00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imihigo ni yose ku rubyiruko rwatangiye ishuri ryo kubyaza umusaruro umuco n’umurage by’u Rwanda

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 11 January 2023 saa 01:54
Yasuwe :

Urubyiruko rw’u Rwanda rwashyiriweho amahirwe arufasha guhanga imirimo ishamikiye ku murage, umuco n’amateka ku buryo bidakomeza kuganzwa n’umuco w’amahanga.

Ni amasomo bigishwa binyuze mu ishuri rya Rwanda Heritage Hub ryashinzwe n’Inteko y’Umuco ku bufatanye n’Umuryango Ushinzwe kubungabunga umutungo mu by’umuco n’umurage (ICCROM), mu gufasha urubyiruko kumenya amateka, umuco n’umurage by’u Rwanda.

Umwe mu banyeshuri bari guhugurwa binyuze muri uyu mushinga Rukundo Elisa Clever, watekereje gukora urubuga rwo kuzifashishwa mu kubungabunga umurage w’u Rwanda, yavuze ko yasanze imbugankoranyambaga ari ishuri ryigisha benshi abakuri n’abato.

Binyuze muri Rwanda Heritage HUB, yizeye ko azasangiza abakoresha cyane imbugankoranyambaga kurushaho kumenya umurage n’umuco by’u Rwanda.

Yagize ati “Amakuru tubona ku mbuga nkoranyambaga ni amakuru atandukanye yo mu mahanga hirya no hino. Bityo rero ni inshingano zacu nk’abantu biyemeje kubungabunga umurage, kongera amakuru ku murage n’umuco by’u Rwanda bizahashya imico mvamahanga ikwirakwizwa n’ikoranabuhanga.”

Umuhoza Alice na we yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu bukerarugendo bw’amateka y’u Rwanda, nyuma yo gusanga imbugankoranyambaga zikoreshwa cyane n’abakora ubucuruzi, kugira ngo bugere kure kandi butere imbere binyuze mu ikoranabuhanga.
Umuco mvamahanga uracyari imbogamizi

Mu nama yabaye tariki 29 Ukuboza 2022 yahuje ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco n’abafatanyabikorwa bayo mu kumurika uyu mushinga wa Rwanda Heritage HUB, uru rubyiruko rwagaragaje imbogamizi ruhura nazo, ariyo mico mvamahanga ibanganza mu kwigisha no kwimakaza umurage n’umuco Nyarwanda bagenzi babo n’abarumuna babo.

Bavuga ko nubwo ikoranabuhanga ryababereye amahirwe yo kubona uburyo bwo kumenyakanisha ibyo bakora byoroshye kandi byihuse, nanone byababareye imbogamizi.

Mu gihe bafite umuhate wo kubwira Abanyarwanda iby’umurage n’umuco, usanga urubyiruko bagenzi babo baakabafashije, bashishikajwe no kumenya imico n’imikorere yo mu bihugu byo hanze ariko nta gitekerezo bafite ku muco w’igihugu cyabo.

Umuyozi w’Inteko n’Umuco Ambasederi Robert Masozera, yavuze ko umuti w’iki kibazo, ari uko inzego z’Uburezi zigomba gukorana n’Inteko y’Umuco mu gutoza abakiri bato n’urubyiruko indangagaciro za Kinyarwanda, mu kwimakaza umuco n’umurage w’igihugu bizahashya imico mvamahanga bavoma ahandi.

Ati“ Akazi ko gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’indangagaciro z’urubyiruko karacyahari. Ni yo mpamvu hakenewe imbaraga zanyu nk’abafatabikorwa b’Inteko y’Umuco mu kwimakaza umurage n’umuco Nyarwanda.”

Umukozi w’Inteko y’Umuco Nsengimana Juvenal, ukurikiranira hafi iri shuri, yabwiye IGIHE ko uru rubyiruko ari rwo rufite ishyaka n’inyota byo kumenya umurage n’umuco w’u Rwanda no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga.

Yagize ati, “Amasomo bahabwa abafasha kumenya umurage n’umuco by’u Rwanda no gukomeza gucunga neza imishinga yabo ishamikiye ku murage n’umuco by’igihugu, ndetse no kugira uruhare kwigisha abandi amateka y’igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko imishinga yabo nibayikurikirana neza kubufatanye n’Inteko y’Umuco, izagira umumaro mu kumenyekanisha umurage n’umuco w’igihugu.

Iki kigo cya Rwanda Heritage HUB gihererye mu mujyi wa Kigali ku ngoro ndangamurage izwi nko kwa Richard Kandt.

Aba banyeshuri biga amasomo y'umurage n'umuco y'u Rwanda azabafasha mu mishinga bafite ishamikiye ku murage
Aba banyeshuri bavuga ko nubwo baharanira kumeyekanisha cyane umurage w'u Rwanda, imico mvamahanga isakazwa n'ikoranabuhanga ikibaganza
Abanyeshuri biga muri Rwanda Heritage HUB bemeza ko amasomo bahabwa ku murage n'umuco, azabafasha guhangana n'imico mvamahanga iri mu rubyiruko
Abiga muri Rwanda Heritage HUB bafite umushinga wo kubaka imbuga nkoranyambaga zibika umurage n'umuco by'u Rwanda
Rwanda Heritage HUB, Urubyiruko mu guhanga imirimo ishamikiye ku muco n’amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .