00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku ndirimbo ya Rugamba Sipiriyani yise ’Imenagitero’

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 3 June 2022 saa 04:26
Yasuwe :

Igihugu cy’u Rwanda cyagiye kigira abahanzi b’abahanga mu buryo bugaragara. Bakoraga mu muhogo wakumva imisusire y’imvange y’ijwi, ururirimbo n’amagambo, ukumva uranyuzwe pe! Icyo gihe ugasigarana ihurizo ryo kwibaza aho uwo muhanzi yakuye ubwo buhanga.

Byinshi wamenya ku ndirimbo ya Rugamba Sipiriyani, yise: Imenagitero

Muri abo bahanzi b’abahanga harimo na Rugamba Sipiriyani wari inzobere mu busizi no mu buhanzi bw’indirimbo, aho yanyuzaga ibihangano bye mu Itorero rye ”Amasimbi n’Amakombe”.

Indirimbo ze zaririmbwaga mu Amasimbi n’Amakombe yanazanditse mu gitabo cyasohotse mu mwaka wa 1979 na n’ubu kiracyahari nubwo benshi batazi aho kiboneka ngo bitabire kugisoma.

Rugamba Sipiriyani we nta bwo yari umuhanzi nk’abasanzwe barema ibirori ababyitabiriye bakishima ubundi bikarangirira aho. Indirimbo nyinshi ze wasangaga atari indirimbo gusa ahubwo ari ubuhanuzi yashyize mu ndirimbo, ababusobanukiwe bakaba bahiriwe, ababuze akayihayiho ka bwo bagataha amara masa.

Indirimbo Rugamba Sipiriyani yaririmbye zirimo ubuhanuzi bukakaye ni nyinshi, ariko izizwi cyane twavugamo: Agaca mu nkoko, Urumenesha, Urungano, Imenagitero n’izindi. Iyo turamukiye kubasesengurira ubuhanuzi buyirimo n’iyo yise ’Imenagitero’.

Mbere y’uko dutangira gusesengura ubuhanuzi bugize iyi ndirimbo, reka tubanze tunasome neza amagambo ayigize.

1. Imenagitero twabyirukanye nk’impanga,
Imenagitero twabyaranye uw’ubuliza,
Imenagitero twabyaranye n’ubuheta,
Imenagitero twabyaranye ubuheture,
Yaratabaye arwanira ishyaka ishyanga,
Nahebye n’inkuru ye, iyo nkumburwa ntagaruka,
Ntabwo ajya akubana iyo akubye itabaro,
Ntatsura intambwe nta n’ubwo amenya intaho,
Kereka iyo acyuye intego yatumye ashyiguka.

2. Yasize avuze ko nzita ku birezi byacu,
Ngo ejo izo nshuke zitavura se cyane,
Ndabahugenza mvuga ubuhendabana,
Najya kwizera yuko mbamaze irungu,
Bagakubana babaza aho Se yagannye,
Umukuru muri bo agatera akaririmbo,
Imenagitero yajyaga abahoresha,
Maze bose amarira akababunga mu maso,
Nkabaririmbira uduhozo nti: Nimuhumure So azaza.

3. Ndabahendahenda, nkuhagira ngasiga,
Ngasasa neza baryama nkabikira,
Bagasinzira nanjye ubwo nkanezerwa,
Nagana hirya ngira ngo ndaruhuka,
Nkikanga mbuze Imenagitero,
Nkibaza icyo ampora, kubona adasiba ishyanga,
Nyamara ndabyumva nta Ntwari ihora mu nzu,
Ahubwo igikwiye ni ugukeritabaro,
Ariko ndarembye nkumbuye Imenagitero.

4. Narose intambwe z’intikanga rusibana,
Narose ibyeza tumwitura mu byano,
Narose akabuza kanga inzira imirindi,
Narose yaje abamukunda b’iwe twese,
Tumushagaye tuvuga ko atwizihiye,
Inzozi zanjye kandi, mbona nkunda no kuzikabya,
Wabona agarutse avuga ko acyuye imihigo,
Tugacyura ibyiza, tubona inkingi twegamiye,
Cyono se garuka, juru ry’Imenagitero!!!

5. Uzaza ryari se ngo dukunde tunezerwe,
Uzagaruke neza twese tuvuze impundu,
Imfura zawe hamwe n’abakambakamba,
Bazumva ko waje biruke bagusanga,
Bagusekere bakugwe mu nda bose,
Bamwe babe intore z’inkindi n’umugara,
Abandi bazicyure, winjire zivuna sambwe,
Igitsina kobwa cyikunde umushagiriro,
Nanjye mvuze impundu mpobere Imenagitero.

Mu gitero cya Mbere: Yagaragaje ko hari abahunze bakunda igihugu cyabo, bifuza kukirwanira ishyaka kugeza ku gupfa, ariko kandi, hakaba n’abavandimwe babo, nabo bakunda igihugu bagisigayemo, bose hamwe, baba bari hanze n’abari mu gihugu, bakaba bari bagoswe n’agahinda ko kudahabwa ubwisanzure n’ubuyobozi bubi ngo buri wese agaragaze icyo ashoboye, ari nako ashyiraho itafari ku mushinga wo kubaka u Rwanda ngo urusheho gukura ujya ejuru.

Ni indirimbo igaragaza agahinda gakomeye, bamwe mu banyarwanda bari mu gihugu bari bafite ko kubura bene wabo basangiye ubuvandimwe, n’abari hanze nabo, bakababazwa nuko amatage yababereye amatindi agatuma batandukana n’abavandimwe n’inshuti bareranywe, abo bashakanye n’abo babyaranye.

Mu buryo bwahuranyije, Imenagitero, ni indirimbo irimo ubuhanuzi buhanura ingabo z’Inkotanyi, zaturutse ku kwishyira hamwe kw’impunzi z’Abanyarwanda zari hirya no hino ku isi n’Abanyarwanda bari mu gihugu, bahagurutse bakiyemeza kurwanya ikintu cyose cyakomeza gutuma Abanyarwanda bakomeza kuba impunzi, n’igihugu kigakomeza guhama mu icuraburindi rizira iriva n’iry’aka, igihugu kiboshye n’ingoyi y’amacakubiri.

Biyemeje kukibohoza ngo cyongere gusugira no gusagamba no guhamya igitinyiro mu ruhando rw’amahanga. Bakarwana ishyaka ry’inkundura kugeza ibyo bagambiriye babigezeho.

Ni indirimbo igaragaza uko Abanyarwanda bakomeje kubabazwa n’uko umwihariko n’amabanga y’imibereho ya Benimana agiye kumeneka, andi agateshwa agaciro, abari mu gihugu, bagatandukana n’abavandimwe haba ku mubiri no mu ntekerezo. Umwe akarushaho kubona mugenzi we nk’umunyamahanga.

Mu gusoza igice cya mbere cy’iyi ndirimbo, Rugamba Sipiriyani, ntiyabuze no kuvuga ko iherezo ihame ry’u Rwanda bagendana n’u Rwanda rubagendamo, rizashyira rigashibukana imbaraga, Benimana bagasubira mu gihugu cyabo, bakongera bagahura, ko n’ubwo batandukanye, ari urugamba bagiyeho kandi bose bagomba kururwana kugeza barutsinze.

Ntiyashidikanyije ko ishyaka n’ubutwari Abanyarwanda bahorana aho bari hose, ritari gutuma baheranwa n’agahinda ko guhora bitwa impunzi, ahubwo bazakora iyo bwabaga bagatahuka mu nzira izo arizo zose zashoboka. Kandi abahanurira kurushaho kugirira icyizere Imenagitero (Kagame Paul n’ingabo z’Inkotanyi yari ayoboye) ko byose azabibagezaho, kuko adashobora kuruhuka urwo rugamba atarushoje.

Igitero cya Kabiri n’icya Gatatu bigaragaza uburyo imitima y’Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo, baba ababaga hanze n’abari mu gihugu, yahoraga iganira, itekereza ku muco, indangagaciro na za kirazira by’Abanyarwanda, bibaza uburyo bazongera kubizahura igihugu kigasubirana ubuzima.

Benimana bose n’ubwo babaga batabonanye ngo bavugane imbonankubone, ariko imitima yabo yahurizaga ku kwibaza uko igihu cy’amarorerwa y’ibyaberaga mu Rwanda cyazeyuka, bakongera gukeza Imana y’i Rwanda, bakongera gusubira ikuzo ryo kuba.

Bagahora batekereza inzira bazanyuramo ngo uwo mugambi ugerweho banazirikana ihame ntakuka rya Gihanga wahanze u Rwanda, ry’u Rwanda bagendana n’u Rwanda rubagendamo.

Mu magambo yuje agahinda yagaragaye mu buhanuzi bwa Rugamba Sipiriyani, buboneka mu gice cya gatatu cy’iyi ndirimbo, yagaragaje mu buryo bukomeye uko impunzi z’Abanyarwanda zagerageje gutakambira ubutegetsi bwa Habyarimana na Kayibanda, ngo babe batahuka baze gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Mu iri iyo ndirimbo kandi, niho hagaragara ishyaka Abanyarwanda bamwe bari mu gihugu barwanye bagerageza guhugura bagenzi babo ngo bagaruke ku isoko be gukomeza guhohomera ibizi by’ibirohwa, baheza abenegihugu hanze, n’abari mu gihugu bakarushaho kubacamo ibice.

Ikomeza igaragaza kurwana inkundura kw’intwari zari mu gihugu no hanze yacyo ngo bagerageze kwigisha no kugarura umutima muntu mu bayobozi b’u Rwanda.

Ntacyo batakoze ngo igihugu cyongere kuba intaho y’Imana n’abaturage buje ubumwe n’urugwiro, ariko Leta y’igitugu benshi yagiye ibikiza ikabica, abayinyufuye bagahungira ishyanga, abasigaye mu gihugu, babahuramo impiri n’imihoro bagamije kubarimbura burundu.

Mu gusoza iki gitero cya kabiri, Rugamba yagaragaje ko buri Munyarwanda wese ukunda igihugu cye yahoraga yibaza ibintu bibiri:

Abanyarwanda bari mu gihugu n’abari hanze nk’impunzi, bahoraga bibaza aho ubutwari bw’Abanyarwanda bwagiye butuma amahanga akomeza kubagaraguza agati bene kariya kageni.

Bahoraga bibaza aho umuco wo kwanga agasuzuzuguro no kwihesha agaciro byaba byaragiye ngo bigobotore abashaka gukomeza kubannya hejuru.

Abanyarwanda bari mu gihugu n’abari hanze yacyo, bahoraga bibaza aho gutabarwa kwabo kuzava, bagahora bibaza aho Umutabazi azaturuka ngo abakure muri ako kangaratete bari barimo, bakabiburira igisubizo, amaso agakomeza guhera mu kirere.

Mu buhanuzi bwe, Rugamba yasoje icyo gice, ahumuriza abari bafite izo mpungenge bose, ko igihe kizagera byose bikarangira. Imana ikohereza Umutabazi w’Umucunguzi uzaba ayoboye ingabo z’Imenagitero, zizagiriza umwanzi zikamugushaho ruhabo, ikibi kigacibwa i Rwanda.

Mu gitero cya Kane n’icya Gatanu, Rugamba yahanuye neza neza uburyo Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo, bananiwe kwihanganira ibibi byakorerwaga mu gihugu, noneho biyemeza kwegura umuheto, imitana bayifigiza imyambi, imyambi bayirekera mu ruge, ubundi bahamya urugamba rwo kubohora igihugu.

Mu buhanuzi bwa Rugamba bugaragara mu gice cya kane, bwahamyaga uburyo urugamba rwagombaga kuba isibaniro ririmo amashiraniro ateye ubwoba ku mpande zombi zaharaniraga gutsinda. Ariko mu buhanuzi bwe ntiyahwemye kugaragaza ko Imenagitero (ingabo z’Inkotanyi) yari afite ishyaka ryinshi ryo kugera ku mugambi we wo kubohora igihugu.

Mu gukomeza ubuhanuzi bwe buri mu bice byombi cyaba icya kane n’icya gatanu, Rugamba yagaragaje neza mu buhanuzi bwe uburyo Abanyarwanda bose n’abanyamahanga, bahise bahugukira kumenya byimazeyo iby’urwo rugamba Imenagitero yari ashoje.

Benshi barushijeho kugira ibyiringiro by’uko noneho igihe cyageze nta gisibya ko isaha yo gutahuka kw’impunzi no gusezerera ikibi mu Banyarwanda yageze.

Benshi mu Banyarwanda bari hanze nk’impunzi, batangiye kwizera intsinzi no kuyibyina, urugamba rutaragira aho rugera, abari mu gihugu b’inkerebutsi zireba kure batangira guhinduka Leta y’igitugu yariho, ngo ihindure ibintu ibisubize mu buryo kuko umurongo ngenderwaho ugenga imibereho n’imiyoborere y’Abanyarwanda, watannye kera.

Uko kubyina intsinzi hakiri kare, uko gushira amanga kw’Abanyarwanda bakunda ukuri bagatinyuka guhana no guhanura ubuyobozi bwariho, Rugamba yagaragaje ko impamvu y’iyo myumvire ihanitse bamwe mu Banyarwanda bari bafite ari uko bari bizeye Imenagitero ko azabakura mu kaga barimo kandi ko ari umugabo udatsindwa cyangwa se ngo atsimburwe ku rugamba yiyemeje, ni umugabo ukera itabaro, agatezuka ari uko atahukanye intsinzi.

Mu gusoza indirimbo ye nk’uko bigaragara mu buhanuzi buri mu gice cya gatanu, Rugamba Sipiriyani yahanuye intsinzi y’Imenagitero.

Agaragaza uburyo azaba yishimiwe n’Abanyarwanda bose, abato n’abakuru, abariho n’abazavuka mu gihe cye cyangwa se atakiriho, bazamushimire uburyo yarwanye ishyaka akababohora ingoyi y’igitutu n’amacakubiri babayemo imyaka myinshi.

Nuko mu isoza ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda, nta kindi cyakurikiyeho, kiruta kubyina intsinzi y’ibihe byose, Imenagitero yabagejejeho uko imyaka ishira indi igataha, akanategura ahazaza heza h’u Rwanda.

Rugamba Sipiriyani yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994, we n’umugore we, agenda atabonye Imenagitero yajyaga ahanura ngo bahoberane, yishimire ko yamuhanuye mu myaka 15 (1979-1994) yari ishize none akaba agaragaye akamubona. Naruhukire mu mahoro.

Umva indirimbo ’Imenagitero’ ya Rugamba Sipiriyani

Rugamba yahimbye indirimbo nyinshi zirimo ubuhanuzi bukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .