00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasizi Nyarwanda bijejwe kwitabwaho bagatungwa n’ibyo bakora

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 25 March 2022 saa 11:41
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard yijeje Abasizi Nyarwanda ko bagiye kwitabwaho kurushaho.

Byagarutsweho mu Kiganiro cyatanzwe ku Munsi Mpuzamahanga w’Ubusizi ku wa 21 Werurwe 2022, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya Cyenda.

Ni ibirori byabereye mu ngoro ndangamurage y’ubuhanzi n’ubugeni iherereye mu Murenge wa Nyarugunga wo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ni igitaramo cyaranzwe n’ibisikana ry’abasizi b’u Rwanda, aho bakoraga mu nganzo bagasiga ibisigo byabo babisikanaga n’Abisi b’amazina y’inka nk’imwe mu nganzo zikomora umuzi ku busizi imaze kuba ubukombe mu Rwanda.

Abakirigiitananga bibumbiye mu itorero Ababeramuco barangjwe imbere na Mushabizi bari bakereye ibyo birori, ndetse hari haserutse na Nzayisenga Sophia na we umaze guhamya inganzo y’ubukirigitananga.

Hanatanzwe ibihembo ku banyeshuri batatu bo muri za Kaminuza bahize abandi mu guhanga imivugo.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Masozera Robert, yavuze ko biyemeje gushyira imbaraga mu iterambere ry’ubusizi nyarwanda mu rwego rwo kubungabunga Ikinyarwanda.

Yagize ati “Turashaka kububyaza umusaruro [ubusizi] kuko tuzi ko budufasha kubungabunga ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco w’u Rwanda. Uwaduha Abanyarwanda bose bakamenya agaciro k’ubusizi byarushaho kunganira iterambere ry’u Rwanda.”

Yavuze ko Inteko y’Umuco yiteguye gufatanya n’abasizi mu kugera ku byifuzo bagiye bayigezaho, birimo kongera gusaba inzego zikora ubukangurambaga kwifashisha abasizi, gufasha abasizi kubona icapiro, kurushaho kwigisha no guteza imbere ubusizi mu mashuri n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yijeje Abasizi ko bagiye kwitabwaho kurushaho.

Yagize ati “Uyu munsi mukuru mpuzamahanga w’ubusizi, ni umwanya tubonye wo kugira imihigo ihamye, umuhigo wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ni uko ubusizi bw’u Rwanda kimwe n’ubundi buhanzi bwaba uruganda. Umuhanzi wikamira agahamya ubwema, agize umukamira yahamya igitinyiro”.

Inganzo y’ubusizi mu Rwanda yatangiye ku ngoma y’Umwami Ruganzu II Ndoli watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1510, ubwo Umugabekazi Nyirarumaga yatangizaga uburyo bushya bwo kuvugamo ibyari bisanzwe bizwi nk’ibinyeto [soma ibinyeeto] byahimbwaga n’abenge [soma abêenge], byari bifite intego yo gusingiza umwami n’ingoma ye.

Ibyo binyeto byari bisanzwe bivuga amateka, ibigwi n’ibirindiro by’umwami umwe gusa. Mu kubinoza neza Nyirarumaga yatangije uburyo bwo guhuriza uruhererekane rw’abami benshi mu gisigo kimwe kandi kikumvikanamo n’ibigwi n’ibirindiro byabo. Icyo gihe byatangiye kwitwa “Ibisigo Nyabami”, uwahimbye akitwa umusizi.

Kuva ku ngoma ya Ruganzu Ndoli, Abasizi binjijwe mu bakozi b’ibwami, bahabwa n’umutware wabo bitaga “Intebe y’Abasizi”. Mu myaka yose ubusizi bwamaze bukora neza, bwatanze umusanzu ukomeye cyane wo kuba kimwe mu bigega by’amateka y’u Rwanda.

Mu bihe by’ubukoloni ubusizi bwacitse intege busubira inyuma ndetse nyuma y’aho ibisigo ntibyongera kubaho ahubwo habaho imivugo kuko abami batongeye kwima ingoma ndetse n’imigenzo ya Cyami igakendera.

Mu wa 1999, mu Nteko yabo [UNESCO] basanze ubusizi bubitse ubuhanga butangaje, basanga ibihugu bikwiye gukangurirwa gukora ubwo bushakashatsi buba mu bisigo.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ubusizi wizihijwe ku nshuro ya Cyenda ku rwego rw’Isi, mu gihe u Rwanda rwawizihije ku nshuro ya Munani kuko rwabitangiye kuwizihiza mu wa 2014.

Ku munsi Mpuzamahanga w’Ubusizi, Inteko y’Umuco yanatanze Ibihembo ku banyeshuri batatu biga muri Kaminuza bahize abandi muri 92 bari bitabiriye irushanwa ryo guhanga imivugo ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

Abahembwe barimo Tuyishimire Sandrine, Nizeyimana Parfait na Wihogora Godelive. Aho uwa mbere yahembwe amafaranga ibihumbi Magana abiri y’u Rwanda (200.000), uwa kabiri ahembwa 150.000Frw naho uwa gatatu yegukana 100.000 Frw.

Abasizi batandukanye bakoze mu nganzo kuri uyu munsi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard (uwa kabiri iburyo) ni umwe mu bari bitabiriye uyu muhango
Hatanzwe ibiganiro bigaruka ku kamaro k'ubusizi mu iterambere ry'igihugu
Urubyiruko rwahawe umwanya ukomeye muri uyu muhango
Umusizi Nzayisenga Sophia akora mu nganzo yifashishije inanga
Abasizi Nyarwanda bijejwe kurushaho kwitabwaho
Intebe y’Inteko y’Umuco, Masozera Robert, yavuze ko biyemeje gushyira imbaraga mu iterambere ry’ubusizi nyarwanda mu rwego rwo kubungabunga Ikinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .