00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuco wo ‘Gukuna’ wakirwa ute mu Rwanda rwa none?

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 1 November 2018 saa 01:07
Yasuwe :

Gukuna cyangwa guca imyeyo ni umwe mu migenzo nyarwanda, aho abakobwa b’abangavu bakururaga bimwe mu bice by’igitsina cyabo bita imishino ikaba miremire ku mpamvu zirimo no kwitegura kuzashimisha abagabo babo mu mibonano mpuzabitsina.

Uyu muco ni uw’ingenzi kuko ngo iyo ibyo bice byamaraga kuba birebire byabaga umwambaro w’igitsina ndetse ngo iyo umugabo yasangaga umugore yashatse atarakunnye byateraga agatotsi mu mibanire yabo.

Musenyeri Bigirumwami Aloys, mu gitabo yise imihango, imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda, yavuze ko iyo umukobwa cyangwa umugore yabaga atarakunnye bikamenyekana yatangiraga kwitwa amazina atandukanye nk’ikimara kimara inka n’imiryango, nyirakirimubusa, akeso karangaye n’andi atandukanye yewe yanashaka umugabo akamusenda amuhoye icyo.

Nubwo gukuna bishobora gukorwa n’abagore bashatse ndetse n’ababyaye bigashoboka, ngo biba bigoye cyane bikaba byiza iyo byakozwe umuntu akiri umwangavu cyangwa se atarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe.

Bamwe bemeza ko mu Rwanda uyu muco usa n’ugenda ucyendera kuko nko mu bakobwa 50 ushobora gusangamo batatu bakubwira ko bakunnye, abandi bakakubwira ko ntacyo babiziho, batarabyumva cyangwa se batazi icyo bimaze.

Mu bantu 100 baganiriye na IGIHE barimo abangavu, abagore ndetse n’abagabo batubwiye icyo batekereza ku muco wo gukuna, aho abarenga kimwe cya kabiri basanga nta gaciro bifite mu gihe hari n’abavuga ko ari umuco mwiza ukwiye gusigasirwa.

Urubyiruko rwaba ruzi uyu muco?

Bamwe mu basore n’inkumi bavuga ko ntacyo bazi ku gukuna mu gihe abandi usanga babifiteho amakuru atandukanye.

Abakobwa twaganiriye badusabye ko amazina yabo atajya muri iyi nkuru. Hari uwagize ati “Nabyumvanye abandi bana twiganaga mu mashuri yisumbuye, ntangira kubikora ariko nakurura nkababara ndabireka, nabonaga abandi bakobwa bakururirwa na bagenzi babo njye ndabyanga kuko numva nta wundi muntu wankorera ku gitsina.’’

Abasore b’iki gihe bamwe usanga bazi iby’uyu muco ndetse bakifuza ko bazashaka abagore bakunnye.

Ngabonziza Thacien ni umwe mubo twaganiriye ati “Mbisoma mu binyamakuru njya numva n’abagabo bafite abagore babiganiraho bavuga ko umugore wakunnye aryoha. Bibaye byiza najye nazashaka uwabikoze ariko ntamubonye nyine nakwihangana.’’

Ku rundi ruhande ariko hari abasore bavuga ko batifuza kuzashaka abagore bakunnye bakavuga ko ari umuco ushaje udafite icyo umaze.

Hari abavuga ko gukuna bitagezweho

Gukuna ni ibintu abakobwa bari hagati y’imyaka 9 na 12, bigiraga mu rubohero (aho babohera imisambi n’ibirago), cyangwa se bakabyiga bagiye guca imyeyo ari naho iyo nyito yaturutse ngo ‘Guca imyeyo’.

Umugore witwa Umutesi Rose yagaragaje ko uyu muco utakigezweho kuko hari ibindi byiza bikwiye guhabwa agaciro.

Avuga ko urubohero rwasimbuwe n’ishuri n’ibitabo byo gusoma birimo imfashanyigisho nyayo yakorewe ubugororangingo n’inzego zifite umuryango n’umuco mu nshingano.

Ati “Mu bitabo birimo amasomo n’impuguro zifasha umwangavu kwirinda gutwara inda z’imburagihe, kwirinda Sida, kwirinda irari n’ubuhendabana ndakubwiza ukuri umwangavu azahakura impamba izamufasha kwishima no gushimisha umugabo we mu buriri.’’

Nubwo uyu avuga ibi hari na bagenzi be bavuga ko uyu muco utagomba gucika kuko ngo umugore wakunnye aryohereza umugabo we mu mibonano mpuzabitsina bigatuma atamuca inyuma.

Hari kandi abagabo bavuga ko gukuna ku wabikoze ari byiza ariko ngo utarabikoze ntawe ukwiye kumutera ibuye mu gihe hari n’abavuga ko umugore utarakunnye ntacyo bavugana.

Uwitwa Biziyaremye yagize ati “Biriya bintu ni umuco ushaje udakwiye guhabwa agaciro aho u Rwanda rugeze ubu, njye mbifata nko guca indasago, kunywana, kubandwa no guterekera. Ababikoze nibyo abatarabikoze ntawe ukwiye kubatera ibuye kuko ntacyo njye mbona bimaze mu buriri.’’

Twagirimana Vincent ni umwe mu bagabo batsimbaraye kuri uyu muco. Ati “Umugore utarakunnye ntacyo twavugana, uwo se wamurongora gute? Yakuryohereza se? umugore ni uwakunnye ntibazakubeshye.’’

Gusa hari abagitsimbaraye kuri uyu muco bigeze kuganira na IGIHE basaba ko byashyirwa mu nteganyanyigisho abana bakajya babyigishwa ku mashuri.

Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr James Vuningoma, yatangarije IGIHE ko uyu muco wakwigishirizwa mu muryango, atari ngombwa ko bishyirwa mu nteganyanyigisho.

Inkuru bifitanye isano: Hari abasaba ko ‘gukuna’ byakwigishwa abakobwa mu mashuri abanza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .