00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaravuzwe ku murage w’amajwi u Bubiligi bwasubije u Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 21 August 2023 saa 05:25
Yasuwe :

Umurage w’amateka ukubiyemo amabango y’umuco w’abantu bari hamwe uko ibisekuruza bigenda biha ibindi, ukaba ikirango kibumbatiye ubuhanga, imibereho n’ubuhangange byabo.

Ururimi n’indirimbo ni zimwe mu ngobyi zitwara umuco w’abantu zikawukwirakwiza, ndetse hari imiryango cyangwa ibihugu byamaze kubaka iyi ngeri ku buryo wumva injyana ugahita uvuga igihugu ikomokamo.

Abantu bakireba umuhamirizo w’Intore zica umugara, zivuga, umurishyo w’ingoma abandi bakabona umushayayo w’abakobwa beza bateze amaboko nk’inyambo bahita batangira kuvuga amabango y’umuco mwiza w’u Rwanda.

Binagenda gutyo iyo wumvise injyana ya ‘Rumba’ yashibutse ku mbyino ya kera y’Abanye-Congo yitwa nkumba. Iyo njyana ikwibutsa aba-Zaïrois (soma Abazayirwa) bo muri RDC icyitwa Zaire.

Mu bitaramo n’indi mihango yose Abanyarwanda bagiraga kuva mu bihe byashize kugeza n’ubu basusurutswa n’indirimbo, ibishingiye ku muco nk’ubukwe bigaherekezwa n’izifite umwimerere nyarwanda.

Mu bihe by’ubukoloni hari indirimbo, ibyivugo n’ibindi bihangano byagiye bifatwa amajwi n’abazungu babijyana mu nzu ndangamurage z’iwabo, ahanini bagamije kwerekana bimwe mu bigize imico y’ibihugu bakolonije.

Mu 2021, u Bubiligi bwasubije u Rwanda umurage w’amajwi akubiyemo ibihangano [indirimbo, inanga, ibyivugo] bigera ku 4095 byafashwe kuva mu 1954 kugeza mu 2007.

Aya majwi yiganjemo indirimo zo mu bihe bya kera ariko n’ubu bigikunzwe cyane n’abato kimwe n’abakuru.

Umushakashatsi mu Nteko y’Umuco ushinzwe Amateka Ashingiye ku Bisigaratongo, Ntagwabira André, yabwiye IGIHE ko ibi bihangano byageze mu Rwanda binyuze mu bufatanye n’Ingoro ibitse amateka (Royal Museum for Central Africa).

Yagize ati “Nubwo izo ndirimbo, ibyo byivugo n’ibindi birimo byafashwe mu 1954, ntabwo ari ibyo muri iyo myaka, ni ibya kera kuko muzi ko umurage w’Abanyarwanda umwinshi wahererekanywaga mu ruhererekane nyemvugo.”

“Mu by’ukuri ni umurage twavuga ko umwinshi ugaragaza ibihangano by’Abanyarwanda biri mu majwi mu gihe cy’ikinyejana gishize ndetse na mbere yaho. Harimo indirimbo nka ‘bagore beza’ usanga ari iza kera cyane, inanga nk’inkotanyi cyane ni iya mbere.”

Intore ni kimwe mu birango bikomeye by'umuco nyarwanda

Ntagwabira yavuze ko ibi bihangano ari umwimerere ugereranyije n’ibyo abantu bumva mu bitangazamakuru bitandukanye, bitewe n’uko abaziririmba muri iyi minsi bakururwa n’imico mvamahanga bavoma ku ikoranabuhanga.

Ati “Ni ibihangano by’umwimerere kubera ko byahanzwe Abanyarwanda bagiye mu nganzo nta kindi bigana. Rimwe na rimwe iki gihe kubera uruhurirane rw’imico ushobora gusanga hari umuhanzi ushobora gushaka kuririmba cyangwa se guhanga nka kanaka yabonye kuri televiziyo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga ugasanga arashaka gusa nk’uwigana iby’ahandi.”

“Ibyinshi muri ibyo bihangano byahanzwe Abanyarwanda bataragira ubwo buryo bwo kumva ibyo bihangano by’abandi.”

Iterambere ryatumye hari indirimbo zitakaza umwimerere

Muri izi ndirimbo zoherejwe n’u Bubiligi kimwe n’izicurangwa mu bitaramo no mu bitangazamakuru zigenda zongerwamo ibicurangisho bigezweho ari na ko hongerwamo amagambo make make ariko ashobora guhindura byinshi.

Ntagwabira ati “Iyo ubiteze amatwi usanga byaragiye bisubirwamo kenshi, ugasanga nk’indirimbo uko bayifashe mu 1954, bakongera bakayifata mu 1970 hari icyahindutseho, bakongera kuyifata muri 2007 na bwo ugasanga hari icyahindutseho. Bigaragara ko hari ibihangano bigenda bita umwimerere wa kera, ibyo ngi byo urabibona cyane.”

Uyu mushakashatsi atanga ingero z’indirimbo nka ‘Bagore Beza’ na ‘Bene Imana’, “uko zafashwe muri icyo gihe mu 1954 usanga bidahuye n’uko ziririmbwa muri iyi minsi.”

Inteko y’Umuco ivuga ko abantu benshi biganjemo urubyiruko baza bafite inyota yo kumva ibyo bihangano byo hambere, ku buryo hari n’abashakashatsi batangiye kuza kuzikoraho ubushakashatsi.

Byagenda bite ngo umuntu ayumve?

Ntagwabira yatangaje ko Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bwo kujya gushaka uwo murage w’amajwi bakayumva. Gusa ngo hari bimwe mu bikiri gukorwaho mbere yo kuzishyira aho buri wese ashobora kuzumva nta nkomyi.

Ati “Hari ukubanza kuzumva kuko ntabwo waha abantu ibyo nawe utari wamenya. Ni indirimbo nyinshi, rero bisaba umwanya. Hari no kuwandika nk’umurage w’igihugu no kumenya ngo urajya mu yihe Ngoro y’Umurage, ni ayahe mabwiriza awugenga. Ibyo ni byo ikigo cyari kikirimo ariko ushaka kuzumva yajya mu Ishyinguranyandiko ry’Igihugu i Kigali akazisaba, bamubwira uburyo azigeraho.”

Inteko y’Umuco iteganya ko ibi bihangano bizashyirwa ku ikoranabuhanga ku buryo abantu babigeraho batabanje guhaguruka aho bari.

Ntagwabira kandi yavuze ko mu Budage hariyo indirimbo zafashwe amajwi kuva mu mwaka wa 1907 kugeza mu 1908.

Muri zo izitarangiritse bitewe n’igihe kirekire zimaze bazisangije Inteko y’Umuco ariko izafashwe na Schumacher hagati ya 1928 na 1932 zo ziracyariyo.

Inteko y’Umuco ivuga ko yatangiye ibiganiro bigamije kugaruza uwo murage uri mu bihugu nk’u Bubiligi, u Busuwisi, i Roma n’ahandi.

U Rwanda rufite umurage utandukanye ugaragaza ubudasa bw'umuco warwo
Ntagwabira André yabwiye, Umushakashatsi mu Nteko y’Umuco, ushinzwe Amateka Ashingiye ku Bisigaratongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .