Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza ahazwi nka Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Inteko Izirikana ni umuryango utari uwa Leta washinzwe n’inararibonye 12 mu 1997. Uyu muryango wabonye ubuzima gatozi mu 2003 ari na yo mpamvu wizihiza imyaka 20 ubayeho.
Ni umuryango wiganjemo abageze mu zabakuru basobanukiwe amateka, umuco n’ururumi by’u Rwanda ariko hakabamo n’abakiri bato kugira ngo ubwo bumenyi bukomeze guhererekanywa.
Inteko Izirikana nubwo ari Umuryango utari uwa Leta, wagiye ufatanya kenshi na Leta ndetse n’izindi nzego mu bushakashatsi n’ibindi bikorwa bigamije gusigasira umuco n’amateka.
Umuyobozi w’Inteko Izirikana, Murekeyisoni Kalisa Sylvie yavuze ko bajya gushinga uwo muryango, babonaga ko umuco, ururimi n’amateka by’u Rwanda ari inkingi ya mwamba mu kongera kubaka umuryango nyarwanda.
Ati “Nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, buri Munyarwanda ufite umutima yari afite inshingano yo gutanga umusanzu we wo kongera kubaka umuryango w’Abanyarwanda muri rusange.”
Yakomeje agira ati “Bamwe mu Banyarwanda barambye ku bupfura, bagenze henshi kandi bakabona byinshi, baricaye bajya inama yo kubaka ibirama mu Rwanda maze bashinga ihuriro rizirikana umurage w’u Rwanda kugira ngo rizahore ari umuyoboro bazajya banyuzamo inama, ibitekerezo n’ingamba z’ibikorwa byafasha kongera kubaka u Rwanda n’Umunyarwanda.”
Yavuze ko nubwo ari umuryango wiganjemo abakuze, bagerageza kujyanisha ibyo bakora n’ibigezweho kugira ngo n’ab’ubu babyibonemo kandi bibanogere.
Ati “Inteko Izirikana si umuryango w’abantu bizirika ku bya kera bitajyanye n’igihe, ahubwo ni abantu bagambiriye gufatanya na Leta ndetse n’Abanyarwanda mu guharanira ko umurage w’u Rwanda wajyanishwa n’iterambere igihugu cyifuza.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana yashimye akazi gakorwa n’Inteko Izirikana, yizeza ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ibyo bakora bigakomeza kandi bikabyazwa umusaruro.
Yagize ati “Bisaba ko urubyiruko rwumva ko uyu muco, aka kazi gakorwa n’Inteko Izirikana bibareba. Mu nshingano za Leta tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo izi ndangangaciro mwatangiye kwigisha urubyiruko rwacu rukomeze kuzisigasira.”
Dr Bizimana kandi yavuze ko ari inshingano gukomeza kwegera abageze mu zabukuru kugira ngo ubumenyi bafite bushyirwe mu nyandiko n’ikoranabuhanga, kugira ngo n’abazavuka mu bihe bizaza bazabwifashishe.
Ati “Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ubumenyi mufite bukomeze kumenyekana binyuze mu bushakashatsi ariko binyuze no mu gutanga ubuhamya. Muri isoko y’ibitabo, turifuza ko ubuhamya mufite buvamo ubushakashatsi bukomeye.”
Nubwo Inteko Izirikana imaze imyaka 20, yagaragaje ko igifite imbogamizi zirimo amikoro n’ibikoresho byo gukomeza gukra ubushakashatsi, kwandika ibitabo no kumenyekanisha umuco n’amateka y’u Rwanda.
Kugeza ubu muri 12 bashinze Inteko Izirikana, abakiriho ni batatu barimo Pasiteri Ezra Mpyisi.
Uyu muhango kandi waranzwe n’ibikorwa bigaragaza umuco n’amateka y’u Rwanda birimo imbyino, imyambaro n’amafunguro agaragaza umwihariko wa Kinyarwanda no gushimira abagira uruhare mu gusigasira no guteza imbere umurage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!