Iki kigo kizaba cyitwa The Rwanda Heritage Hub, cyitezweho gufasha urubyiruko kumenya amateka , umuco n’umurage by’u Rwanda bikifashishwa mu guhanga imirimo no kurushaho kubibungabunga.
Umuhango wo gutangaza iby’ibanze kuri iki kigo gishya wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama ku cyicaro cy’Inteko y’Umuco giherereye mu mujyi wa Kigali, ahazwi nko ku Ngoro Ndangamurage yo kwa Richard Kandt.
U Rwanda rubaye igihugu cya kane muri Afurika gishinzwemo iki kigo nyuma ya Sénégal, Afurika y’Epfo na Kenya.
Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera yabwiye IGIHE ko iki kigo kije gufasha u Rwanda kuziba icyuho cyari kiri mu kwigisha urubyiruko amateka, umuco n’umurage no kubibyaza umusaruro.
Ati “Twaje kubona icyuho hagati y’umurage, amateka umuco n’urubyiruko. Iyo urebye usanga hari icyo cyuho, baragiye batora imico y’ahandi, bagenda bigana iby’ahandi birabakurura noneho usanga umurage nyarwanda nta kintu bawubyazamo umusaruro kandi ukungahaye.”
Yakomeje agira ati “Twararebye duti aho kugira ngo tujye tumurika ibintu byiza mu ngoro z’umurage, tugire ibitabo byiza mu masomero, ibi bintu uwazana urubyiruko tukabibatoza ariko hejuru yabyo tukanabigisha uburyo bwo guhanga imirimo noneho imishinga myiza tukajya tuyihemba? Ni uko igitekerezo cyavutse.”
Uyu mushinga ni igerageza ry’imyaka ibiri, ibizavamo akaba aribyo bizashingirwaho ukwirakwizwa hirya no hino.
Umwihariko w’ikigo kigiye gutangizwa mu Rwanda, ni uko kizajya kibanda ku murage n’umuco by’u Rwanda ariko hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ati “Urubyiruko ruzajye ruza rwige, bahirirwe bigishwe ariko nibarangiza bajye mu nzu ndangamurage, bajye mu masomero, bahure n’abahanzi. Nyuma yaho tubabwire duti mugende muzane imishinga myiza itsinda ihabwe igihembo.”
Nzabonimpa Théodore, Umuyobozi wa sosiyete Beyond The Gorillas Experience itanga serivisi z’ubukerarugendo bushingiye ku muco, yavuze ko biteze byinshi kuri iki kigo gishya.
Ati“Iki kigo kije nk’igisubizo mu kongera amahugurwa mu rubyiruko. Ni amahugurwa yo kumenya umurage wacu, ese twabubyaza umusaruro gute umusaruro mu buryo bwimbitse birenze uko byakorwaga mu Rwanda? Iki kigo kizadufasha no kumenyekanisha ahantu hagera muri 500 hari mu gihugu hashingiye ku murage. Bizatwongerera kandi ba mukerarugendo baba abanyarwanda, abanyamahanga n’abava ahandi kuko noneho tuzaba tubonye amakuru ya nyayo.”
Umurage n’umuco by’u Rwanda bifite amahirwe yo kubyazwa umusaruro harimo nk’ururimi rw’Ikinyarwanda, imbyino gakondo nk’imihamirizo, imishayayo, imishagiriro, ikinimba, ikinyemera, ibindi nk’ububoshyi, amafunguro n’ibindi.
Biteganyijwe ko uyu mushinga mu gihe cy’imyaka ibiri uzashorwamo Miliyoni 280 Frw.
Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!