00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko n’ibisobanuro by’inyito za tumwe mu turere tw’u Rwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 12 June 2023 saa 02:58
Yasuwe :

Kuva na kera mu muco n’amateka y’u Rwanda, abakurambere mpangarwanda bitaga izina ry’umuntu, ikintu cyangwa ahantu, bitewe n’impamvu zitandukanye. Zimwe zabaga zishingiye ku bihe babaga barimo, haba mu iremwa ry’igihugu cyangwa se iyubakwa ryacyo.

Byanashingiraga kandi ku cyo bifuriza kuzaba cyo icyo bagiye kwita izina kandi bikaba byanafatira ku bikorwa byabaye bigasiga umugani.

Ibi bice bigize imbumbe y’iyita ry’izina ku Banyarwanda, ni byo ahanini byitaweho mu kwita imisozi myinshi yo mu Rwanda, ari na yo yavuyemo ibyicaro by’Imidugudu, Utugali, Imirenge, Uturere n’Intara by’u Rwanda.

Dukurikije uruhererekamvugo rubitse ibirari by’amateka y’u Rwanda n’inkomoko y’inyito y’ahantu, cyane cyane mu gitabo: “ Ibirari by’amateka, inkomoko y’inyito y’ahantu”, dukesha Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka y’u Rwanda, intekerezo za rwo n’umurage, twahisemo gutatura tumwe mu Turere tw’u Rwanda, tugwije inyito zikagiriyemo umurage Abakurambere mangarwanda bifurizaga utwo turere ubwo batwitaga amazina.

Akarere ka Huye

Akarere ka Huye, ni kamwe mu Turere twa kera na kare aho gakura ibirari by’ihangwa ryako ahasaga mu wa 300. Ni inyito ikomoka mu misozi yo mu Bisi bya Huye hari uruhererekane rw’imisozi igera mu Bisi bya Nyakibanda ahari ahantu hatagatifu h’ingoma y’Abenengwe bagengaga igihugu cy’u Bungwe cyahanzwe na Mungwe ( Muntu Ngwe) umukurambere w’umuryango mugari w’Abenengwe. Ari naho habaye gakondo nkuru y’Abenengwe ikaba n’umurwa mukuru w’icyo gihugu.

Mugwe ajya kwita iryo zina Huye, ni igihe yari amaze kwishimira ubutaka bushya amaze kugabana akabuhangamo gakondo y’abazamukomokaho, ubwo yari amaze gutandukana na mukuru we Rurenge wari usigaye mu Burengerazuba bw’u Rwanda muri Gakondo nkuru y’Abasinga mu Karere ka Rutsiro.

Rurenge ni we wagiriye inama murumuna we wamugwaga mu ntege yo kujya gukaba ubutaka bwo mu Majyepfo y’igihugu cye, kuko yabonaga azagurira ubutaka bwe mu Burengerazuba no hagati, akanga ko hazagira undi uva mu mahanga ya kure, akabatangatanga akabata hagati. Nuko Mungwe yishimira igitekerezo cyiza mukuru we amuhaye.

Mu byishimo bye niho yakuye inyito ihanitse y’aho yabanje gutura bwa mbere ari naho hari umurwa mukuru w’ingoma ye, ahita “ Huye”. Huye mu Kinyarwanda, bisobanura: “ Ibugibwa”. Aheza hagendwa kandi hishimirwa, umuntu agera akifuza kuzahora ahagaruka kuko yahasanze ibyiza byinshi bimugera ku nzoka no ku nyota. Aho utazasaba amata kuko wageze aho avuna imitozo.

Abayobozi n’abaturage b’Akarere ka Huye, iri zina ribaha umukoro ukomeye wo guharanira umurage w’ibyiza bikarigiriye mu izina ry’aka Karere abakurambere mpangarwanda bifurizaga abarutuye ubwo bitaga iri zina.

Akarere ka Gasabo

Akarere ka Gasabo, ni akarere kahawe iryo zina bikuye ku kuba n’ubundi karabaye inkomoko y’u Rwanda. Niko misozi izira ibisare yibarutse u Rwanda dufite ubu. Akaba ari izina rikura ibirari byaryo ahasaga mu wa 1091.

Ubwo Gihanga yari amaze kuba umusore w’igihame, yahanze icyo gihugu akura abo mu bwoko bwe bw’umuryango mugari w’Abanyiginya mu busembere. Igihugu yahanze yacyise “Gasabo” kiba kigiye mu ruhando rw’ibindi bihugu 24 byari bigandagaje kuri ubu butaka dufite ubu, ibihugu byari bigize uru Rwanda biba bibaye 25.

Izina ryiswe icyo gihugu, na n’ubu rikiganje, ryari rikurije ku Gisabo iki tuzi n’ubundi mu muco nyarwanda, cyifashishwa mu kubuganiza amata no kuyatereka, noneho acyita Gasabo kuko kari agahugu gato (agasabo gato).

Amata mu muco w’Abanyarwanda avuga “Umugisha, uburumbuke, ubukungu, amahoro, ubuzima". Mbese amata asobanuye ibyiza byinshi kandi nyambere umuntu akenera mu kubaho kwe.

Na ho Igisabo, kizwi nk’ububiko bw’amata ahora abungabunzwe ngo adatokorwa cyangwa akangirika, gisobanuye ko Gasabo bivuga : “Igihugu gito gihishiye bene cyo n’abazakiyoboka ibyiza byinshi bizira inenge". Icyo gihugu kucyitirira Igisabo, yashakaga kuraga abazamukomokaho gihugu cyuje ibyiza byose bibaho, byuje ubukungu nziragihombo n’icyanga cy’ubuzima.

Akarere ka Gisagara

Akarere ka Gasagara, ni kamwe mu Turere dufite inyito ya kera na kare mu mateka y’u Rwanda. Inyito yako kayikomora ku musozi wa Gisagara uboneka mu Murenge wa Ndora ari na wo n’ubundi witiriwe uwo Mudugudu n’Akagali kaboneka muri uwo Murenge.

Ni Akarere kari mu twari rugize igihugu cy’u Bungwe, gafite amateka afite ibirari bihera ahasaga mu wa 1091, ubwo Gihanga yajyaga gusura Rwamba umwami w’u Bungwe wagengaga icyo gihugu muri ibyo bihe.

Amateka adutaturira ko kuri uwo musozi ari ho Rwamba yahuriye na Gihanga ubwo yari mu rugendo rwo gusura ibihugu byahanzwe mbere ye ngo abyigireho ihangwa ry’ibihugu n’iyubakwa ryabyo.

Amateka asobanura ko Rwamba yishimanye na Gihanga wari waje yigize nk’umugaragu uje guhakwa, ariko ashoreye amashyo y’inka n’abagaragu be Gakara, Gahu na Kazigaba.

Rwamba yishimiye ubugaragu budahemuka kandi bwuje ubuhanga bwinshi bwa Gihanga n’abari bamuherekeje, akishimira ibikoresho byinshi yamucuriye ubwo bari bakiri kumwe kuko Gihanga yari inzobere mu bucuzi bw’ibyuma bitandukanye.

Mu itaha rya Gihanga asubira mu gihugu cye cya Gasabo, habaye ibirori byo kumusezeraho n’abo bari kumwe. Ari naho yamushyingiriye umukobwa we w’imfura w’igikomangoma Nyangobero wabaye umugore wa mbere Gihanga yashatse.

Mu ndunduro y’ibyo birori, ni ho Rwamba yise izina ako gasozi bataramiyeho, akita:” Gisagara”. Ari na byo bisobanuye: ”Ihuriro ryabanezerewe” Ariko kandi, banejejwe n’ibyiza bagezeho biyushye akuya. Ako gasozi ka Gisagara, ni nako kororokeyeho amashyo y’inka Gihanga yagabiye Rwamba ubwo bahuraga bwa mbere, zaje koroka cyane zikagwiza ibiraro n’inzuri ku Bwinyambo za Save.

Ubwiza bw’iryo zina n’umurage wari urikagiriyiyemo, ni bwo bwabaye inkomoko yo kwita amazina afitanye igisanira na Gisagara mu misozi bituranye. Aho muri ako Karere tuhasanga indi misozi nka: Bisagara, Gasagara, Rusagara n’ahandi.

Ni ukuvuga ko izindi nyito zifatiye ku izina rya Gisagara dusanga hirya no hino mu gihugu, rikura ibirari ku mukurambere wa yo, uri mu Karere ka Gisagara.

Akarere ka Bugesera

Akarere k’u Bugesera, gakura inyito ku gihugu cya kera cyagengwaga n’Abahondogo bakura igisekuruza cyabo kuri Muhondogo wa Kanyabugesera bwa Gihanga. Ni inyito ikura ibirari byayo ahasaga mu wa 1120.

U Bugesera bwari igihugu cy’imigina n’ibishanga by’imifunzo n’ibiguhu biciyemo imigende n’ibinamba by’amasanzure y’Akanyaru n’Akagera. Imirimo yo guhanga icyo gihugu yabaye ingorabahizi aho Kanyabugesera bwa Gihanga, yiharaje ubuhanga n’ubushobozi bwamuhaye igitekerezo cyo gukamura amazi yari ahanyanyagiye ngo atandukane n’ubutaka.

Ari na yo nkomoko y’inzuzi n’ibiyaga bigandagaje muri ako Karere. Amaze kuyobora amazi ukwayo n’ahumutse habaye ubutaka, ni bwo yahanze igihugu acyitirira izina rye, acyita “u Bugesera”.

Agatsinda n’Ingoma ngabe y’u Bugesera yitwaga Rukombamazi nk’ikimenyetso cyo guhirimbana gukomeye Kanyabugesera bwa Gihanga yakoresheje avangura amazi n’ubutaka agahanga igihugu. Cyari igisigara ibindi bihugu byanennye kubera ko bitari byoroshye kuhatura.

Igisobanuro cy’iryo zina kijyanye n’icyo Gihanga yifurizaga umwana we ko azaba n’abazamukomokaho mu myaka ibihumbi n’ibihumbi atakiriho. Kanyabugesera bisobanuye: “Kanyaburumbuke”, naho igihugu yahanze cy’u Bugesera kigasobanura: “uburumbuke”.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu dufite inkomoko mu mateka ya kera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .