara muri iyi nyubako
Muri iyi ngoro hagaragaramo amafoto yerekana uburyo Inteko Ishinga Amategeko yamishwagaho amasasu
Ku Nteko Ishinga Amategeko haracyagaragara ibimenyetso by'amasasu yaterwaga ku ngabo za APR zarimo
Perezida Kagame asuhuza Minisitiri w'Ingabo, Gen. James Kabarebe, ubwo yajyaga gufungura iyo ngoro y'amateka
Perezida Kagame asuhuza Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen. Nyamvumba Patrick
Perezida Kagame asobanurirwa ibijyanye n'iyi ngoro yatashywe ku mugaragaro
Iyi foto yo ku wa 4 Nyakanga 1994 aho Umugaba Mukuru w'Ingabo za APR, Gen Maj Paul Kagame (uwo ibara ry’ubururu ryerekeyeho), ari kumwe n’abandi basirikare bari bageze mu Mujyi wa Kigali rwagati
Perezida Kagame yitegereza amwe mu mafoto yo ku wa 4 Nyakanga ubwo Ingabo yari ayoboye zari zimaze gufata Kigali
Perezida Kagame yerekwa igishushanyo kigaragaza uko Ingabo za APR zitaga ku barwayi
Aha Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakuru bari hejuru y'inyubako y'Inteko Ishinga Amategeko baganira ku bijyanye n'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w'Ingabo, Gen. James Kabarebe
Aha hejuru y'inyubako y'Inteko Ishinga Amategeko hari abasirikare babiri ba APR
Perezida Kagame ari iruhande rw'ikibumbano cy'umusirikare wa APR wahanganaga n'Ingabo za FAR akoresheje Machine Gun 12,7mm

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .