00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Norvège: Abanyarwanda bizihije umunsi w’Umuganura mu birori byasusurukijwe na Kitoko

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 August 2018 saa 09:52
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Suède, Norvège, Denmark, Islande na Finlande (Scandinavie) bahuriye Oslo muri Norvège, bizihiza umunsi w’Umuganura,

Uyu muhango ngarukamwaka ukorwa buri cyumweru cya nyuma cya Kanama, wabaye ku wa Gatandatu, witabirwa n’ababyeyi, abana babo n’inshuti z’Abanyarwanda.

Waranzwe n’igikorwa cy’ubusabane, gusangira indyo nyarwanda, guha abana amata, gutarama no kuririmba, aho umuhanzi Kitoko Bibarwa, yashimishije imbaga. Habayeho kandi kubyina imbyino Nyarwanda, gushayaya n’intore.

Mugisha Peter uyobora Diaspora ya Norvège, yashimiye abitabiriye uyu muhango, avuga ko byerekana ugushyira hamwe kw’Abanyarwanda.

Ati “Birerekana ko dushyize hamwe koko Abanyarwanda bo muri Scandinavie, ari byo bizabera urugero rwiza abana badukomokaho”.

Amb. Christine Nkulikiyinka yagarutse ku mateka y’umuganura mu Rwanda n’icyo bivuze, ashimira byimazeyo abategura uyu muhango ngarukamwaka muri Scandinavie, ashishikariza abanyarwanda n’inshuti zarwo kumenya gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

Yibukije abanyarwanda kuzitabira amatora y’Abadepite azaba kuwa 2 Nzeri 2018, ku banyarwanda baba mu mahanga.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Minisitiri w’umuco na siporo, Julienne Uwacu, yavuze kwizihiza Umuganura ku Banyarwanda baba muri Diaspora, bituma intera iri hagati y’aho bari n’igihugu cyabo iba ngufi.

Ati “Habaho n’ihererekanya ku bana n’abakuru kugira ngo batazatakaza umuco”.

Yasobanuye ko Umuganura ari umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ariko uko iterambere rigenda rikura umusaruro w’iterambere ugenda ugira imbaraga zirenzeho nk’inganda, serivisi nziza, ubucuruzi, ubucukukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo no guhanga ibishya.

Avuga ko ibi bituma n’abanyarwanda bari mu mahanga bahaha ubumenyi bakabuganuza igihugu bavukamo cy’u Rwanda, yaba ibitekerezo cyangwa amafaranga y’amadovize.

Butera Josée umwe mu bagize Diaspora Nyarwanda muri Suède, yashimye iki gikorwa gihuriza hamwe abantu baturutse mu bihugu bitanu n’uburyo gitegurwa kare bakacyitegura.

Ati “Ibi bihugu duturukamo ni binini cyane kugira ngo twese duhure bidusaba kubyitegura kuko ni urugendo rurerure, hari ahantu udashobora kugenda n’imodoka bigusaba indege cyangwa ubwato bunini”.

Umwaka utaha Umuganura w’abanyarwanda baba muri Scandinavie, uzizihirizwa muri Denmark.

Byari ibyishimo ku bitabiriye umunsi w'Umuganura
Abanyarwanda n'inshuti zabo bitabiriye umunsi w'Umuganura muri Scandinavie
Amb. Nkulikiyinka Christine ubwo yavugaga ijambo ry'uwo munsi
Peter Mugisha uyobora Umuryango w'Abanyarwanda muri Norvege yashimiye abitabiriye uyu muhango
Amb. Nkurikiyinka abyina y'ishiiye umuganura n'urubyiruko n'ababyeyi babo
Leontine Umugiraneza wasobanuye uko bigenda n'impamvu baha abana amata muri uyu muhango w'umuganura yungirije Peter Mugisha uyobora ihuriro ryabanyarwanda bo muri Norvége
Victoire Nyinawumuntu Thkanen, niwe uyobora ihiriro ryabanyarwanda bo muri Finland
Amb. Nkulikiyinka yahaga abana amata
Ifoto y'ababyeyi n'abana bamaze kubaha amata
Murenzi Etienne wavuze umuvugo yise Umuco Nyarwanda
Sugira Fidele wayoboye mu buryo bwa kinyarwanda umuhango w'umuganura
Urubyiriuko rwarizihiwe mu ngamba
Basangiye ifunguro rya Kinyarwanda
Hakizimfura Ibrahim (iburyo) uyobora ihuriro ry'Abanyarwanda muri Denmark na Dr Ngoga umwungirije bitabiriye umunsi w'Umuganura
Umuhanzi Kitoko Bibarwa yashimishije abitabiriye ibirori by'umunsi w'Umuganura
Butera Josée umwe mu baturutse muri Suède mu kiganiro na IGIHE

Karirima A. Ngarambo i Oslo/Norvège


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .